U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base - Butaro - Kidaho

11 15-05-2018 - saa 17:58, Cyprien Niyomwungeri

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buhinde byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu muhanda ureshya n’ibirometero 63 uzahuza uturere twa Rulindo na Burera ndetse uhure n’umuhanda uva i Musanze ukomeza ujya ku mupaka wa Cyanika.

Ubwo hasinywaga aya masezerano, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu muhanda uzafasha cyane mu bucuruzi, gutwara abantu ndetse n’ubukerarugendo.

Yagize ati “Uzadufasha ari mu bwikorezi bw’imizigo, ufashe ubucuruzi ariko no mu gutwara abantu. Hari ibikorwa by’amajyambere bizakoresha uyu muhanda cyane cyane ibitaro bya Butaro bivura indwara ya Kanseri, ndetse hakaba hari kubakwa na Kaminuza y’ubuvuzi, ibyo bikaba ari ibikorwa bikomeye bizatuma abagana izo serivisi boroherwa n’ingendo.”

Uretse guhuza ibitaro bya Butaro n’ibya Ruhengeri, uyu muhanda uzafasha ba mukerarugendo basura ahantu nyaburanga mu Karere ka Burera, ikiyaga cya Ruhondo, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse woroshye n’ingendo ku bazakenera serivizi za Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) irimo kubakwa.

Umuyobozi wa Exim Bank mu karere wari uhagarariye Guverinoma y’u Buhinde, Tarun Sharma, yavuze ko bishimiye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza mu Rwanda, binyuze mu mishinga batera inkunga.

Yagize ati “Twishimiye kuba dusinye iyi nguzanyo, icy’ingenzi kuri twe ni uko imishinga yose ari igamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza muri iki gihugu. Gutoranya imishinga ku ruhande rw’u Rwanda, byahereye ku rwego rw’ingufu, ubuhinzi, ubumenyingiro none uyu munsi ni ubwikorezi.”

Umuhanda Base-Butaro-Kidaho wari waratangiye kubakwa ari nako igihugu gishakisha amafaranga yo kuwurangiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko ubwo amafaranga yo kuwukora wose yabonetse hagiye gushakishwa rwiyemezamirimo ukomeza imirimo, ku buryo mu Ugushyingo 2018 uzatangira gukorwa.

Akomeza avuga ko abaturage bazimurwa bamaze kubarirwa, bityo bakaba bagiye kwishyurwa kugira ngo imirimo izatangire byararangiye.

Yagize ati “Ibijyanye no kwimura abaturage, bamwe barabariwe barishyurwa kandi hagendaga hishyurwa aho rwiyemezamirimo wa mbere yagombaga gukora, abandi na bo barabariwe bazishyurwa muri uyu mwaka tugiye gutangira kuko umuhanda ubwawo uzafata imyaka ibiri.”

Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; Mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; umwaka ushize buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.

Inguzanyo yatanzwe n’u Buhinde izishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 1.5% ariko kwishyura bikazatangira nyuma y’imyaka itanu.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana n’ Umuyobozi wa Exim Bank mu karere wari uhagarariye Guverinoma y’u Buhinde, Tarun Sharma mu isinywa ry’amasezerano y’inguzanyo n’u Rwanda
Umuyobozi wa Exim Bank mu karere,Tarun Sharma, yijeje ko u Buhinde buzakomeza gushyigikira iterambere ry'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
badege 2018-05-16 09:01:36

Iterambere ry’Igihugu mu bikorwa remezo rirashimishije pe! Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari kubikora neza pe! Gusa nyamuneka bamwe bigize ibifi binini nibigera ku mafaranga y’inguzanyo bajye bihangana. Birababaje kuba leta ifata inguzanyo igamije iterambere ry’umuturage, hakazamo ibifi binini kabisa! Imana izabidutsindire pe!

2
Mwalimu 2018-05-16 03:52:07

Uyu muntu utumva akamaro ko gufata ideni, ni inkandagirabitabo tu.

3
Charles 2018-05-16 02:59:03

Ase ubu birashoboka ko mwajya mwerekana nko kw’ Carte y’u Rwanda aho uyu muhanda mutubwire unyura ? Byafasha mu bumenyi bw’igihungu cyacu n’akamaro k’uwwo muhanda.

4
Geralds 2018-05-16 00:20:35

56 frws atari 56m USD . ?????

5
Habinshuti Callixte 2018-05-15 23:18:00

Ni agahebuzo kuba uyu muhanda ugiye gukorwa, gusa twasaba ko byihutishwa kuko rwose urebye uko imeze ubu ntawatinya kuvugako utakiri nyabagendwa ikindi Nuko twasaba ababishinzwe mu guhe utaratangira gukorwa bakareba uko babigenza byibura imodoka zikaba zigenda, nawe c ahantu moto itakibasha kunyura imodoka niyo yahanyura? mudutabare kbs

6
samputu 2018-05-15 16:13:54

umva wowe wiyise Usheshe,va kuri google shyira ibintu mugaciro,iyo uhora mumyenda ntushobora kugira economy ihamye,ntibishoboka ntibinabaho....kuko utwo ubonye twose utubona batwara ahubwo twibaze iyi myenda ikora ibyo iba yasabuwe kuko nkaya mafaranga bavuze ko ari ayumuhanda wa butaro...kandi uwo muhanda uri gukorwa,ese watangiye nta budget yawo ihari????niba se yari ihari aya twakiriye aje kugira ate???ibirometero byawo se byiyongereye....????

7
samputu 2018-05-15 16:08:08

None se ko uwo muhanda wari waratangiye gukorwa na NPD kandi ko imirimo yarigeze kure,waba waratangiye gukorwa ntamafaranga yo kuwukora ahari????ese waba waragezemo hagati bikagaragara ko harandi aziyongeraho??ibi bijye bisobanuka kuko rimwe na rimwe biba bitanumvikana.

8
Ismael 2018-05-15 15:42:27

Ideni si ikibazo,ikibazo ni ukutishyura kuko burya hagurizwa inyangamugayo.
Na UN ifitiye ideni u Rwanda.

9
Jmv 2018-05-15 14:56:29

Iyi nguzanyo iziye igihe kandi uyu muhanda wari ukenewe gukorwa cyane ko imvura yari imaze kuwangiza.

10
Usheshe 2018-05-15 13:47:25

Manzi reba kuri Google ideni USA ifitiye ubuyapani cyangwa China nibwo uri bumenyeko nibishyimbo ari imboga ikindi wibuke ubujura bakora muri Iraq mu mavuta bakoresheje igisirikare na za Syria noneho ubone kuvuga gusuzugurwa kwababirabura. Ikibi nuko byaba ari imfashanyo naho inguzanyo ni ikimenyetso cy’ikizere ko uzishyura kandi umugabo ni uwugurizwa kuko aba ari inyangamugayo kuko inkundamugayo ntigurizwa uzabaze abitwa ba bihemu uko bibagendekera nubwo yaba afite ingwate ntagurizwa iyo yambuye

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza