IGIHE

Perezida Kagame yashimye ubwiyongere bw’ibigo by’Abayapani bishora imari mu Rwanda

1 30-08-2019 - saa 12:07, Ishimwe Israel

Perezida Paul Kagame uri mu Buyapani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya karindwi ihuza Afurika n’u Buyapani, ibera mu Mujyi wa Tokyo kuva ku wa 28-30 Kanama 2019. Iy’uyu mwaka yiswe Tokyo International Conference on African Development (TICAD).

TICAD igamije kurebera hamwe uko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi byatezwa imbere; yanibanze ku iterambere ry’abaturage, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Perezida Kagame ku wa 29 Kanama 2019 yaganiriye n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe.

Aba bombi bahuriye mu Mujyi wa Yokohama aho baganiriye iminota 10 ku ngingo zirimo n’amavugurura akenewe mu Kanama k’Umutekano ka Loni n’ibibera muri Koreya ya Ruguru.

Minisitiri w’Intebe Abe yatangaje ko yishimiye kwakira Perezida Kagame waherukaga mu Buyapani muri Mutarama 2019, anizeza kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yungukira byinshi mu nama iyihuza n’u Buyapani.

Yagize ati “Gahunda y’u Buyapani inyuze muri TICAD ifitiye akamaro Afurika ndetse inongerera imbaraga umubano w’u Buyapani n’umugabane.’’

Minisitiri w’Intebe Abe yanijeje ko u Buyapani buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’imirire mibi.

Ku wa 16 Kanama 2019, u Buyapani bubicishije mu Kigo cy’Ubutwererane Mpuzamamahanga (JICA), bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $90 yo kuvugurura ubuhinzi hagamijwe kugabanya ikibazo cy’igwingira ry’abana.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki n’ibijyanye no kubaka ubushobozi. Binafatanya mu by’ingufu, amazi n’isukura, ubuhinzi, uburezi n’ubwikorezi binyuze mu gutanga inkunga n’inguzanyo.

Abe yashimangiye ko u Buyapani bwifuza kwagura imikoranire mu by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse yanashimye aho imyiteguro igeze yo kohereza mu isanzure icyogajuru cyakozwe n’Abanyarwanda bafashijwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani. Iki cyogajuru cyamaze gukorwa gishobora koherezwa mu kirere bitarenze Nzeri uyu mwaka.

Perezida Kagame yashimye inkunga y’u Buyapani mu ngeri zitandukanye. Yagize ati “Dushima umusanzu w’u Buyapani mu nzego zitandukanye zirimo amahugurwa, uburezi, ibikorwa remezo, guhanga udushya no kwihangira imirimo.’’

Yakomeje anashima “Ubwiyongere bw’ibigo by’Abayapani bikomeje kugana ku isoko ry’u Rwanda.’’

Ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda ryariyongereye kuko imibare yo mu Ukuboza 2018, igaragaza ko ibigo bikorera mu rwa Gasabo byavuye kuri birindwi bigera kuri 24 mu myaka ibiri n’igice ishize. Mu 2019 byageze kuri 27.

Muri Gicurasi 2019, ubwo Abayapani bizihizaga kwima kwa Naruhito, wabaye Umwami w’Abami w’Abayapani wa 126, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko ingoma ye izasigasira umubano w’u Buyapani n’u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko ashaka ‘Kuzana ibigo bikomeye bizadufasha twese kuko Abanyarwanda ari abanyamurava. Ndizera ko uko iminsi yicuma, ibigo bikomeye bizaza mu Rwanda.’

Umwaka wa 2019 watangiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagirira uruzinduko rw’akazi i Tokyo mu Buyapani.

Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame yagiriye hanze y’igihugu ku wa 7 Mutarama 2019, yari aherekejwe n’abashoramari 42 b’Abanyarwanda; yanaganiriye n’abagize Ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda, abayobozi b’ibigo bikomeye birimo Toyota, Mitsubishi n’abandi.

Mu rugendo yagiriye mu Buyapani mu ntangiriro za 2019, Perezida Kagame yashishikarije abashoramari 200 kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abe, ku wa 8 Mutarama 2019, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni zisaga $29 zo kongera ubushobozi bw’imiyoboro iva ku ruganda rw’amazi rwa Nzove igera ku bigega bya Ntora muri Kigali.

Ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda ryibanda cyane mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kwakira abantu, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibijyanye na serivisi.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani wungirije, Kenji Yamada, yagiriye mu Rwanda muri Werurwe 2019 yiyemeje kongera umubare w’Abayapani bashora imari mu Rwanda.

Yari aherekejwe n’abayobozi bakuru mu bigo 13 bikomeye mu Buyapani birimo inganda zikora imodoka za Toyota, Nissan na Mitsubishi.

Mu myaka 10 ishize, ibigo 200 by’Abayapani byasuye ibihugu 24. Mu mwaka ushize, abahagarariye ibigo 39 basuye ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda aho bahuye na Perezida Kagame.

Mu 2012, ibigo by’Abayapani bigera kuri 560 byabarizwaga muri Afurika ariko imibare yarazamutse bigera kuri 800 mu mpera za 2017.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda rwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni $57. Ishoramari ryabwo mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni $21,485, rikaba ryarahanze imirimo 178.

U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze muri JICA.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani, Shinzo Abe bagiranye ibiganiro byihariye bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
christiana 2019-08-30 08:30:59

ikiza kabsa gusa aba japon bari more productiv..... kurusha.... beshibandi baza tubaye tubafite twabungukiraho byishi twabishizemo ubushake

Kwamamaza