RwandAir yatangije ingendo ziva i Buruseli

7 12-08-2017 - saa 21:38, Karirima A. Ngarambe

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yatangarije abakiliya bayo ko yatangije ingendo ziva i Buruseli mu Bubiligi zigana mu byerekezo byo ku migabane itandukanye.

RwandAir yari yatangije ingendo zigana mu Bubiligi muri Nyakanga uyu mwaka ariko ziza kudindizwa n’ibibazo bya tekiniki.

Ibi bibazo byaje kubonerwa umuti ku itariki ya 11 Kanama 2017 RwandAir itangira kugana mu bindi byerekezo nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi uyihagarariye mu Bubiligi no mu bihugu by’u Burayi bwo hagati, Francine Sharangabo.

Yagize ati “ Ibibazo bya tekiniki byatumye indege za RwandAir zitemererwa gutwara abagenzi bava i Buruseli berekeza i Kigali banyuze mu Bwongereza, bituma dukomeza gutwara abava i Kigali bagana i Buruseli gusa, kugeza ikibazo gikemutse ku wa 11 Kanama 2017.”

Sharangabo yakomeje avuga ko RwandAir izajya igana mu byerekezo 22 inyuze i Kigali, birimo Abidjan,Cotonou, Douala, Lagos, Accra, Brazzaville, Libreville, Johannesburg, Lusaka, Harare, Mumbai na Dubai muri Aziya.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba RwandAir izatangiza ingendo zigana i Bamako na Conakry.

Umuyobozi uhagarariye RwandAir mu Bubiligi no mu bihugu by’u Burayi bwo hagati, Francine Sharangabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
vlzy 2017-08-14 17:02:08

Aho kugira ngo mu kugaruka mugire transit mû gihugu cya Europe , mwayigira mu gihugu cya East Africa, nabo bakaba babasha gufata Rwandair baturutse i Buraya.

2
liz 2017-08-14 07:47:38

Ariko muravunira iki abagenzi mubanyuza UK ? Wenda mugabanye inshuro indege ijya Brussels, hanyuma UK , na Brussels zijye zigira buri yose direct - return flight.
Naho ubundi muri kwiyangiriza rwose. Kuko abagenzi bishimira direct flight.
Keretse niba ariyo deal , mwumvikanye na Brussels.
Bibaye ari ibyo , Brussels yaba ibahenze rwose.

3
Warning 2017-08-14 06:03:06

Mugerageze mumenyeshe aba client ko kugaruka uva Bruxelles bagomba gusaba UK Transit visa

4
Muhire 2017-08-14 05:06:22

Ikibazo cyakemutse ni ikihe ko nari ngiye guhera Bruxelles iyo ntagira amakenga ngo mbaze!

5
Rwego 2017-08-13 17:10:34

Yatangije cyangwa yasubukuye?

6
Ruganzu 2017-08-13 00:29:19

Ibibazo byakemutse byari byatewe nimpamvu zumutekano nipiganwa ku isoko.Ni byiza ko byakemutse umunsi wa mbere iguye i buruseli wabaye agahomamunwa abagenzi babuze uko babigenza

7
Ntaganda 2017-08-12 12:29:57

Ndabyishimiye cyane! Ni ishema ryar’Urwanda! Ariko izaza Frankfurt mubudage ryari?

Kwamamaza