U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kurengera abashoramari

13 12-09-2018 - saa 08:53, Cyprien Niyomwungeri

Ikinyamakuru kizwi cyane mu kwandika ibijyanye n’ubukungu, Forbes, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu birengera abashoramari, aho gikurikiwe na Afurika y’Epfo na Nigeria.

Iyi raporo yasohoye mu cyumweru gishize, yakozwe ku bihugu 153 ku ngingo zijyanye n’uko bibereye ubucuruzi.

Hibanzwe ku ngingo 15 zirimo; uburenganzira ku mutungo, guhanga udushya, imisoro, ikoranabuhanga, ruswa, ukwishyira ukizana mu bucuruzi no kurengera abashoramari.

Ku rutonde rusange u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika ku ngingo yo korohereza abashoramari n’uwa 16 ku Isi. Rukurikiwe na Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa 24 na Nigeria iri ku mwanya wa 33.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 16 ku Isi mu kurengera abashoramari, 31 mu gukuraho imbogamizi zishingiye ku misoro, 33 mu kubahiriza uburenganzira ku mutungo na 44 mu guhanga udushya.

Ku rutonde rusange Nigeria iri ku mwanya wa 115 mu bihugu byo gukoreramo ubucuruzi ku rwego rw’Isi, u Rwanda ku mwanya wa 79 na Afurika y’Epfo ku mwanya wa 48.

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2017 yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi.

Banki y’Isi yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cyakoze amavugurura menshi yorohereza abashoramari kurusha ibindi muri Afurika mu myaka 15 ishize.

Arimo kurushaho kugenzura ubuziranenge bw’inyubako, koroshya uburyo bwo kwandikisha imitungo no kuyihererekanya, bitangira gukorerwa kuri internet.

U Rwanda kandi rworoheje uburyo bwo kurengera abashoramari boroheje, bahabwa uburenganzira bwo kurenganurwa mu gihe bapfukiranwe, ndetse irushaho guca akarengane mu manza z’ubucuruzi.

Ibi byanyuze mu gushyiraho itegeko rishya ry’ubucuruzi rigamije kunoza uburyo imiyoborere y’ibigo by’ubucuruzi ikorwa, gutuma abafite imigabane mike bagira ijwi muri ibyo bigo no korohereza amasosiyete aciriritse gukora.

Banki y’Isi kandi ivuga ko u Rwanda rwashoboye gucisha mu mucyo uburyo bwo gutanga amasoko, imyanzuro y’imanza zo mu nkiko z’ubucuruzi igashyirwa ku rubuga rwa internet rwa Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo uyishatse wese ayibone ku buryo bworoshye.

Kuri ubu mu Rwanda gukemura ikibazo gishingiye ku bucuruzi bitwara iminsi 230 mu gihe byatwaraga iminsi 395 mu myaka 15 ishize.

Forbes kandi yanashingiye ku izamuka ry’umusaruro mbumbe riri kuri 5.9%, umusaruro w’umuturage ku mwaka ungana n’amadolari 700, ubushomeri buri kuri 2.7% n’izamuka ry’ibiciro ku masoko riri kuri 5.7%.

Mu 2015 abaturage 39% nibo imibare yerekanye ko bari mu bukene mu bari kuri 57% mu 2006.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga mu kurandura ubukene binyuze mu guteza imbere uburezi, ibikorwa remezo, ishoramari ry’abanyamahanga n’iry’abenegihugu.

Hari kandi guteza imbere ikoranabuhanga, gushyiraho ibyanya byahariwe inganda hagamijwe gukurura abashoramari mu nzego zose by’umwihariko mu buhinzi bubyara inyungu n’ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi n’ibindi.

Mu 2016, u Rwanda rwatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo guha amakuru abashoramari ku bijyanye n’ubutaka bwa Leta n’icyo bukwiye gukorerwaho.

Hanorohejwe ibijyanye no gutanga ibyangombwa byo kubaka, aho byashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ibiciro byasabwaga bikanozwa neza.

Amavugurura yanogejwe ni ajyanye n’uburyo ubucuruzi bukorwa, aho hazanwe imashini itanga inyemezabuguzi (EBM) kandi igasabwa n’abiyandikishije kuri TVA, kugabanya igihe mu guhererekanya umutungo w’ubucuruzi cyangwa inganda byavuye ku minsi 30 biba umwe kubera ikoranabuhanga.

Hari kandi ukugabanya inzira n’ibyangombwa byasabwaga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, kugabanya ibiciro by’amashanyarazi ku nganda no kubona ibyemezo by’inkiko ku buntu unyuze ku rubuga rwa internet (Website) z’inzego z’ubutabera.

