IGIHE

Uganda irashaka kuguza miliyoni 660$ yo kuziba icyuho kiri mu ngengo y’imari

8 6-12-2019 - saa 17:01, IGIHE

Leta ya Uganda iri muri gahunda zo kuguza miliyoni 661 z’amadolari ya Amerika muri banki zitandukanye mu kuziba icyuho kiri mu ngengo y’imari ya 2019/2020 nyuma y’uko habaye ikibazo mu gukusanya amafaranga y’imisoro imbere mu gihugu.

Nibikorwa bizongera umutwaro w’amadeni kuri icyo gihugu, giherutse kuburirwa n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) ko amadeni yacyo ari hafi kugera kuri 50 % by’umusaruro mbumbe wacyo.

IMF yabwiye abayobozi ba Uganda kwitonda no gucunga neza uburyo bakoresha babara imyenda bafite kuko ibipimo bigaragaza ko biri kwiyongera.

Mu nyandiko Minisiteri y’imari ya Uganda yashyize ku rubuga rw’Inteko Ishinga Amategeko, igaragaza ko yifuza kuguza igice kimwe cy’amafaranga ikeneye muri Standard Bank no muri Trade and Development Bank.

Izo nyandiko zivuga ko guverinoma ifite icyuho cya miliyoni 680 z’amadolari mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bityo ko gufata ideni bizagabanya icyo cyuho.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko icyuho cyaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba sosiyete ya MTN yaratinze kwishyura amafaranga y’icyemezo kiyemerera gukorera ku butaka bwa Uganda angana na miliyoni 100 z’amadolari.

Minisiteri y’imari ivuga ko niramuka igujije ayo mafaranga bizongera 2 % ku ijanisha ry’amadeni icyo gihugu cyari gifite, bikaba 43 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Mu myaka icumi ishize, Uganda yagiye yaka amadeni menshi cyane cyane mu Bushinwa igamije kubaka ibikorwa remezo nko mu rwego rw’ingufu no gutwara abantu n’ibintu.

Abatavuga rumwe na Leta bakunze kunenga uburyo igihugu gikomeje kwishora mu madeni ashobora kuzagira ingaruka ejo hazaza.

IMF yabwiye abayobozi ba Uganda kwitonda no gucunga neza uburyo bakoresha babara imyenda bafite kuko ibipimo bigaragaza ko biri kwiyongera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-12-07 12:30:11

Uganda isanzwe ikize itaracukura na peteroli, nitangira kuyicukura izahita ijya mu yindi ntera. Ntacyayibuza
rero kuguza amafaranga hanze y’igihugu! Hababaje twe tugeze muri 54% tutagira n’urwara rwo kwishima!!

2

3

4
Dieudonne Hakizayezu 2019-12-07 12:29:47

Uganda isanzwe ikize itaracukura na peteroli, nitangira kuyicukura izahita ijya mu yindi ntera. Ntacyayibuza
rero kuguza amafaranga hanze y’igihugu! Hababaje twe tugeze muri 54% tutagira n’urwara rwo kwishima!!

5
Cyuma 2019-12-07 11:48:14

Kubana nabi k’u Rwanda na Ouganda nta numwe ubifitemo inyungu, ko wandika ugaragaza icyuho bafite ntugaragaze ingengo y’imari bakoresha ko wasanga u Rwanda rwayikoresha nk’imyaka ibiri! Murekeraho gutiza umurindi umwuka mubi wa satani ushaka kumena amaraso mu karere k’ibiyaga bigari.

6
Kalisa 2019-12-06 13:24:47

Plz mujyemwirinda kwanduranya nogusebanya uganda irakize knd iteje imbere turebe ibyacu twageziyo tujya abanyarwanda

7
gashikazi gashumba 2019-12-06 11:19:07

birakurya he? ubabajwe ni iki?

8
Ganza 2019-12-06 11:14:07

Ni bahame hamwe. Natwe fufite 54% turi aho turahoze. Ariko se ibi biturebaho iki?

Kwamamaza