Uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu rwungutse hegitari z’imirima zirenga 600

3 21-11-2017 - saa 10:54, IGIHE

Imirima y’cyayi y’uruganda rwa Nyabihu imaze kwiyongeraho hegitari 618 kuva Rwanda Mountain Tea Ltd (RMT) yatangira gucunga uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu mu mwaka wa 2006.

Iki kigo cy’ishoramari, RMT cyegukanye uru ruganda muri gahunda ya Leta yo kwegurira ibikorwa abikorera hagamijwe kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi .

Kuva mu 2006, RMT yiyemeje kwagura imirima y’icyayi, kongera umusaruro ku buso no kongera ubwiza bw’icyayi binyuze mu kugikorera, kugisarura no kugitunganya neza.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yabitangaje ko rumaze kugira hegitari 1,239 z’imirima y’icyayi, rukagira ubushobozi bwo gutunganya toni 70 z’amababi ku munsi; ni ukuvuga inshuro zigera kuri eshatu ugereranyije n’ubushobozi rwari rufite mu 2006.

RMT yakanguriye abahinzi kongera imirima y’icyayi no kukitaho mu rwego rwo kongera umusaruro wa bo. Bafite hegitari 122 zavuye kuri 31 bari bafite mu 2006.

Abahinzi bibumbiye muri koperative z’abahinzi b’icyayi, ‘Copthega’ na ‘Cotragagi’, bafite imigabane 10% mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya n’urwa Nyabihu.

Gasarabwe avuga ko Leta yabahaye hegitari 288 z’ubutaka bwo guteraho icyayi bukaba bwarabafashije kongera ubuso bw’icyayi ndetse biteze ko umusaruro uzakomeza kuzamuka mu myaka iri imbere.

Yagize ati “Twatangiye guhinga iyi mirima muri Mata 2015 kuko twabonaga umusaruro ari mukeya cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’uruganda twavuguruye. Ubu twiteze umusaruro wa toni 5,700 z’amababi muri uyu mwaka wa 2017, tukaba dushaka ko wiyongera ukagera kuri toni 7,500 mu myaka itatu iri mbere, icyayi cyose twateye nigitangira kwera neza.”

Gasarabwe yavuze ko bakoze n’umuhanda mushya w’ibilometero 15 ubafasha mu mirimo yo kwita ku cyayi ku butaka bushya bahawe na Leta muri Gishwati no kugeza umusaruro ku ruganda, ukanafasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro wa bo ku masoko, by’umwihariko abajyana amata ku makusanyirizo, n’abajya kuranguza ibirayi.

Uku kwagura ibikorwa kwahaye akazi abantu bagera ku 2,000 badahoraho n’abakozi bahoraho110. Uyu mubare ukubye kabiri abo uru ruganda rwakoreshaga mu 2006.

Gasarabwe avuga ko icyayi cyanarwanyije isuri kuko gihingwa ku misozi kigafata amazi y’imvura.

Ubwiza bw’icyayi cya Nyabihu bwarazamutse cyane, cyegukanye igihembo cya mbere mu marushanwa yiswe “Africa Tea Convention and Exhibition” yabereye muri Kenya muri Gicurasi 2017 ahuje ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu rumaze guhabwa ibyangombwa mpuzamahanga by’ubuziranenge harimo ibishimangira isuku, ubuhinzi burambye no kurengera ibidukikije hakorwa ubuhinzi butangiza ikirere.

Uruganda rw'icyayi rwa Nyabihu rwongereye ubushobozi bwo gutunganya icyayi
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène
Imirima mishya y'icyayi cy'uruganda rwa Nyabihu
Icyayi gihinze ku misozi cyarwanyije isuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
amizero 2017-11-24 06:18:17

RMT tuyishimiye uko ikomeje kuzamura imibereho y’abatuye hafi yaho ifite inganda ibaha akazi ibubakira amashuli namavuriro ndetse na gahunda ya girinka ntibatanzwe imbere kdi nubukungu bw’igihugu burazamuka kubera amadovisi icyayi cyinjiriza igihugu vive RMT nubuyobozi bukuru bwayo

2
Amis 2017-11-21 16:42:47

Icyayi vs ibiryo?

3
PATRICK 2017-11-21 03:46:34
Kwamamaza