IGIHE

Abacuruzi b’imbuto bahangayikishijwe n’ibura ry’imyembe

2 8-09-2019 - saa 17:47, Iradukunda Serge

Abacuruzi b’imbuto baravuga ko bafite ikibazo cyo kubura imyembe bazana mu masoko kubera kugabanuka k’umusaruro kwagiye kubaho mu myaka ishize.

Imyembe ni zimwe mu mbuto bisigaye bigoranye kubona mu masoko kubera uburwayi bwagiye buyibasira, bigatuma umusaruro ugabanuka n’abayicuruza bakabura iyo bajyana ku isoko.

Umucuruzi w’imbuto mu isoko rya Rwamagana, Twizeyimana Théoneste yabwiye ‘The new Times’ dukesha iyi nkuru ko atakibasha kubona imyembe acuruza n’ubwo abakiliya baba bayishaka.

Yagize ati “Maze igihe kinini ntacuruza imyembe mu zindi mbuto ncuruza, abakiliya bacu barayikunda cyane ariko muri iri soko ntushobora kubona n’umwe”.

Uwizeye Donatha na we ukora umurimo wo gucuruza imbuto avuga koko ko imyembe yabuze, ndetse ko Uburwayi bwagiye bwibasira ibiti by’imyembe mu myaka ishize ari imwe mu mpamvu zateye iri bura ryayo.

Yagize ati:“ Mu gihe gishize udukoko twibasiye ibiti by’imyembe bihinduka umukara ndetse bihagarika kwera, ku bw’amahirwe macye nta n’imiti twari dufite”.

Yongeyeho ko leta ikwiriye kugira icyo ikora kuko n’imyembe ibashije kuboneka ubu aba ari mito kandi ari mibi.

Ati “imyembe ubona aha ni iya gakondo n’ubwo nayo ari mibi ikaba ari na mike. Dukeneye ubuvugizi kugira ngo leta igire icyo ikora ngo umusaruro w’izi mbuto wiyongere”.

Iri bura ry’imyembe rituruka ku kuba hari n’abacuruzi bahisemo no guhagarika gucuraza imyembe yavaga muri Tanzania kubera ko igiciro cyayo nacyo cyazamutse aho agafuka karimo imyembe 150 kaguraga amafaranga 30 000 ubu kagura 90 000.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), Munyaneza Jean Marie Vianney, yavuze ko imyembe koko yahuye n’uburwayi.

Yagize ati “Yego, hari uburwayi bw’imyembe bwitwa ‘mealybug’ buherutse kugaragara, gusa si imbogamizi ikomeye kuko bushora kwirindwa ndetse bukavurwa”.

Yongeyeho ko ikibazo ari uko imyembe ihingwa mu Rwanda ikiri mike ugereranyije n’abayikenera.

Ati:“ Ubuhinzi bw’imyembe mu gihugu bwiganjemo abahinzi babukora ku rwego ruto ndetse bagahinga ubwoko gakondo. Ubwoko bwiza butanga umusaruro butangiye kuzanwa kugira ngo abakiliya babone ibyo bifuza”.

Ubu bwoko bw’imyembe butanga umusaruro burimo Tommy Atkins, Kent, Apple mango, Zillate bukaba bwaratangiye guhingwa mu ntara y’Iburasirazuba no mu gace ka Bugarama.

Munyaneza yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuba rwakwihaza mu myembe ndetse rugasagurira n’amasoko yo hanze mu gihe abahinzi basimbuza ubwoko gakondo,ubugezweho butanga umusaruro.

Mu mwaka wa 2016/2017 mu Rwanda hatewe ibiti by’imyembe 79, 900 Mu 2017-2018 haterwa ibiti by’imyembe 124 100 nkuko imibare ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibigaragaza.

Abacuruzi b’imbuto baravuga ko bafite ikibazo cyo kubura imyembe bazana mu masoko kubera kugabanuka k’umusaruro kwagiye kubaho mu myaka ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rubayita 2019-09-23 04:51:49

n’uko atari igihe cyayo

2
ka 2019-09-09 03:11:12

Mubaze RAB biri mu nshingano kuvura imbuto n’ibihingwa batubwire icyo bafasha abahinzi b’imyembe bashyizemo amafaranga menshi. Murakoze

Kwamamaza