IGIHE

Abadepite ntibumva impamvu hoteli y’i Burera yatwaye asaga miliyoni 500 Frw imaze imyaka itatu idakoreshwa

6 16-09-2019 - saa 09:29, Akayezu Jean de Dieu

Abadepite batunguwe no kuba Akarere ka Burera karubatse hoteli yatwaye akayabo k’asaga miliyoni 554 Frw ikaba igiye kumara imyaka itatu yaruzuye ariko itaratangira kubyazwa umusaruro.

Iyi hoteli yitwa Burera Beach Resort iri ku nkengero z’ikiyaga cya Burera , yatangiye kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2014/15, aho nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta, yuzuye itwaye asaga miliyoni 554Frw.

Ku wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2019, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwari bwitabye Komisiyo y’inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, PAC ngo basobanure uko bakoresha amafaranga leta ishora mu bikorwa by’iterambere.

Depite Izabiriza Marie Médiatrice yavuze ko mu 2017, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko n’ubundi bagiye gusura akarere ka Burera baganira n’ubuyobozi kuri iyi hoteli icyo gihe uwari Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe iterambere ry’ubukungu abizeza ko mu mezi abiri izaba yatangiye gukoreshwa.

Ati “Icyo gihe twasanze hari imirimo ya nyuma yari isigaje igihe gito muri rusange yasaga nk’aho yuzuye, batwijeje ko mu kwezi kumwe isoko ry’ibikoresho riza kuba ritanzwe, batwizeza ko bitaza kurenza amezi abiri. Twagira ngo batubwire icyo gihe byaje kugenda gute?”

Perezida wa Komisiyo, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko “Bafite ukuntu bavuga ngo buracya babikora, 2017 bavuga ngo buracya ikora, 2018 bavuga ngo buracya ikora na 2019 baracyavuga ngo buracya ikora [….], Meya ntahinduka aracyari wa wundi, araza kutubwira impamvu bitakoze kandi yari ahari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yasobanuye ko bari bafite miliyoni 100Frw zo kugura ibikoresho ariko baza kugira ikibazo cy’uko bashyize ku isoko bashaka ugomba gucunga iyi hoteli akabura.

Ati “Hari hakenewe ibikoresho bijya muri hoteli n’ugomba gusinya amasezerano isoko riratangwa ribura uritsindira ryongeye gusubirwamo nibwo ryagiye rifata icyo gihe cyose, isoko ryongeye gusubirwamo na rwiyemezamirimo yarabonetse ubu ibikoresho yatangiye kubigeza muri hoteli kugira ngo uzacunga iyo hoteli atangire imirimo.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwijeje abadepite ko muri iki cyumweru bagomba gukora igenzura rya nyuma ubundi hoteli igahita itangira gukoreshwa.

Muri Kanama 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yabwiye IGIHE ko kuba iyo hoteli itaratangira gukorerwamo bigaragaza ko igenamigambi ryayo ryakozwe nabi.

Abadepite bari muri PAC ntibumva impamvu hoteli y'akarere ka Burera imaze imyaka itatu idakoreshwa kandi yaramaze kuzura
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko
Burera Beach Resort yuzuye mu myaka itatu ishize ariko ntiratangira gukoreshwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kayitare Rubega Rogers 2019-09-20 05:55:03

Ikibazo kiri hanzaha nuko abantu twacanye kumaso ubukoko baguhaye M 554 nkuko babivuze haruguru wikorera kugiti cyawe wamara imyaka 3 utaratangira kuzibyaza umusaruro????jyewe uko mbibona abantu bikigihe ntibashaka gukora kukintu badafitemo inyungu kdi niko kuri none c nkiyo Nyakubahwa President iyo yamanutse mubaturage ugasanga ibibazo bimaze imyaka bitarakemurwa nuko biba bikomeye cyanee?

2
Kayitare Rubega Rogers 2019-09-20 05:55:02

Ikibazo kiri hanzaha nuko abantu twacanye kumaso ubukoko baguhaye M 554 nkuko babivuze haruguru wikorera kugiti cyawe wamara imyaka 3 utaratangira kuzibyaza umusaruro????jyewe uko mbibona abantu bikigihe ntibashaka gukora kukintu badafitemo inyungu kdi niko kuri none c nkiyo Nyakubahwa President iyo yamanutse mubaturage ugasanga ibibazo bimaze imyaka bitarakemurwa nuko biba bikomeye cyanee?

3
Dr.Fidele 2019-09-17 00:13:05

We call it money misuse. I see no more simple ten houses which ca not cost around 250M Rwf plus a plot of 200M Rwf. This means that more than 100M was misused because there is a huge discrepancy between the value of the properties we see and the expenses on them that is why people are fearing of high costs of hotel rent fees. This will take many years to recover this money even if this hotel is near the touristic area of Burera Lac.

4
BIZRAGUTEBA kayibanda 2019-09-16 07:24:03

Ariko niba baratanze isoko hakabura uritsindira ntamakosa bafite , ubwo kandi iyo bihuta bagapfa kuritanga ubwo bari kubarega gutanga isoko muburyo bunyuranyije n’amategeko.

5
ayisha 2019-09-16 05:03:41

hahahah, kuki se batubatse uruganda rutunganya ibirayi ko aribyo bihera
kandi ngo ubukungu bwazamutseho 8%

6
Ff 2019-09-16 03:01:48

Ibi byabaye umuco.gutagaguza frw mu bintu bitazakoreshwa uretse ko izo nzu uko zisa ku ifoto n akayabo zatwaye mbona bidahura.kereka niba ari amafoto mabi!

Kwamamaza