IGIHE

Bisaba iki ngo Umunyarwanda azabe yinjiza $12 476 ku mwaka mu 2050?

20 21-11-2019 - saa 07:40, Cyprien Niyomwungeri

Mu myaka 25 ishize, iterambere ry’u Rwanda ritangarirwa na buri wese kandi impinduka mu mibereho y’umunyarwanda n’iy’igihugu muri rusange zirigaragaza uhereye ku musaruro w’umuturage ku mwaka wavuye ku madolari 146 mu 1994 ukagera ku madolari 788 mu 2018.

Mu cyerekezo 2020 u Rwanda, rwihaye intego y’uko ruzaba rumaze kuva mu bihugu bikennye, rugeze mu cyiciro cy’ibifite ubukungu buciriritse, aho abanyarwanda bose bazaba bafite ubuzima buzira umuze, bajijutse, kandi bakungahaye kurushaho.

Mu myaka 19 abanyarwanda bari mu rugendo rwa viziyo 2020, hari byinshi byahindutse buri wese yabonesha amaso. Icyitwa Nyakatsi cyabaye amateka, Girinka irimakazwa, Gucana agatadowa birakendera, imyitwarire n’indangagaciro z’umunyarwanda zishyirwa ku isonga.

Imihanda myinshi yarubatswe indi irasanwa kugera n’aho abarotaga kaburimbo ubu bavuza impundu. Amashanyarazi akomeje gukwirakwizwa hose mu gihugu, ikoranabuhanga rirakataje ku buryo ubu umuturage uri i Bweyeye, akoresha telefoni ye agasaba serivisi atiriwe ava mu rugo.

Ishoramari no guha urubuga abikorera byagizwe izingiro ry’ubukungu naho uburezi kuri bose buba umuco. Ibi byose byagezweho kubera imiyoborere myiza ikomeje gutekerereza umunyarwanda icyamuteza imbere akagera mu 2035, yinjiza $4000 naho mu 2050, akaba arenza $12 476 ku mwaka.

Kuva mu bwiza ujya mu bundi

Nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, abanyarwanda ntabwo baragera aho bifuza ku buryo baterera agati mu ryinyo. Aha niho ubuyobozi bwicaye butekereza uko bava mu bwiza bwa viziyo 2020, bakomereza mu bwa viziyo 2050.

Mu cyerekezo 2050, u Rwanda ruteganya ko nibura 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Icyo gihe buri wese agomba kuzaba afite ubuzima bwiza, agerwaho n’amazi meza, amashyanyarazi ahagije kandi ahendutse, aho serivisi zose z’ubuvuzi zizaba zaranogejwe n’uburezi bufite ireme ryo hejuru cyane rijyanye n’igihe tuzaba tugezemo.

Buri munyarwanda wese azaba yariteganyirije mu za bukuru, yarizigamiye ibijyanye n’ubuvuzi no kwizigamira by’igihe kirekire, ibingibi bikazaba byarabaye ihame.

Muri icyo gihe hifuzwa ko ibikorwa remezo bizaba biteye imbere, imijyi itameze nk’uko iri uyu munsi, imyubakire, ibikorwa remezo, ibidukikije byose biteye imbere.

Ikindi ni uko ubwikorezi mu Rwanda buzaba bumeze nk’ubwo mu bihugu byateye imbere, ndetse na serivisi zijyana nabyo, ubukerarugendo bukazamuka cyane kandi ikoranabuhanga n’indangagaciro bikazagira uruhare rugaragara.

Gukurura ishoramari ryinshi mu gihugu bizatuma abanyarwanda babona imirimo biteze imbere

Birasaba iki?

Nk’uko Banki y’Isi ibigaragaza, kugira ngo igihugu runaka gishyirwe mu cyiciro cy’ibifite ubukungu buciriritse, ni uko nibura buri muturage umwe wacyo yinjiza ku mwaka amadolari ya Amerika kuva kuri 1,026 kugeza ku 12,475.

Ibi ariko nabyo bigabanywamo ibyiciro bibiri aho igihugu kiba gifite ubukungu buciriritse ku rwego rwo hasi (Lower-middle-income), umuturage wacyo akinjiza hagati ya $1,026 na $3,955 [niho u Rwanda rwifuza mu 2035].

Hari kandi ubukungu buciriritse ku rwego rwo hejuru [upper-middle],aho umuturage yinjiza hagati ya $3,956 na $12,475 ku mwaka [aha niho u Rwanda rwifuza kuba ruri mu 2050].

Imibare yerekana ko mu 2017 umunyarwanda yinjizaga amadolari 774 naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka. Ikigereranyo cy’amafaranga umuturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018.

Ibi bisobanuye ko hakenewe imbaraga nyinshi cyane kuko mu myaka 16 iri imbere, umusaruro w’umunyarwanda ku mwaka ugomba kwiyongeraho amadolari arenze 3200, ni mu gihe mu myaka 25 ishize wiyongereyeho amadolari 642 gusa.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2016, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb.Gatete Claver, icyo gihe wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko kugira ngo bishoboke u Rwanda rugomba ‘kwifatanya n’abo duturanye mu buhahirane kuko bigaragara ko niyo byaba mu bihe bibi ari bo twitabaza’.

Hakwiye kandi ubufatanye mu buhahirane n’imiryango myinshi kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere kandi inganda zarwo zigatera imbere ndetse zikagaba amashami mu bindi bihugu.

Aha harashimangira imbaraga zigomba gushyirwa muri gahunda ya Made in Rwanda, kwita cyane ku mushinga w’igice cyahariwe inganda (SEZ) muri Kigali na gahunda zo gushyiraho uduce twihariye tw’inganda mu ntara hagamijwe kuzamura inganda mu biturage.

Ibi bizongera ibyo u Rwanda rwohereza hanze byinjiza amadevize menshi.

Hakenewe kandi ko ubukungu buzamuka cyane kandi hakubakirwa ku bindi byagezeho birimo ikoranabuhanga no korohereza abashoramari aho u Rwanda rumaze imyaka myinshi ari urwa kabiri muri Afurika.

IMF na Guverinoma y’u Rwanda, baherutse kwemeza ko igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu muri uyu mwaka wa 2019 gihindurwa, kikava kuri 7.8 ku ijana yemejwe mbere y’uko uyu mwaka utangira, kikaba 8.5 ku ijana.

Urebye ibihugu byose byateye imbere, usanga byaragiye bikora ishoramari mu burezi cyane cyane mu guhanga udushya, mu kwizigamira, ishoramari cyane cyane no mu ikoranabuhanga. Izi ngingo zikaba zikwiye gushyirwaho ingufu.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko abana bajya ku ishuri bakiga ari 87.6%, mu mashuri abanza naho mu mashuri yisumbuye ni 23.2%.

U Rwanda kandi rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2 mu 2018. Ibi byose ni intambwe nziza izamura ubukungu bw’umuturage.

Mu bindi bisabwa kandi ngo u Rwanda rugere ku bukungu buciriritse harimo uruhare rw’abaturage mu mavugurura akorwa, imiyoborere myiza ireba kure, kubazwa inshingano, guhindura imyumvire n’ibindi.

Guteza imbere inganda z'u Rwanda kugeza ubwo zigabye amashami mu mahanga nabyo bizatuma abanyarwanda bagera ku cyerekezo 2050

Ese birashoboka?

Ukurikije uko u Rwanda rukomeje gutera imbere na gahunda zitandukanye zikura abaturage mu bukene, nta kabuza ko icyerekezo 2050, kizagerwaho.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda mu 2016/2017 wari miliyoni 11.8, muri bo abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

Gahunda yo guhanga imirimo ifite uruhare runini cyane muri iki cyerekezo. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhanga imirimo itanga amafaranga nibura miliyoni n’igice kandi igomba kuboneka mbere ya 2024.

Nubwo hari umubare munini w’abakiri mu bukene, gahunda nka VUP, Girinka n’izindi zifasha abatishoboye nazo zishyizwemo imbaraga kandi zikagera ku ntego byatuma buri munyarwanda agera ku kigero cyo kwinjiza $4000 mu 2035.

Ubuhinzi ni urundi rwego rurimo abanyarwanda benshi kandi rufite uruhare mu musaruro mbumbe w’igihugu. Mu 2018, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%. Ni ingenzi gukoresha ikoranabuhanga muri uru rwego, kongerera agaciro umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Gatete ati “Birashoboka kuko hari ibihugu byabigezeho mu myaka 16 n’indi irenzeho gato kandi icyo gihe ubuzima bwari butandukanye n’uko tumeze ubu , twebwe dufite intangiriro, ubu uko Isi imeze ntabwo ari ko yari imeze mu bihe byashize”.

Nta kabuza kuko ingero ni nyinshi z’ibihugu byavuye mu cyiciro cy’ibifite ubukungu buciriritse ku rwego rwo hasi bijya ku rwego rwo hejuru.

Belize ni urugero rwa hafi rw’agahugu gato byasabye imyaka 44 ngo kagere ku bukungu buciriritse ku rwego rwo hejuru (upper middle income), bitewe n’ubukerarugendo.

Uyu ni undi muvuno wafasha u Rwanda dore ko na rwo rufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo busanzwe n’ubushingiye ku nama. Mu 2018 u Rwanda rwinjije miliyoni 52 z’amadolari mu nama rwakiriye, ni mu gihe muri rusange ubukerarugendo bwinjije miliyoni $404.

Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800 ndetse rukaba ku isonga mu bihugu ba mukerarugendo benshi bifuza gusura.

Botswana ni ikindi gihugu cyageze ku ntego y’iterambere ry’ubukungu ku rwego rwo hejuru kibikesha kohereza hanze diamant ingana na 62% by’ibyoherezwa hanze byose, byayitwaye imyaka 19.

U Bushinwa byabutwaye imyaka 16 bitewe n’isoko ryagutse mu mahanga. Finland ifite umutungo wa $45,703 ku muturage, usanga baratejwe imbere n’ikoranabuhanga n’inganda zijyanye nabyo.

Singapore nayo ni igihugu cyatejwe imbere cyane n’ikoranabuhanga, kongera ubushobozi bw’abaturage, ubushakashatsi, kongera umusaruro, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Mu 2050 u Rwanda ruzaba rufite ibikorwa remezo byo ku rwego rwo hejuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Dieudonne Hakizayezu 2020-01-11 23:48:29

Abazaba bakiriho murahishiwe jye sinzahageza ndashaje, Vision 2020 niyo yanjye kandi ndayishimiye ku giti cyanjye. Cyakora ntawe nahatira kuvuga ko nawe ayishimiye nta n’umunyamahanga nakwirataho!

2
Rukara rwa Bishingwe 2019-11-22 01:31:43

Kuvuga ngo muri 2050 tuzaba tumeze gutya cyangwa twifuza kumera gutya ntabwo bihagije nk’umuntu ureba kure. Mu gihe hari abahembwa arenga mio2 abandi bahembwa 40.000frw hari nabandi birirwa bakubitirwa ko batatanze mitiweli ukabafunga n’ihene zabo ukaziteza cyamunara icyo gihe uba wiyibagiza amateka yu Rwanda uhereye muri 1950.Nta na rimwe umwe yarya wicwa n’inzara ngo ukomeze kurebera. Ubukungu burambye n’ubureba ikibazo uko kimeze ukakijya imuzi iyo unyuze hejuru rero igisigaye twese turakizi.

