IGIHE

Imirimo yo kubaka umuhanda Gicumbi-Nyagatare irarimbanyije (Amafoto)

0 13-10-2021 - saa 12:26, IGIHE

Harabura iminsi mike umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ukuzura, nyuma y’igihe wubakwa.

Uyu muhanda witezweho koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’izo ntara, ni uruhererekane rw’umuhanda mugari Base-Rukomo-Nyagatare Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga mu 2003.

Igice kiva kuri Base mu Karere ka Rulindo ugana mu Mujyi wa Gicumbi cyo cyararangiye, icyerecyeza i Nyagatare nacyo kiri ku musozo, dore ko ibice byinshi byamaze kugeramo kaburimbo.

Umunyamakuru wa IGIHE, Karirimba A. Ngarambe, yatembereye aho uwo muhanda uri kubakwa, mu rugendo rugamije kureba imirimo yo kwagura imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe koroshya ubuhahirane.

Muri uwo muhanda Gicumbi-Nyagatare, yasanze ibikorwa birimbanyije. Ahatarashyirwa kaburimbo bigaragara ko bizakorwa vuba kuko imashini zamaze kuhatunganya, mu gihe ahandi ho kaburimbo ya mbere yamaze kugeramo.

Ku nkengero z’umuhanda kandi hagiye hubakwa za ruhurura zitwara amazi kugira ngo adatembera mu muhanda cyangwa ku mpande zawo akawangiza.

Nubwo uyu muhanda woroshya ubuhahirane n’ingendo hagati y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba, unafasha abawunyuramo kureba ubwiza bw’izo ntara n’imiterere y’uturere twazo tugize n’imisozi, imibande n’ibibaya.

Ku bize ubumenyi bw’isi (Geographie), uwo muhanda ni ishuri ryiza ryerekana ubwiza bw’u Rwanda uhereye mu misozi yarwo miremire mu Majyaruguru kugeza mu mirambi myiza ya Nyagatare.

Muri make, uwo muhanda uzoroshya ubukerarugendo bw’u Rwanda kuko uzafasha abarusuye kubona ibindi bice byarwo batari basobanukiwe kubera ko utwo duce umuhanda unyuramo bitari byoroshye kutugendamo.

Ahanyujijwe umuhanda hahise haza iterambere, usanga ku nkengero zawo udusantere tw’ubucuruzi tuvuka umunsi ku munsi, abaturage bari mu bikorwa bibateza imbere bishimiye kandi bikagaragarira amaso, ari nako mu muhanda ugenda uhura n’abaturage baba abagenda n’amaguru, abagenda n’amagare batwaye imizigo nk’imyaka bejeje n’ibindi.

Muri Mata uyu mwaka Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko agace ka Base-Rukomo kagizwe n’ibilometero 51 kamaze kurangira, naho aka Rukomo-Nyagatare k’ibilometero 73,3 kageze kuri 83%.

Intego ni uko umwaka wa 2021 uzangira uyu muhanda warangiye, urujya n’uruza hagati y’intara zombi rukoroshywa.

Ni umuhanda witezweho kandi kongera ubucuruzi n’ubuhahirane mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko Amajyaruguru n’Uburasirazuba, kongera urujya n’uruza rw’abantu, kugabanya igiciro cy’ingendo z’abantu n’ibicuruzwa.

Nubwo umuhanda wose utararangira, imodoka ziwifashisha nk'uburyo bworoshye ku bashaka kuva mu Burasirazuba muri Gatsibo na Nyagatare bagana mu Majyaruguru
Ibice bitarashyirwamo kaburimbo byaratunganyijwe itaka riratsindagirwa ku buryo ibinyabiziga bibasha kuhanyura
Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable atembera uyu muhanda witezweho koroshya urujya n'uruza hagati y'Amajyaruguru n'Uburasirazuba
Iyo unyuze mu muhanda -Gicumbi-Nyagatare, ugenda witegereza imisozi n'ibibaya bitatse ako gace
Iyo unyuze muri uyu muhanda ugenda unyura ku mateme yubatse neza kandi mu buryo burambye
Uyu muhanda uri hafi kuzura, ibice bitarakorwa neza biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira byakozwe
Mu bice bitararangira, ugenda uhura n'imodoka za sosiyete ishinzwe kubaka uyu muhanda ziri mu kazi
Iki kiraro kiri kubakanwa ubuhanga ku buryo ibinyabiziga bizajya bihanyura nta nkomyi
Ku nkengero z'umuhanda hari imiyoboro y’amazi ngo umuhanda udatwarwa n’isuri iturutse hejuru mu misozi
Uyu muhanda uri kunyuzwa ahantu hari hagoye kubera imiterere yaho ku buryo byagoraga abahatuye guhahirana n'utundi duce
Iyo ugeze muri Gatsibo, umuhanda waruzuye ndetse ni nyabagendwa
Abaturage basigaye bifashisha uyu muhanda bagiye cyangwa bavuye mu mirimo yabo ya buri munsi
Akarere ka Gicumbi kazwiho kugira imisozi miremire. Iyo unyuze muri uyu muhanda ugira amahirwe yo kugenda witegereza ubwiza bw'imisozi ikagize
Ugenda witegereza ibibaya bikikije uyu muhanda n'ibindi byiza bihaboneka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza