RwandAir yatangije ingendo zigana Cape Town zinyuze Harare

7 16-05-2018 - saa 12:37, Rabbi Malo Umucunguzi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kuri uyu wa Gatatu cyatangiye ingendo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, indege ikazajya ibanza kunyura i Harare muri Zimbabwe, ifata cyangwa isiga abagenzi.

Cape Town ifatwa nk’umujyi ukuze kurusha indi muri Afurika y’Epfo ku buryo uhabwa akabyiniriro ka ‘Mother City’. Washinzwe mu 1652, bigafatwa ko ibikorwa bikomeye icyo gihugu cyagezeho ariho byagiye bishingira imizi.

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo nibwo indege ya mbere ya RwandAir yerekeje I Cape Town, hakoreshejwe indege nto ya Bombardier CRJ-900 NextGen, ifite imyanya 75 y’abagenzi, irimo itandatu y’icyubahiro na 69 isanzwe.

Kigali-Harare-Cape Town ni urugendo rugiye kujya rukorwa kane mu cyumweru, kikaba ari icyerekezo cya 26 iki kigo cy’indege kigize muri Afurika, u Burayi na Aziya.

RwandAir isanzwe igana i Harare buri wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

Umuyobozi w’ibikorwa bya RwandAir muri Afurika y’Epfo, Thembela Dladla, yatangaje ko gufungura uru rugendo ari ibintu bimaze iminsi bitekerezwaho cyane kuko kwerekeza muri uyu mujyi “byifuzwa na buri wese kuri uyu mugabane.”

RwandAir iteganya ko nyuma yo kwinjira ku isoko ry’u Burayi mu mwaka ushize ubwo yatangizaga ingendo zigana i London mu Bwongereza, igomba gufungura ingendo zigana muri Israel, New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guangzhou mu Bushinwa muri mwaka wa 2018.

Uru rugendo rugana Cape Town rutangijwe mu gihe u Rwanda na Afurika bari mu bikorwa byo kuzahura umubano, nyuma y’ibibazo byagiye buvugwamo cyane cyane ku banyarwanda bagorwa no kubona viza zituma bakirwa muri icyo gihugu.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, aheruka kubwira IGIHE ko hari icyizere gikomeye cy’uko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ugiye kuba mwiza cyane kuko ubuyobozi bwa Perezida Cyril Ramaphosa na Paul Kagame, bushishikajwe no gukemura ibibazo byose byatumye uba mubi.

Yagize ati “Ramaphosa yavuze ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagomba kuganira ku kibazo. Nzi neza ko hari ibiganiro birimo kuba ndetse baranahuye mu nama ya Commonwealth, ndabizi neza.”

Yakomeje avuga ko ibyatangajwe n’abakuru b’ibihugu byombi atari amagambo ya dipolomasi, ahubwo ari ukuri gutomoye kuko bombi basangiye ibyiyumviro by’uko uyu mugabane utagera ku ntego z’isoko rusange (CFTA) no koroshya urujya n’uruza mu gihe ibihugu byaba bitanogeje umubano wabyo.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kongera ishoramari muri RwandAir ngo ibashe gukora inyungu no kwagura ibikorwa byabo, mu ngengo y’imari ya 2017/2018 hakaba harateganyijwemo miliyari 190 Frw zikazakoreshwa mu ishoramari rya leta mu mishinga y’ingenzi nko kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’ibindi.

Abagenzi ku murongo i Kigali bategereje kwinjira mu ndege yerekeza i Cape Town unyuze Harare
Abakozi ba RwandAir bitegura gufata ikirere
Indege ya RwandAir ihagurutse i Kigali yerekeza i Cape Town inyuze Harare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Me 2018-05-17 11:46:13

We nibyiza cyane rwose gusa abo mubushinwa twarategereje turaheba iya Guangzhou

2
JP 2018-05-17 04:38:57

Ni ukuri birashimishije iyi ntambwe nziza Rudasumbwa aduteje nk Abanyarwanda bizadufasha bifashe n abandi muri Africa.
Mbese ticket ni angahe? ko mutatubwiye ntibyemewe?

3
sheikh B 2018-05-17 00:37:58

nibyiza turabyishimiye narimfite urugendo rwo kujya muri Afrika yepfo mu Inama tariki7/5/2018 mbura uko njyayo kubera kubura visa gusubukura umubano nibyingenzi kuko bizakuraho inzitizi zari ziriho

4
Benjmin 2018-05-16 17:26:42

Byiza cyane natwe turi muri (U.S.A) Mutugirire vuba tugye tuza Kigali twakidwa kinyarwanda mundege yabene wacu.

5
Daniel 2018-05-16 14:37:32

Urakoze cyane Donatien burya iyo wipfuriza bagenzi bawe ineza imana iguha umugisha mubyo ukora byose ’imana rurema ikomeze ihe urwanda rwacu amahoro ikomeze ihe umugisha president wacu na bamufasha bose kugira ngo igihugu cyacu kube igihangange murubuga mpuzamahanga

6
Donatien 2018-05-16 09:02:12

jewe ndi umurundi, mba Cape town, kandi ndanezerewe cane, niyi ndege kuko bizotworohera gutaha. Nkaba nifurije Rwandair n’abanyarwanda mwese gusonga mbere!

7
Yv 2018-05-16 06:32:49

Songa mbere Rwanda!

Kwamamaza