Forbes yagaragaje uko gushyiraho ibyanya byahariwe inganda byagize umusaruro mu koroshya ubucuruzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
lg 2018-09-13 00:53:51

wowe uvuga cyamunara uvuga mageragere ibyuca kuruhande wibwira ko uli umunyabwenge aliko ntabwo ushaka igihugu wiba imisoro wiba amaba banki kigaceceka ubusambo kubyabandi igisubizo kiba icyo ni cyamunara nibindi kuko uwo batereje, cyamunara ibyo bintu ntibiba, ali ibye uzafata ideni wubake, mo inzu ngo ni yawe wakuye he! niba igurishwa ngo ngo imitungo yanyje ujye aho ngo iyi Leta nkaho aliyo yagutumye, mageragere uli umuvugizi wabariyo, byumvikanye a bariyo uvuga uzababuranire niba barengana

2
Xeno 2018-09-12 23:30:09

@mvugirabandi rwose wagirango uranzi pe,ibyo ni ukuri kose,ngirango abashoramari byahariwe abanyamahanga.ni hehe ku isi mwabonye abanyamahanga barutishwa bene gakondo muri gakondo yabo?genda Rwanda warababaye,ubutegetsi bugomba guhinduka kuko tutarebye neza twazisanga tubaye abacakara muri gakondo yacu,izo za girinka babeshyeshya abaturage byose ni bule ni ukugirango bakomerwe amashyi n abaturage kandi bakabonye ibirutaho

3
Bobo 2018-09-12 14:03:34

Iyi raporo ni ukuri rwose, ibyo Forbes ivuga nibyo kuko batarya ruswa.Forbes ni ikinyamakuru kizwiho ubushishozi no kuvugisha ukuri.Cyakora uko ni ukuri kw’abashaka kukubona no kwishimira ibyo tugenda tugeraho (positive minds) naho ibi bikaba i ibinyoma ku bafite amaso areba ibitagenda gusa ( negative minds).Ibi NIBYO kandi SIBYO bitewe n"indorerwamo lunettes/glasses) uri kurebesha...Congs.Rwanda...big up...( kura ujye imbere abawe tukuri inyuma...

4
Nziza 2018-09-12 12:26:53

Nibyo, u Rwanda rurengera byihariye abashoramari b’abanyamahanga; naho bene Kanyarwanda bo barasuzugurwa byihariye, Rwanda Revenue ntiborohereza na mba cyane cyane iyo umushinga runaka ugitangizwa... Nyamara ishoramari <a.k.a small businesses> ritubakiye ku banyagihugu ntabwo riba rirambye.

5
Nziza 2018-09-12 12:26:53

Nibyo, u Rwanda rurengera byihariye abashoramari b’abanyamahanga; naho bene Kanyarwanda bo barasuzugurwa byihariye, Rwanda Revenue ntiborohereza na mba cyane cyane iyo umushinga runaka ugitangizwa... Nyamara ishoramari <a.k.a small businesses> ritubakiye ku banyagihugu ntabwo riba rirambye.

6
shyaka paul 2018-09-12 11:26:40

Ngo uri mvugire abandi Uzaze nkabandi uko baza nawe uzirebere Urwanda rugeze kure abandi mujirajira

7
olivier 2018-09-12 07:44:48

hhhhahhhhaaaha ntakomutatugize abanyarwanda mwatuzaniye kabutindi zurusimbi abazungubakabashukisha imisoro ihambaye namwemukarekabanyunyuza abanaburwanda muratubeshya abanyarwanda ntimudukunda muratugurisha mukiyubakira imiturirwa mukagura Amadege ubu igihugu cyuzuye abashoramari banana imashini zikoranye ubuhanga zitwara ubwengebwumuntu uwariwewese wageregeje kuyigera imbere Burundi zikakumaraho utwutunze manaweee! !!Tabara

8
Vugirabandi 2018-09-12 07:29:17

Iyi raporo ni iy’ibinyoma. Mu Rwanda ibintu byinshi ni ugutekinika. Ni gute bivugwa ko abashoramari barengerwa kandi abo mu Rwanda bicwa umusubirizo? Keretse cyakoza niba ari ukurengera abashoramari b’abanyamahanga. Iki kinyamakuru cya Forbes bagihaye ruswa. Abazungu nabo basigaye bakunda ruswa kurusha abazima n’abapfuye. Gusa ndabizi igihe.com nticyatuma ibyo nanditse bigaragara ki rubuga rwabo ariko nabo bazi ukuri.

9
Urasetsa 2018-09-12 05:50:10

Ariko ntaho mudashyira ivangura? Ibyo by’abashoramari b’amahanga n’abanyarwanda byo ubizanye ute?

10
me 2018-09-12 05:18:09

Hahahahahahaah ohahahahahahahahahhah ahuiiiiiiiiiiiii ooh ahahahahahahahahaaaah

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza