U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

4 23-11-2017 - saa 18:32, IGIHE

Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir yafunguriwe amarembo muri Cap-Vert nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege u Rwanda rwasinyanye n’iki gihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyiriweho umukono i Abuja muri Nigeria n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Uwihanganye Jean de Dieu, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya gatatu yiga ku bwikorezi bw’indege za gisivili.

Iyi nama yasojwe kuwa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu mishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi bw’indege.”

Uwihanganye avuga ko aya masezerano yitezweho kwagura ingendo za RwandAir no guteza imbere imikoranire y’abashoramari b’u Rwanda na Cap-Vert.

Yagize ati “Amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege na Cap-Vert yitezweho gutanga amahirwe y’isoko kuri RwandAir n’abikorera bo mu Rwanda, bituma iterambere ry’ubukungu ryiyongera ku Rwanda na Afurika muri rusange.”

Muri iriya nama kandi u Rwanda rwagiranye ibiganiro na Nigeria ku buryo byitezwe ko amasezerano y’ubufatanye mu by’indege hagati y’ibihugu byombi ashobora kuzasinyirwa i Kigali mu byumweru biri imbere.

Aya masezerano azatuma Nigeria yemerera RwandAir gukorera ingendo Abuja nyuma y’izo ikorera Lagos nibura muri Mutarama 2018.

U Rwanda rumaze gusinya amaserano y’ubufatanye mu by’indege agera kuri 60, harimo 24 rwasinyanye n’ibihugu byo muri Afurika n’ayandi rwasinyanye n’ibihugu byo ku yindi migabane.

Aya masezerano ni umusemburo wo gufasha u Rwanda kugera kure mu bwikorezi bw’indege no guteza imbere ubucuruzi muri Afurika n’ahandi.

Igenzura ku busugire bw’urwego rw’ubwikorezi bw’indege ryagaragaje ko u Rwanda rufite amanota 71.93%, ruvuye kuri 21.13% mu 2007 no 44.29% mu 2012.

Umuyobozi w’Akanama gashinzwe Imicungire y’Indege za Gisivili (ICAO), Dr. Olumuyiwa Bernard Aliu, yashimiye uburyo u Rwanda rurimo kwitwara neza mu kubahiriza umutekano n’ubuziranenge bigenga ubwikorezi bw’indege.

Minisiteri y’ibikorwa remezo itangaza ko mu rwego rwo kuzirikana impinduka zidasanzwe n’iterambere ry’u Rwanda mu rwego rw’ubwikorezi bw’indege, Bernard Aliu, yiyemeje kuza mu Rwanda agashyikiriza Perezida Kagame icyemezo cya ICAO.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu iterambere ry’ibikorwa remezo by’ubwikorezi bw’indege binyuze mu kuvugurura no kongera ubushobozi bw’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, icya Kamembe, Gisenyi ndetse no kubaka ikibuga mpuzamahanga gishya cya Bugesera.

RwandAir igenda yagura ibyerekezo hirya no hino ku Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Munazi 2017-11-24 15:54:11

Ni ukwitondera biriya bihugu kuko mu minsi ishize Rwandair yatanze amande ya miliyoni 20 za dollars kubera ko yatwaye abanya Nigeria bafite ibyangombwa cg visa by ibicurano.Byaduteye igihombo kitavugwa

2
Nzaba 2017-11-24 07:30:25

iyo ndege bazayikoremo imbabura kabisa kuko birarenze. Yadushubije ku karo bien.
None se ni rwanda ni bangahe bajya cape vert cg ni bangahe bava cape vert bass ino???
Ubwo iyo yo so imibare mike??
Nzaba ndora

3
in777777 2017-11-24 02:11:05

Musobanure neza inkuru, igihugu cya Cap Vert [Cabo Verde mu giportugal -bivuze ubururu bwijimye- cg Cape Verde mu cyongereza] abenshi ntibayizi [cyane cyane iterambere ryayo cyane cyane mu bukerarugendo] habe n’aho iherereye [mu nyanja ya Atlantika hakurya ya Senegal, impamvu byanafasha ishami rya Rair mu burengerazuba], abayituye [abakomoka cyane muri portugal] n’ubukungu bwayo!

Ubundi i Praia [umurwa mukuru] hajya indege zituruka i Burayi, iza Afrika ntoya zituruka Dakar, Rwandair rero yahabona isoko mu ndege zikeye na service zitunganye.

4
Gigi 2017-11-24 01:26:57

mujye mudusobanurira neza. bivuze ko Rwandair igiye gutangira ingendo zijya Cap vert? cg

Kwamamaza