IGIHE

Uruganda rukomeye mu Bushinwa rwateye indi ntambwe iruganisha ku isoko ry’u Rwanda

4 11-08-2019 - saa 09:17, Habimana James

Uruganda rufite izina mu gukora imyenda mu Bushinwa Jiangyin BaoRui rwashimangiye amasezerano y’ubufatanye n’abagize Ihuriro ry’Inganda zikora imyenda mu Rwanda, hagamijwe kureba uko ikorerwa mu gihugu yarushaho kugira ireme.

Muri Gicurasi 2019 nibwo Jiangyin BaoRui Textile yasinye amasezerano n’Ikigo gikorera mu Rwanda cya Apparel Manufacturing Group (AMG), azatuma urwo ruganda rutangira kuhakorera ibikoresho bitandukanye.

Amasezerano yashyiriweho umukono mu Bushinwa, agaragaza ko AMG izaba ihagarariye ‘Jiangyin BaoRui Textile’ ndetse izahabwa ibikorwa remezo bizayifasha mu kongera ingano y’imyenda n’ibikoresho itunganya.

Mu kuyashimangira, ku wa 9 Kanama 2019, Jiangyin BaoRui Textile yemeranyije gukorana n’Ihuriro ry’Inganda zikora imyenda mu Rwanda mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Inganda zikora umwuga w’Ubudozi mu Rwanda, Mukasahaha Diane, yavuze ko aya masezerano basinyanye n’abashoramari b’Abashinwa, yakurikiye urugendo ab’Abanyarwanda bagiriye mu Bushinwa.

Yagize ati “Mbere twavanaga amatise mu Bushinwa bigatwara igihe kirekire, ubu turashaka ko tuyabonera hano mu Rwanda, ikindi turashaka ko twakorana na bo noneho mu gihe uruganda rutaraza tujye tubasha kubona ibicuruzwa byo ku giciro gihendutse hadaciyemo abandi bantu.”

Abacuruzi b’Abanyarwanda baguraga amatise mu Bushinwa ugasanga haciyemo nk’abakomisiyoneri batanu b’Abashinwa, bikanatumbagiza igiciro ku mpande zombi.

Abashoramari bo mu Bushinwa basuye u Rwanda beretswe amahirwe y’ishoramari arurimo n’uburyo bayabyaza umusaruro.

Mukasahaha yakomeje ati “Turi muri za ngamba zo kurwanya caguwa no guha akazi Abanyarwanda benshi kuko turashaka ko bagenzi bacu babona imirimo. Twari dukeneye gusinyana amasezerano na bo kugira ngo tugirane imikoranire ikomeye.”

Biteganyijwe ko Uruganda rwa Jiangyin BaoRui Textile narwo ruzatangira gukorera mu Rwanda. Ni umushinga witezweho kugabanya iminsi Abanyarwanda bakoreshaga bajya kuzana amatise mu Bushinwa cyashoboraga kugera ku mezi abiri.

Inganda zo mu Bushinwa zirimo Pink Mango C&D na ‘Jiangyin BaoRui Textile’ zo mu Bushinwa zamaze kugaragaza gahunda yazo yo gukorera mu Rwanda.

Jiangyin BaoRui Textile rufite ibikoresho bitandukanye birimo imashini zidoda, izitunganya imyenda n’ibindi bigezweho. Rukorera ku buso bwa metero kare 40, 000, aho rutunganya toni zirenga 2500 z’ibikoresho byoherezwa mu bihugu 30 bigakoreshwa mu gutunganya imyenda, kuboha n’indi mitako itandukanye.

Pink Mango C&D yitezweho gutanga imirimo 7,500 ku Banyarwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse inyungu y’ibyo yohereza mu mahanga izagera kuri miliyoni $20.

Kureshya abashoramari mu by’inganda zikora imyenda biri muri ghunda y’imyaka itatu (2016-2019) yo kongera ubwiza n’ingano imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda, yitezweho gufasha igihugu kuzigama miliyoni $76 mu yatumizwagamo ibya caguwa mu mahanga.

U Rwanda rwatangije iyi gahunda ikuraho imisoro ku nganda zinjiza ibikoresho by’ibanze n’imashini zikenerwa mu gukora imyenda n’inkweto no kuzamura imisoro ku binjiza imyenda yambawe.

Nko mu 2016, imyenda n’inkweto byinjira mu Rwanda byarambawe (caguwa) byatangiye gusoreshwa umusoro wikubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko gahunda yo kongerera ubwiza ibikorerwa mu Rwanda izasozwa itanze akazi ku bantu bagera ku 25 655 ndetse itume ibyo igihugu cyohereza mu mahanga byiyongera kuri miliyoni $43. Ibyo rutumizayo na byo ngo bizagabanuka bigere kuri miliyoni $33 bivuye kuri miliyoni $124 mu 2015.

Uruganda rukomeye mu Bushinwa rwateye indi ntambwe iruganisha ku isoko ry’u Rwanda ryafunguriye imiryango abashaka gushora imari mu gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalisa 2019-08-11 16:08:53

Iyi si made in Rwanda ni made in china, ubuse gukuraho caguwa ukazana ibi bitandukaniye he? Ko nubundi ari ukwaka isoko abazungu ukariha aba shinwa nukwivana ku mukoroni umwe wishyira ku wundi mu gihe ahubwo umunyarwanda ariwe wagahawe amahirwe leta igashyiraho inganda zikora ubudodo maze umunyarwanda akikorera imyenda ye naho ubundi ibi byo gukiza abanyamahanga ni ubukoroni bugikomeza ni ukwitesha agaciro.

2
Vicent 2019-08-11 05:57:30

Igitekerezo cyacu ntikirarangiza kujorwa se ? (iki cyo singombwa kugisohora).
Murakoze.

3
Vicent 2019-08-11 05:31:56

Twari turambiwe ko abantu bose bayobotse imyenda idoze mu bitenge cyangwa ugize ngo aguze umupira cg ishati bigapfukagurika cg bigashiramo irange aho wasangaga abantu bagumya gutekereza ya caguwa.so,iyi ntambwe ibaye igusubizo cy’imyenda ifite agaciro /ireme byaba bikomeje kuduhesha ishema abantu tukambara tukaberwa ni ibyo iwacu.vive cooperation

4
vincent 2019-08-11 05:16:06

thats good .bizalorerwahe mu rwanda?

Kwamamaza