IGIHE

Gisagara: Urubyiruko rukomeje kubyaza umusaruro inkunga BDF yageneye imishinga ifite udushya

0 20-09-2019 - saa 13:45, Prudence Kwizera

Bamwe mu rubyiruko bo mu Karere ka Gisagara batangiye kubyaza umusaruro inkunga itangwa Ikigega cy’ingwate BDF (Business Development Fund), ku bafite imishinga myiza ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ariko ifite umwihariko n’udushya.

Iyo nkunga itangwa ku rubyiruko rwarangije icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cya Kaminuza, rufite imishinga yo gukora ibikorwa by’ubuhinzi cyangwa ubworozi. Buri mushinga uhabwa Miliyoni 10 Frw cyangwa munsi yayo bitewe n’ingano yawo.

Abasore bane bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bashinze ikigo cyitwa ‘Horticulture Farming Company’ gihinga uresenda, bahabwa na BDF Miliyoni 10 FRW harimo inkunga ya miliyoni eshatu; bazishyura miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Abo basore ni Nsabimana Jean Claude, Rwabarinda Jean de Dieu, Nshimiyimana Frederic na Kanyamahanga Jean Claude; bose barangije kwiga kaminuza.

Nsabimana Jean Claude avuga ko amafaranga bahawe na BDF yabafashije kwagura umushinga wabo, kugura isambu ya hegitali eshatu yo guhingaho n’imashini ibafasha kuhira ndetse no kwaguka mu bitekerezo.

Avuga ko babanje kwishakamo ibihumbi 320 Frw batangira umushinga wo guhinga urusenda ku buso bwa hegitali imwe, nyuma bagana Umurenge Sacco ubaguriza miliyoni imwe bakomeza ibikorwa.

Muri icyo gihe bahingaga ku butaka bakodesha bagakoresha n’abahinzi bake. Mui 2017 bagannye Ikigega BDF kibatera inkunga bigurira isambu ya hegitali eshatu n’imashini yo kuhira urusenda.

Nsabimana yagize ati “BDF yadufashije gukemura ikibazo cy’ubutaka bwo guhingaho twari dufite, idufasha kubona imashini yuhira, ubu ikibazo cyo kuhira cyarakemutse; ikindi yadufashije cyane abantu batanatekereza ni ugukura mu bitekerezo kuko yatumye twagura umushinga wacu.”

Kuri ubu Nsabimana na bagenzi be bahinga urusenda ku buso bwa hegitali eshatu bakabona umusaruro ugera kuri toni icyenda, bagakuramo amafaranga agera kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe.

Ati “Muri izo toni icyenda dukuramo miliyoni umunani z’amanyarwanda ariko tuba twashoye nka miliyoni enye tugura imbuto n’ifumbire no guhemba abakozi tuba twakoresheje.”

Muri ibyo bikorwa byo guhinga urusenda bakoresha abakozi bagera ku 160 badahoraho bakora imirimo y’ubuhinzi; umwe ahembwa 800 Frw ku munsi.

Urusenda basarura barugurisha ikigo cy’Abahinde cyitwa AQUE, kibaha idolari rimwe ku kilo cy’urusenda rwumye. Urwo rusenda barugurishiriza i Gashora mu Bugesera bamaze kuruhuriza hamwe n’urwa bagenzi babo baruhinga hirya no hino mu gihugu.

Urusenda baruhinga mu gihembwe kimwe bakanyuzamo ibigori nabyo bibaha amafaranga, nyuma bagakomeza umushinga wabo. Bafite gahunda yo kugura imodoka ibafasha gutwara umusaruro no kubaka ubuhunikiro bugezweho.

Nsabimana agira inama bagenzi be b’urubyiruko yo gutinyuka kwihangira imirimo kuko aho gutehereza inkunga cyangwa kuzahabwa akazi.

Umuyobozi wa BDF mu Karere ka Gisagara, Ngarambe Steven, avuga ko usibye abo basore hari indi mishanga bateye inkunga irimo ikigo cyorora inkoko mu Murenge wa Musha, Koperatvie yo mu Murenge wa Mukindo n’abandi bakora amavuta muri avoka mu Murenge wa Save.

Ngarambe asaba n’abandi bafite imishinga kubagana kuko amafaranga yo kubatera inkunga ahari.

Gahunda ya BDF yo gutera inkunga urubyiruko rwarangije Kaminuza rufite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2018.

Usibye umwihariko w’abarangije kwiga Kaminuza, BDF itera inkunga n’abandi bafite imishinga itandukanye bayigannye.

Bamwe mu bahawe akazi na Horticulture Farming Company bemeza ko yabagiriye akamaro kuko ibaha amafaranga menshi
Horticulture Farming Company’ ya Nsabimana na bagenzi be itanga akazi ku baturage benshi
Imwe mu masambu Horticulture Farming Company ihingaho urusenda mu Karere ka Gisagara
Nsabimana avuga ko BDF yabafashije kwagura umushinga wabo, kugura isambu n’imashini ibafasha kuhira ndetse no kwaguka mu bitekerezo
Nsabimana ahingana na bamwe mu bo bahaye akazi
Aho baheruka gusarura urusenda bari kuhatunganya kugira ngo bazahatere ibigori
Rumwe mu rusenda baheruka gusarura bategereje kugurisha
Urusenda basarura barugurisha ikig cy'Abahinde cyitwa AQUE

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza