U Rwanda mu cyerekezo cy’iterambere ry’inganda rizahanga imirimo miliyoni 1.5

6 10-10-2017 - saa 15:04, Herve Ugirumukunda

Mu myaka irindwi iri imbere, Leta y’u Rwanda irateganya ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bizaba bingana na 17% by’umusaruro igihugu cyinjiza buri mwaka, bikazagerwaho binyuze mu kuzamura inganda mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma, ku ya 26 Nzeli 2017, yavuze ko kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu muhanga bizakorwa hazamurwa ingano y’ikawa n’icyayi, hakubakwa inganda nshya zo gutunganya ibyo bihingwa.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bizatuma u Rwanda rwizigamira nibura miliyoni 400 z’amadolaru z’ibyo rwatumizaga mu mahanga.

Guverinoma iteganya ko inganda nshya zizafasha cyane mu guhanga imirimo mishya miliyoni 1.5 muri iyi myaka irindwi iri imbere.

Impuguke muri gahunda z’iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Mugwiza Telesphore, yabwiye IGIHE ko inganda nshya z’icyayi ziteganywa kubakwa ari urwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ruzatunganya umusaruro w’imirima yarwo bwite ya hegitari 815, hakiyongeraho hegitari 3,415 zizaba zihingwa n’abaturage.

Hari uruganda rwa Rugabano ruzubakwa i Karongi ruzaba rufite imirima ihinzeho icyayi ya hegitari 438 rukazanatunganya umusaruro w’icyayi uzava ku mirima y’abaturage ingana na hegitari 4000.

Urundi ruganda rutunganya icyayi ruzubakwa mu Karere ka Nyamasheke rufite aho guhinga icyayi hangana na hegitari 1000, runatunganye umusaruro uzava mu mirima y’abaturage ingana na hegitari ziri hagati ya 1000 na 1600.

Mugwiza yanasobanuye ko hagiye kuzubakwa inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, abahinzi bakazazigiramo imigabane kugira ngo zibungukire.

Yagize ati “Abahinzi bakangurirwa kugura imigabane mu nganda zitunganya umusaruro wabo ariko kubera ko bikorwa mu bwumvikane, tuzorohereza abashoramali gushinga inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi aho bishoboka abahinzi babishoboye kandi babishaka babe bagura imigabane mu nganda zizashingwa.”

Uduce twahariwe inganda mu turere tugeze he twubakwa?

Leta y’u Rwanda iranateganya kubaka inganda zigezweho mu duce umunani, turimo Huye, Ruzizi, Nyabihu, Musanze, Rwamagana , Muhanga, Nyagatare na Bugesera.

Utwo duce twateganyirijwe gushyirwamo uruganda rukora imiti, urukora inzitiramibu, urw’ifumbire n’urw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Mugwiza Telesphore yasobanuye ko kubaka izo nganda bitaratangira ariko ko gutunganya aho zizubakwa byatangiriye mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Tuzagenda dushyiramo ibikorwaremezo buhorobuhoro uko ubushobozi buzajya buboneka. Twahereye kuri Bugesera industrial park, aho tumaze gushyira imihanda ya kaburimbo muri hegitari ijana.”

Yongeyeho ko ubu hatangiye ibikorwa byo kureshya abashoramari, bakazaza berekwa ibibanza biri muri buri gace, buri umwe akazihitiramo aho ashaka bitewe n’icyo ateganya gukora.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kevin 2017-10-11 01:55:24

Imirimo irakenewe mwabantu mwe...
Ikizere cy’ubuzima bwiza mu gihugu cyacu cyiri hasi rwose!

2
Nkotanyi 2017-10-10 19:53:58

Imiti iri mu bihenda u Rda cyane Nihubakwe uruganda na Laboratory iteye imbere abanyarwanda bavurwe uRwanda tunasagurire amasoko yo hanze, hubakwe n’i Bitaro byagutse byavura indwara zivuzwaga hanze kubiciro bihenze cyane bityo abanyamahanga baze kwivuza mu Rwanda ; ikindi gikomeye cyakwitabwaho ni amazi ahagije n’amashanyarazi bizatuma inganda zikora neza

3
Gigy 2017-10-10 12:20:42

Iki cyerekezo ni cyiza cyane! Urwanda turakataje mu iterambere! Imana ikomeze kudufasha

4
Gigy 2017-10-10 12:17:51
5
karahamuheto 2017-10-10 09:42:15

ariko iyi dogmatic vision abayobozi bafite izabashiramo bijyenze gute?
guteza imbere inganda=ni byiza cyane(ntagihugu gitera imbere kidafite inganda,equipment nizo zigabanya ubucyene ntabwo ari amafaranga).
guteza imbere inganda ziri export oriented ni ikosa rikomeye,icyayi kitaguzwe mumahanga n’ikawa,ntabwo byatunga abanyarwanda.
nonese ibintu byose ducura(hardware,ikawa,etc) nibiba ibyo kwohereza hanze(export oriented),bizajyenda gute imunsi igiciro cyabyo kiguye(niba kitari hasi n’ubundi),cyangwase abazungu badufatiye sanctions?
ibi bintu bikorwa, abantu bashobora kugeraho bagatekereza ko bigamije kudushyira mumigozi y’amahanga.
ICYAKORWA:gushinga inganda zigamije kuzuza demand y’abanyabihugu(urwanda),"kugabanya trade deficit tujyerajyeza kwihaza muri byose"(self-sufficient economy),ibyo byarema umurimo uhoraho,skills, ubuzima bw’abantu ntibube controlled(dependant) from foreign countries(usa,EU).
IGITEKEREZO:negative trade déficit y’urwanda, 3/4 byayo biva ku bitoro.kuki leta idashyira ingufu mu gukora oil raffinary imwe,tugatumiza brut(ihendutse) tugakora risansi na diesel mugihugu, noneho ibisigaye tukabyohereza kugiciro kiri hasi muri east africa, tugakomeza no gushaka petrol iwacu(hafi ya ruchuru irahari kandi buriya n’iwacu).
tureke gukorerwa economic program na world bank,donors, na neoliberal think thank((1) byerekana abantu batigenga,(2) ntakiza nakimwe batwifuriza,n’abantu corrupt babanyakinyoma gusa!)
abanyabigugu bagomba gukanguka, bakanga systeme y’ikingoma y’abazungu igamije kwiba gusa koko ariyo nyirabayazana(n’abayishyigikiye),y’ibibazo byose(mumateka n’ubu).

6
Rukundo 2017-10-10 08:30:31

Nimukomerezaho igisubizo byaba bibonetse. ariko akazi kagahabwa abanyagihugu nkuko nubundi bihugu bimwze.

Kwamamaza