Abasabye kugura impapuro mpeshwamwenda z’u Rwanda bageze ku 178 %

1 23-11-2017 - saa 20:14, Herve Ugirumukunda

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko abasabye kugura impapuro mpeshwamwenda za miliayra 10 Frw zashyizwe ku isoko na Leta y’u Rwanda hagati ya 20 na 22 Ugushyingo 2017 bageze ku 178 % y’ayari akenewe.

BNR ivuga ko abantu 66 ari bo basabye kugura izo mpapuro zizagira agaciro mu gihe cy’imyaka irindwi.

BNR yasobanuye ko ubwitabire bwo kugura impapuro mpeshwamwenda bwazamutse kubera ubukangurambaga bwakozwe hirya no hino mu gihugu, Abanyarwanda bagasobanurirwa akamaro ko kuzishoramo imari no kwizigamira muri rusange.

Izo mpapuro zizatangira gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ku wa 28 Ugushyingo 2017, abaziguze bajye bishyurwa kabiri mu mwaka.

Leta y’u Rwanda iteganya kuzongera gushyira ku isoko izindi mpapuro mpeshwamwenda kuwa 21 Gashyantare 2018 zikazaba zifite agaciro k’imyaka itanu.

No mu bihe bishize u Rwanda rwagiye rushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda, zikabyiganirwa, bigaragaza icyizere abashoramari bayifitiye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kagabo pierre 2017-11-24 16:43:00

Iyi nkuru ntiyuzuye. Mutavuze rate (taux) bafatiyeho muvuga impapuro nk’izi burya inkuru nta cyo wakuramo. Murebe izo mwanditse ubushize murabibona n’iyi muyuzuze. Ikindi mwatugezaho abantu ku giti cyabo badapiganwa uko yanganaga mukanavuga aya ibigo by’imari bipiganwa. Byahebuza munatubwiye niba abazanye imari badapiganwa bafashwe bose kandi kuyihe nyungu.

Kwamamaza