3
Man 2019-11-21 13:01:51

Bisaba structural

4
Dany 2019-11-21 12:37:14

Ibi birasaba ingufu nyinshi kuri leta yongerera ubushobozi private sector.abashoramari barahari ingwate basaba leta nitabigiramo uruhare tuzahora dusabiriza.urwego rw’inganda nirwitabweho rube inkingi ya mwamba mu iterambere.ingufu z’aba banyarwanda mubona ubu bacuruza Me to u mu busaza bwabo bazagorana babere umutwaro igihugu kubakoresha ni ubu imbaraha bazigite nonaha.ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibwongererwe ubushobozi rubone ibikoresho bikwiye.ingufu nizishyirwe mu gushaka ishoramari rishingiye ku benegihugu kuruta abashoramari bavuye iwabandi kuko ayo bakorera bayasubiza mu bihugu byabo.tugerageze kugabanya ikinyuranyo cy’ibiva mu rwanda n’ibyo tuvana hanze umunyarwanda yige gukoresha ibikorewe iwacu kandi bikorwe neza.
Intego y’12000 ya PIB yagerwaho.mbere ya 2050 ib8 bishyizwe mu ngiro.

5
Kigali 2019-11-21 08:52:01

iyi convention center niyo vision 2020 twari dutegereje??

6
Fred 2019-11-21 08:23:31

Kugira intumbero ni byiza cyane ahasigaye bigaharanirwa nubwo utabigeraho 100% nkuko wabiteganyaga ariko nibura ukagerageza , ahubwo mpise nibaza nti se buriya vision 2020 yo twayigezeho kurihe janisha ? gusa na none mbona amashusho y’inyubako z’abakire bamwe zitumbagiye hejuru atariyo yaba gusa indorerwamo y’iterambere ry’igihugu cyacu ,mwajya nibura mujya no mubyaro mugafotora Amavuriro mashya meza yubatswe muri buri Karere centres de sante zingahe muri buri Murenge , imihanda myiza yakozwe nka Kivu belt , Amavomero mu byaro , amasoko ya Kijyambere mu byaro , imiturire y’abaturage mu byaro n’ibindi....

7
Kanama 2019-11-21 08:14:13

Mbega byiza ! umushahara wa mwarimu uzikuba inshuro 20 ( $600 /yr in 2020, $12000 in 2050) . Bitashoboka nitugereranya kuva 1990 kugeza 2020 umushahara wa mwarimu wikubye kangahe ???

8
Kwizera 2019-11-21 08:02:27

Ndabona urugendo rukiri rurerure ariko hari n’icyizere ko bishoboka ugereranije n’aho igihugu kivuye.Gusa mbona bisaba imyumvire imwe n’amatwara amwe kuba nyarwanda twese cyane abashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda n’imishinga inyuranye iganisha ku iterambere twifuza.Urugero,mu nzego zibanze yewe no mu bigo binini na za ministeri haracyari kutumva neza aho ibyo bakora biganisha!Reba ukuntu mu burezi ibintu bigenda bizamba kdi hari poilicies zanditse neza zigaragaza uko ibintu bikwiye gukorwa.Naho kubyerekeye ubukene bukabije mbona biterwa n’ubuyobozi bubegereye(inzego zibanze by’umwihariko).Mbona ibikorwa ari ugufasha abakene ariko ntiburwanywe.Nkaba mbona ariyo mpamvu nibikomeza gutya bizagorana kugera ku ntego twifuza.Ni gute wubakira umukene,ukamutangira mituelle ariko ntumufashe kurwanya icyamuteye ubwo bukene?Umukene koko abakwiye gufashwa ndabyemera,ariko akanaherekezawa(accompaniment) mu rugendo rwo kumufasha kurwanya icyabumuteye.

9
VEROMOTERI 2019-11-21 05:26:32

MBASHIMIYE BICYE MUMAZE KUTUGEZAHO ABANDI TUGOMBA KWISHAKASHAKIRA

10
Fils 2019-11-21 04:58:28

Icyo nkundira reta icyo uburiye 2020 bagishyira 2050 gutyo gutyo icyo nkundira amadini yo akubeshya ko bizaba mwijuru nabo batahazi ark ntibakubeshya ko biri kwisi iyo myaka mwiyongeza se haraho muteganya gucukura kazahabu ra ahubwo ko mbona bigenda bugorana ra

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza