U Rwanda rwakirije yombi raporo ya Banki y’isi ku koroshya ishoramari

7 11-11-2017 - saa 09:23, Cyprien Niyomwungeri

Guverinoma y’u Rwanda yashimye raporo ya Banki y’Isi ku koroshya ishoramari ‘Doing Business 2018’, yerekanye ko rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi, mu gihe mu mwaka ushize rwari ku wa 56.

U Rwanda nirwo rwa mbere muri Afurika rwakoze amavugurura menshi agamije korohereza abacuruzi mu myaka 15 ishize, kuko rumaze gukora 52; rukurikiwe na Kenya yakoze amavugurura 32 na Mauritius yakoze 31.

Mu muhango wo kumurikira u Rwanda raporo ya Doing Business 2018, wabaye ejo kuwa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko uyu mwaka igihugu cyateye imbere mu koroshya ishoramari kuko gifite amanota 73.4% mu gihe muri raporo ya 2017 cyagize 70.19%.

Yagize ati “Koroshya ubucuruzi bidufasha gukurura abashoramari tugakora ishoramari ry’imbere mu gihugu tugateza imbere ubukungu bwacu binyuze mu kongera ibyoherezwa mu mahanga.”

Banki y’Isi yasuzumye amavugurura mu byiciro 11 birimo uko abashoramari boroherezwa gutangira ubucuruzi, ubugenzuzi bw’isoko ry’umurimo, kubona impushya zo kubaka, amashanyarazi, kubona inguzanyo, kurengera abashoramari bato, ubucuruzi bwambukiranya umupaka, kwishyura imisoro, kubahiriza amasezerano, kwandikisha imitungo no gukemura impaka mu bucuruzi.

Ku Isi yose u Rwanda ni urwa kabiri mu gukora amavugurura yo kwandikisha imitungo no kuyihererekanya; ni urwa gatandatu mu kubona inguzanyo no gutangira ubucuruzi. Icyakora kubona amashanyarazi ni urwa 119 mu bihugu 190, kubahiriza amasezerano ni urwa 85 naho gukemura amakimbirane mu bucuruzi naho rukaba rudahagaze neza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu byiciro bitatu u Rwanda rudahagaze neza cyane.

Yagize ati “Tugiye gushyira imbaraga aho batweretse ko bimeze nabi, ntabwo dushaka kuzongera kugira icyiciro tuza mu myanya ya 100. Tugiye kwibanda ku mashanyarazi, kubahiriza amasezerano no gukemura amakimbirane mu bucuruzi.”

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera, Gasamagera Benjamin, yavuze ko gukora iyi raporo bifasha koroshya akazi ko kuganira n’abashoramari babereka amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.

Yagize ati “Byoroheje imikoranire y’abashoramari bo mu Rwanda n’abo mu mahanga kuko uko igihugu kigira amanota meza bituma abashoramari bakigirira icyizere.”

Mu 2016/2017, u Rwanda rwakoze amavugurura atanu mu nzego zo kwandikisha imitungo, impushya zo kubaka, kurengera abashoramari bato, kwishyura imisoro no kubahiriza amasezerano. Ku isi yose hakozwe amavugurura yo koroshya ubucuruzi angana na 264, Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikaba yarakoze menshi.

U Rwanda rurateganya gukora amavugurura arimo gushyiraho uburyo bwo kwandikisha abakozi aho bizajya bikorerwa rimwe no kwandikisha ubucuruzi cyangwa ikigo; gushyira EBM mu buryo bw’ikoranabuhanga (online)no gukuraho ipatanti ku bigo bito n’ibiciriritse bigitangira.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo gushyira mu byiciro imishinga y’ubucuruzi, kugabanya igihe cyo kugeza amashanyarazi ku mushoramari kikaba iminsi 20 ivuye kuri 34, kugabanya ibiciro by’amashanyarazi, no gushyiraho ibihe bizwi by’ibura ryayo.

Hari kandi gushyiraho urwego rwo kujuririra imisoro, gushyiraho uburyo bumwe bwo kumenyekanisha no kwishyura umusoro, imisanzu y’ubwiteganyirize, ubwishingizi bw’ubuzima kandi byose bigakorerwa kuri internet.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NIYONKURU Janvier 2017-11-13 04:22:43

Ibyo u Rwanda rwagezeho ni ibyo kwishimira rwose. Naho ubundi ni ugushyira imbaraga aho zitari.

2
Semuhanga 2017-11-12 12:48:35

Reka nibutse abantu ko hari ibihugu bibiri, Argentina na venezuela.Byafashe politique zitandukanye nka 180° kuva icyo gihe Argentine yari ifite amanota arenga 80% mu gukurikiza ibyo abajyanama ba IMF bayibwira yewe bavugako na économie yose yabo imeze neza.Hashize amezi 6 rapport yanyuma itanga amanota meza. Leta ya Argentina igwa muri défaut de payement...banques zirafunga, abantu batonda imirongo...Ikibazo: Ese koko biriya bipimo twebwe tutajyamo ngo turebe, kuki ubu twabyemera?

3
Mwanainchi 2017-11-12 05:46:13

Dukwiye kwishimira cyane ko abanyamahanga bagenda bashyira ubukungu bw’igihugu mu maboko yabo. Kworoshya ishoramari mu mvugo ya World Bank na IMF nicyo bivuga. Jye mbona ahubwo amanota tugezeho arenze ariya bavuga

4
kanyarwanda 2017-11-12 05:41:12

@UK,n’icyibazo kitoroshye niba abo neoliberalism y’ibasira batazi icy’aricyo(ni nko kugabwaho igitero utazi ko cyakugabweho);kumva concept nk’izi,ndetse na rapport de force ibaho hagati y’isaranganya ry’imbuto z’umurimo, na ba mpatsibihugu, ni condition sine qua non yo kumva amateka muri rusanjye,n’amateka yatubayeyo nku ’ubukoloni(bugikomeza),intambara,genocide,ubuhunzi,ubucyene...
njye ariko ntekereza ko niba byaranshobokeye byashobokera uwariwe wese(on condition yo kwamagana za supertitions na distraction( which are not real).
abazungu na ba runyunyuzi muri rusange, barabizi ko abanyabihugu bavumbuye izi concept zabo, n’ingaruka z’atugizeho(cyangwase bitugiraho), abantu babyamagana;niyo mpamvu bashyira ingufu mu kwerekana neza abantu babo(bakurikiza iyi ideology), no guharabika ababivumbuye(ibihugu bimwe n’abimwe byijyenga) kugirango bareme illusion(na za distractions/supertitions) mubanyabihugu(illusion/distractions/supertitions) byonyine bishobora gutuma iyi system ikomeza.
abantu bakagombye kumenya ko ntakintu apolitical kibaho(even art),media,ibigo(IMF,WB,UN),imfashanyo,bourse zo kwiga mumahanga(ibihugu bitejyekwa na ba runyunyuzi), byose biba bifite ulterior political motives(umugambi ubyihishe inyuma wa control y’ibihugu bidafite ba nyirabyo batekereza kuribi).
ikibazo njye mbona ni ikivuguruza(contradiction) gihari hagati y’abantu bacyennye, badafite ubushobozi bwo gutuza no gutekereza aho ikibazo kiri,n’uko ikibatera ubwo bucyenne, n’umwiryane ar’uko badatuza ngo batekereze.
abantu nibadakanguka somehow,bizakomeza...

5
Uk 2017-11-11 11:31:58

@Kanyarwanda umbaye kure iyo ideology harabatayumva bishimira gusa amanota tubona ariko babimura mumugi bakarakara, bababwira bati muduhe ubutaka umushoramari araje bakarakara, babwira bati mujye mumashyirahamwe bati ibyayo biratuyobeye ngiyo iyo ideology ya neoliberalism yo kunyunyuza rubanda bagahinduka abakene abantu mbarwa bakaba abakire abanyagihugu bagasigara arabacakara babifite nguko uko social and economic inequality (ubusumbane ) yiyongera nyamara bakubwira ngo ubukungu bwariyongereye ariko washaka ayo kugura kawunga ukabona ntaboneka kuko ya group yabantu bake bikubiye bagena ibiciro ku masoko , kugurisha ibyo bashaka twamara gukena abo baduha amanota ayo badukuyemo bati reka tuyabagurize nguko uko wumva za IMF ngo zagobotse Leta ziyiha 200 $ M yo kubungabunga ubukungu , ubundi iyo bagushegeshe baguha inguzanyo ubundi bakagutegeka ibyo ukora ikibabaje nuko bagutegeka gukura amafaranga ahantu harengera ubuzima bwa benshi bagusaba kuyashyira aho bo bunguka ubwo umuekene akahazaharira niba mbeshya murebe budget y’uyu mwaka uburezi, ubuhinzi, ubuzima murebe budget ko itagabanutse , si impanuka kuko abo baduha ayo manota nibyo baba bategetse , akaga IMF , WB bashyizemo ibihugu cyane cyane ibya afurika tuzakavamo twiyushye icyuya

6
Ntashya 2017-11-11 09:01:40

Raporo nk’izi z’abanyamahanga badushimagiza ni zo tuba dushaka kumva no gusoma. Ureke ya miryango yirirwa itubwira ibitagenda.

7
kanyarwanda 2017-11-11 02:32:58

"Munyeshyaka Vincent, yavuze ko uyu mwaka igihugu cyateye imbere mu koroshya ishoramari kuko gifite amanota 73.4% mu gihe muri raporo ya 2017 cyagize 70.19%."= kubera ideology ya neoliberalism(kugira ibintu byose ibicuruzwa,kwita ku nyungu(profits) mbere y’abanyabihugu, no kubigabana hagati y’abantu mbarwa na ba runyunyuzi bo mumahanga),banki y’isi(ikigo cyaremewe kunyaga abanyabihugu),cyaduhaye aya manota kubyerecyeye uwo mugambi.
amahirwe y’abashoramari(mpuzamahanga)yo gukoresha abantu nta salary,ntakintu nakimwe bamariye igihugu cyeretse bo bwite ni 73.4%,nibyiza kuko umwaka ushize bari baduhaye amanota 70.19% kubyerecyeye kubegurira igihugu,kwikungahaza no kunyaga igihugu.

Kwamamaza