IGIHE

Imbogamizi ku kubona inguzanyo ku bigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

0 16-07-2019 - saa 09:07, Habimana James

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bavuga ko bataragirirwa icyizere n’amabanki kugira ngo abahe inguzanyo bateze imbere uyu mwuga, abanyamabanki nabo bakagaragaza ko bigoye guha amafaranga ikigo mu gihe nacyo kitazi ko kizabona inyungu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2019, abahagarariye ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bahuye n’abanyamabanki n’izindi nzego harebwa uko iki kibazo cyakemurwa.

Visi Perezida wa Kabiri w’ihuriro ry’abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Simpenzwe Léonidas, yavuze ko umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ugoye kuko bisaba kubanza gukora ubushakashatsi ukamenya ingano y’amabuye. Ibi ngo bisobanuye ko ukenera amafaranga menshi.

Yavuze ko ikibazo abafite ibigo bikora ubu bucukuzi bavuga ko “bajyana imishinga yabo ku bigo by’imari, ariko ntiyemerwe kuko nta cyizere baba babafitiye.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank, Andrew Kulayige yavuze “ko ikibazo kibaho usanga abafite ibigo bishaka kujya muri ubu bucukuzi bijya muri banki bigasaba guhabwa amafaranga 100% bizashora mu mushinga, mu gihe nabyo hari uruhare biba bisabwa kugaragaza.”

Mu bindi bituma ibigo by’imari bitagirira icyizere abakora muri uyu mwuga, ni uko ba nyir’ibi bigo ubwabo baba batazi ko icyo bashaka gushoramo amafaranga kizunguka, cyangwa batazi ko hari amabuye bazasanga mu butaka.

Umuyobozi w’Umushinga w’Abongereza uteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buciriritse mu Rwanda, Dr Jeremy Weate, yavuze ko gahunda bari gukora irimo gufasha abakora muri uyu mwuga kumenya uko bateza imbere ubushakashatsi mu bucukuzi, bakamenya mu birombe amabuye arimo, ibi bikaba aribyo bizatuma ibigo by’imari bibagirira icyizere.

Yavuze ko “Ikindi kibazo gihari usanga ibigo by’imari bifite amakuru make ku bigo bicukura amabuye y’agaciro.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis, yagaragaje ko nubwo abakora muri uyu mwuga bavuga ko batagirirwa icyizere n’amabanki, guverinoma nayo ibasaba kunoza ibyo bakora kandi neza.

Yagize ati “Leta ishyira amafaranga mu bushakashatsi ngo imenye amabuye ari mu butaka, ariko hari n’ubushakashatsi buba bugomba gukorwa n’abafite ibyo bigo ari nabwo butuma bahabwa amafaranga n’amabanki.”

“Hari abajya muri uyu mwuga baba bafite amafaranga make ariko hari na ba bandi bamara kuyabonamo aho kugira ngo bayashoremo ubwo bucukuzu bwaguke, bagahitamo kuyashora mu bundi bucuruzi bigatuma uyu mwuga batarimo kuwitaho.”

U Rwanda ruvuga ko mu mwaka ushize rwinjije miliyoni 350 z’amadorali ya Amerika avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, intego ni uko mu 2024 ubu bucukuzi buzajya buha u igihugu miliyari 1.5 z’amadorali ya Amerika.

Impuguke zavuye muri UK Aid zirimo gufasha abacukuzi kunoza umwuga wabo no gukorana n'amabanki
Impuguke zitandukanye zavuye mu mushinga w'Abongereza ziri kwigisha abafite ibigo bicukura amabuye y'agaciro uko banoza ibyo bakora
Inzego zitandukanye zarebeye hamwe uko abafite amabanki bajya bagirira icyizere abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Jean Marc Karima w'ihuriro ry'abacukura amabuye y'agaciro mu Rwanda na we yitabiriye iyi nama
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis
Abafite ibigo bikora ubucukuzu bw'amabuye y'agaciro basabwe kubanza kunoza ibyo bakora kugira ngo babone kugirirwa icyizere n'amabanki
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo uko ikibazo cy'inguzanyo cyakemuka

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza