IGIHE

Uko amafaranga umunyarwanda yinjiza ku mwaka yiyongereyeho $642 mu myaka 25

11 26-07-2019 - saa 10:04, Cyprien Niyomwungeri

Jenoside yakorewe Abatutsi ni igice gikomeye cy’amateka atazibagirana mu Rwanda kuko uretse gutakaza abantu barenga miliyoni imwe, izindi ngeri zibumbatiye imibereho y’igihugu zasandaye, ubukungu bukangirika ku buryo byasabye imbaraga nyinshi ngo igihugu gisubire ku murongo.

Mu 1994 ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze aharindimuka icyo gihe izamuka ryabwo ryasubiye inyuma kuri -41.9%, ibi binagira ingaruka ku musaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka kuko wavuye ku madolari 374 mu 1990 ukagera ku 146 mu 1994.

Izamuka ry’ibiciro ku masoko ryari kuri 64%, ikigero cy’ubukene kiri kuri 78% kandi abaturage biyongera ku gipimo cya 3.4%. Imibereho rusange n’ibikorwa remezo byarasenyutse, abaturage bamwe barahunga, abandi barafungwa ku buryo kubaka igihugu byari uguhera kuri zeru.

Gusa iyo usubije amaso inyuma utangazwa n’intambwe imaze guterwa mu nkingi z’ubuzima bw’igihugu mu myaka 25 ishize nubwo inzira ikiri ndende.

Ntitwakwirengagiza imiyoborere myiza, ibikorwa remezo, umutekano ariko kuri iyi nshuro turitsa ku iterambere ry’ubukungu by’umwihariko ibyo umuturage yinjiza ku mwaka.

Bijyanye na gahunda leta yashyizeho zo kuzamura ubukungu bw’igihugu, hagati ya 2001-2015 bwazamukaga ku gipimo kiri ku 8%, ndetse muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka kuri 7.8. %.

Umusaruro mbumbe w’umuturage wariyongereye

Mu 1994, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyoni 753.6 z’amadolari, mu 2000 wageze kuri miliyoni 1735, mu 2015 ugera kuri miliyari 8.278 z’amadolari, naho mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongera ku rugero cya 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje uva kuri miliyari 7,597 Frw ugera kuri miliyari 8,189 Frw.

Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 20 ishize.

Ishoramari rishya ryandikwa buri mwaka ryavuye kuri miliyoni $400 mu 2010 zigera kuri miliyari 2.0 mu 2018. Ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.

Kuba ubukungu bw’u Rwanda kuva muri 2011 bwaragiye bwiyongera ku gipimo cya 8%, ndetse n’umusaruro ku muturage umwe yinjiza ku mwaka (GDP per capita) wagiye wiyongera kandi ibi bihera mu 1994.

Mu 1990 umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 374, mu 1994 yari amadolari 146 mu 2000 yari 225 $. Mu 2010 yari 579 $, mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka. Ikigereranyo cy’amafaranga umuturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018.

Bisobanuye ko umunyarwanda wo muri 2010 wari ufite amadorali 500 hari iby’ibanze atabaga yabasha kugura. Bitandukanye n’uw’uyu munsi afite ubushobozi bwo kugira iby’ibanze agura.

Kuba ikigereranyo cyerekana ko umunyarwanda yinjiza amadolari arenga abiri ku munsi, bikomoka kuri gahunda Leta ikunda gushyiraho zizamura ubukungu bw’igihugu, ndetse n’ubw’abaturage.

Hari uguteza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, umutekano, ubworozi, ibikorwa remezo, uburezi, imibereho myiza y’abaturage ibafasha no kuzamura umusaruro buri umwe yinjiza ku mwaka kugira ngo u Rwanda rwinjire ku rutonde rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse.

Ibyo umuturage yinjiza bikomeje kwiyongera bigendanye na gahunda zo guteza imbere ubukungu zashyizweho

Icyo bisobanuye

Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka, asobanura ko umusaruro mbumbe w’igihugu ku muturage uboneka hafashwe umusaruro mbumbe (GDP) bakagabanya umubare w’abaturage b’igihugu, bigatanga impuzandengo y’icyo umuturage yinjiza ugereranyije na GDP.

Kaberuka avuga ko iyo impuzandengo izamuka, bivuze ko abantu benshi baba bafite ubushobozi ariko atari igisobanuro cy’uko buri wese aba afite ayo mafaranga runaka kuko hafatwa aya buri wese bagahuriza hamwe bagakora impuzandengo.

Ati “Kuko ari impuzandengo, ntabwo bivuze ko buri muturage ari yo afite ahubwo ni nk’ishusho rusange ishobora kuvuga ngo muri iki gihugu impuzandengo y’umusaruro ku muturage ni ayangaya”.

Igishimangira ko atari igipimo cy’uko buri muturage ari yo afite, ni uko hari ikindi gipimo cy’ubukene cyerekana ko abagera 39% mu Rwanda bari mu bukene bivuze ko batinjiza idolari rimwe ku munsi.

Kaberuka ati “Icyo bisobanuye ni uko umusaruro mbumbe w’umuturage (GDP per capita), kuko baba bafashe abaturage bose, bafashe ibyo leta yinjiza, iyo babishyize ku mpuzandengo bitanga ishusho ariko ntabwo bivuze ngo wowe kanaka niyo winjiza”.

Akomeza avuga ko uko igihugu kigenda cyiyubaka ubukungu bugenda bwiyongera, ibyo abantu bakoresha bikiyongera. Bisobanuye ko n’abashoramari mpuzamahanga baza mu gihugu bizeye ko isoko bazasanga rifite ubushobozi bwo kugura ibyo bazanye.

Ati “Urugero niba leta yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda na ba rwiyemezamirimo, uruganda ruje ruzatanga imirimo ku baturage wawundi wawubonye niba yari asanzwe ari umushomeri noneho azaba yabonye akazi”.

Ishoramari ritandukanye rikomeje kwiyongera mu Rwanda bikagira uruhare mu byo umuturage yinjiza

Mu 2050 umunyarwanda azaba yinjiza $12 476 ku mwaka

Mu 2020 ni ukuvuga umwaka utaha, u Rwanda rwihaye intego ko Abanyarwanda bazaba bageze ku kwinjiza $1240.

U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza $12 476 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Kaberuka avuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho ari uko haba icyerekezo na gahunda zituma buri mwaka umusaruro mbumbe ugenda uzamuka, bivuze ko uko ukuzamuka k’ubukungu n’ubushobozi bw’abaturage buzamuka.

Ati “Buri mwaka tukabona ababona n’abahanga imirimo bityo ubushomeri bukagabanuka abinjiza bakiyongera. Ikindi ni ukongera umusaruro ku bisanzwe. Urugero niba abaturage bari mu buhinzi, hakongerwa umusaruro ubuvamo ubukene bukagabanuka kandi umusaruro ukagezwa ku masoko”.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhanga imirimo itanga amafaranga nibura miliyoni n’igice kandi igomba kuboneka mbere ya 2024.

Kugera kuri iriya ntego kandi bizakenera ko ubukungu buzamuka cyane kandi bukubakira ku bindi bagezeho birimo ikoranabuhanga no korohereza abashoramari aho u Rwanda ari urwa kabiri muri Afurika. Kugira ngo byose bizagerweho birasaba kwitanga kandi ubukungu bukajya buzamuka hejuru ya 10%.

Ubuhinzi bugezweho ni kimwe mu bizamura umusaruro w'umuturage ku mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Muhire 2019-07-27 20:49:54

Urebye ukuntu ubukene bunuma muri kino gihugu, iyi nyandiko igaragara ko harimo ubusumbane burenze apartheid yo muri Africa y Epfo biragaragara ko ubukungu bw igihugu bufitwe n abantu bake kuburyo iriya mpuzandengo nta 0.2% bayigezaho.

2
Amalon 2019-07-27 10:55:56

agaciro k ifaranga ry u rwanda muri 1990 kari 1$= 80frw ubu agaciro k ifaranga kw idorari ni 1$= 995frw aha niho haturuka iyo difference wavuze. Reba Purchasing power y ifaranga ry u Rwanda muri 1990 uyigereranya na 2019. Ubuswa gusa n’ubujiji.

3
Mazina 2019-07-27 10:16:06

Imibare imeze neza, ariko ubuzima bumeze nabi.

4
Mazina 2019-07-27 10:16:06

Imibare imeze neza, ariko ubuzima bumeze nabi.

5
japhet 2019-07-27 01:04:04

Andika hano ubuhinzi nibwizape!!

6
Nzabishaka 2019-07-26 09:51:15

Mu byaro bimwe byo mu Rwanda ubukene buranuma, no muri Kigali abahaba bose si ko ari abakire. Harimo abakubitira abana kuryama.

7
Dodos 2019-07-26 09:24:12

Aya mafaranga Ni menshi pe,ariko mwibuke ko ariya Ari moyenne cg impuzandengo.Murebe amadorari angana kuriya na Mwalimu wa primary ntayo ahembwa ku Mwaka, ngaho murebe abari munsi ya Mwalimu uko bangana, ubukungu buriyongera ariko Ni kubantu bamwe Kandi bake.Nibura ariya Leta niyahembe umwarimu utangira akazi

8
Mbonimpa 2019-07-26 04:36:56

mubihuze no guta agaciro k’ifaranga kuko abanyarwanda benshi barushaho kubaho nabi.

9
Mbonimpa 2019-07-26 04:36:55

mubihuze no guta agaciro k’ifaranga kuko abanyarwanda benshi barushaho kubaho nabi.

10
Kaka 2019-07-26 04:27:30

U Rwanda ni rwiza n’abanyarwanda ni beza! ubukungu buri gutera imbere! Ariko iteka mbabazwa n’izi nyandiko ntatinya kuvuga ko ari propaganda yo kwerekana ko ibintu bigenda neza ariko mu by’ukuri atari biri! Mu gihe ubuhinzi budatera imbere ngo tunihaze mu biribwa by’ibanze ahubwo ugasanga dutumiza kawunga, ibishyimbo, umuceri n’ibindi biribwa by’ibanze dukenera mu bihugu bidukikije kandi abaturage benshi bagera kuri 70% bitwa abahinzi.......tukarenzaho kuba mu cyaro abantu batabasha kurya kabiri...abenshi ari rimwe gusa.......tukaba turwaje bwaki ku kigero cyo hejuru....igwingira ry’abana riri ku gipimo gikabije.......aho ntitubona.aya mazu azamuka muri Kigali nayo ari inguzanyo za bank tudahwema kumva za cyamunara....tugacyeka ko ngo "dutera imbere* ? Prof. Lumumba ni we wabivuze neza ati:"nzemera ko igihugu cya Africa gitera imbere cg cyateye imbere ntabirebeye ku mazu maremare ari mu mujyi....ahubwo nzabirebera ku isahani ya wa muturage iyo mu cyaro igihe izaba iriho ibyo kurga bihagije......igihe nta barwayi bazaba batoye imirongo miremire bakarafa batavuwe kuri za centres de sante kandi bagahabwa imiti ihagije......izi GDP ni ibyazanywe na za IMF na Wolrd Bank ngo bihume amaso abantu mu gihe bacye cyane bikubiye umutungo w’igihugu hanyuma bakawusaranganya abaturage mu mibare kandi bo bicwa n’inzara....abantu basuhuka....urubyiruko rushirira mu nyanja rujya i Burayi...abandi birirwa muri za embassies za USA, Canada na Europe ngo barebe ko bahunga Africa......

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza