U Rwanda ruhomba za miliyari kubera kudakoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga

5 28-11-2017 - saa 12:08, Sitio Ndoli

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ikomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu mu gushishikariza abantu bose kuyoboka uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu gukumira igihombo giterwa no guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Mu biganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuwa 27 Ukwakira 2017, Visi Guverineri wa BNR, Dr Nsanzabaganwa Monique, yasobanuriye abikorera, amabanki n’ibigo by’imari iciriritse b’i Rusizi na Nyamasheke uburyo u Rwanda rutakaza amafaranga menshi rugura ibiceri n’inoti.

Yagize ati “Twaje kuvuga muri rusange ibijyanye no kuba twabasha kwishyura, kugura no koherezanya amafaranga dukoresheje ikoranabuhanga (Cashless), ingorane ya mbere mu gukoresha inoti n’ibiceri ni umutekano wabyo ni ibintu byibika mu buryo bworoshye ariko wakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ntiwahura n’ibyo bibazo."

Yakomeje agira ati ”Nk’uyu munsi iyo ufashe amafaranga yo kugira ngo dukore ziriya noti kuzisimbuza [izishaje], buriya dukoresha miliyari nk’ebyiri mu mwaka zo gusimbuza amafaranga mashya.”

Uretse ayo mafaranga igihugu gitanga gikoresha inoti nshya, Dr Nsanzabaganwa yanavuze ko n’amabanki avunika mu kuvangura inoti zikwiye gusimbuzwa ati “ kwa kundi babanza bakazitoranya, bakazicuma neza, ya modoka y’umutekano bazizana nabyo bitwara miliyoni 15 Frw.”

Abikorera bagaragaje ko inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga bazumva.

Habyarimana Gilbert ati “Kutagendana amafaranga mu ntoki harimo inyungu nyinshi zirimo kutibwa, kwirinda ko asazira mu ntoki kandi iyo urebye usanga haba harimo ibihombo kuko burya iyo igihugu gitakaje amafaranga angana gutyo n’abaturage baba bahombye, tugiye gukomeza gushishikariza abaturage n’abandi bacuruzi.”

Visi Guverineri wa BNR, Nsanzabaganwa Monique, aganiriza ab'i Rusizi na Nyamasheke ku kuyoboka ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga
Abikorera b'i Nyamasheke na Rusizi bateze amatwi inama za BNR ku gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bitcoin user 2017-11-29 13:45:53

Ntacyindi cyacyemura ibyo byose atarugukoresha bitcoin kugira ngo habeho cashless dore ko igenda izamuka uko bwije nuko bukeye ubu tuvugana 1 BTC =10,800$ abazishaka cg abazifite bashaka kuzigurisha badushaka kurizi number 250788569175
250728569175(WhatsApp)

2
Ugirashebuja 2017-11-28 23:54:09

Cashless ntacyo itwaye baramutse batanze guaranty ko:
1) Umuntu atazabura connection kandi akeneye kwishyura;
2) ko amafaranga baca kuri transaction ari mu rugero rujyanye n’amikoro y’abanyarwanda bakagereranya na none nuko bimeze mubindi bihugu duturanye, kandi atazajya yongezwa uko bishakiye cyangwa hato na hato (bikaba strictly regulated na BNR na RURA), naho ubundi bizaba nkibyo bank zikora zikazamura inyungu uko bucyeye;
3) ushaka kwishyura cash agahorana iyo option kuko no muri America bateye imbere kuturusha iyo ushatse kwishyura cash ntawanga kuyakira, cyane cyane ko atari buri wese ugira compte muri bank cyangwa ngo abitse amafaranga ye mu Rwanda (aba tourists, abanyamahanga bari muri mission y’akazi mu Rwanda, abanyeshuri, etc.);
4) batange icyizere ko izo transactions na security yazo yakwizerwa (IT Security). Mu mahanga ni kenshi binjira muri compte yawe bakabikuza. Kandi batange assurance ko uzaramuka yibwe cash bitewe nuko aba hackers binjiye muri system y’aho ubitsa, icyo gihe iyo company igomba kukwishyura;
5) bamenye ko niryo koranabuhanga rihenda. Bareke kuvuga gusa ngo leta ihomba 2 milliard buri kwezi, banarebe ayo abaturage bazatanga/ bazahomba bishyura izo transactions. Ndizera neza neza ko azaba aruta kure cyane ayo leta ivuga ko ihomba;
6) bizakorwe buhoro buhoro nta guhubuka, abantu bamenyere banizere iryo koranabuhanga niyo mikorere. Nkubu hari ahantu ujya kwishyura mu Rwanda bakanga cash, washega bakaguca amafaranga arenze 10% yicyo warugiye kwishyura/ kugura. Tuzwiho guhubuka nasaba ko bazabijyana buhoro buhoro abantu bazazabijyamo kubushake bitewe ni nyungu babona birimo. Nko muri Kenya gukoresha Mobile Money byabaye umuco kandi ntabwo leta yabibatsindagiye ku nguvu. Kandi iyo ushatse kwishyura cash nayo barayakira. Buriya iyo ikintu ari cyiza/ gisobanutse ntawuhatira undi kugikoresha. Birikora.
Murakoze

3
nerrion 2017-11-28 10:18:13

mugabanye ibiciro bya transaction nahubund iyo system nisawa kuko cg hashyirweho irindikoranabuhanga ryokuyabika tukayishyura badacharginze.

4
ck 2017-11-28 08:52:22

Hari umuntu uherutse kumbwira ko ngo I and M Bank batanga CREDIT CARD yo guhahisha gusa (Nakumatt, Simba,...), nta byo kubikuza cash! Niba aribyo n’izindi banks zirebereho, kuko byahita bijya mu murongo umwe neza neza n’ibyo Leta yifuza

5
2017-11-28 06:43:58

cashless ni byiza ark ni uko ukoresha iryo koranabuhanga bakagucharginga ni mushyireho uburyo bwa cashless budahombya umuturage mwe kureba inyungu zanyu gusa .

Kwamamaza