Rwamagana: Amacumbi yabaye ingorabahizi ahazagera Tour du Rwanda

2 16-11-2017 - saa 10:51, Thamimu Hakizimana

Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo isiganwa ry’amagare rya “Tour du Rwanda” risesekare mu mujyi wa Rwamagana ikibazo cy’amacumbi cyabaye ingorabahizi.

Kuwa Gatanu nibwo abari muri Tour du Rwanda bazahaguruka i Nyamata berekeza i Rwamagana, aho bazazenguruka uyu mujyi ndetse banaharare bitegura kujya guhagurukira mu Karere ka Kayonza kuwa Gatandatu basubira i Kigali.

Amakururu aturuka i Rwamagana avuga ko ibyumba byose bya hoteli imwe rukumbi ihaba byamaze gufatwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’amagare (FERWACY).

Umwe mu bayobozi b’iyi hoteli y’i Rwamagana ishobora gucumbikira abantu 90 yabwiye Radiyo Rwanda ko nta mwanya basigaranye.

Yagize ati “Nk’ubu ikijyaye n’icumbi ku itariki 17 mu kigo cyacu nta muntu wabona aho arara kuko imyanya bamaze kuyifata, FERWACY yamaze kuyibikira abakinnyi hashize amezi atatu babikoze.”

Ahandi hari amacumbi aciriritse i Rwamagana naho bivugwa ko imyanya yamaze gushira.

Umwe mu bakora muri ayo macumbi yagize ati “ Bigaragara ko muri iki cyumweru hari abantu bari kuza badusaba ko tubabikira imyanya, ntabwo tuzi niba ari ababa baje muri Tour du Rwanda ariko barahari kandi bari kwiyongera.”

Kuba uyu Mujyi wa Rwamagana ufite hoteli imwe ubuyobozi bwawo na bwo bwemeza ko ari ikibazo ariko kandi bukemeza ko buri kugishakira igisubizo.

Umuyobozi w’igenamigamibi mu Karere ka Rwamagana, Kayiranga Paul, yagize ati “ Amacumbi mu mujyi wa Rwamagana tubona ko ari ikibazo, ikibazo cyane ni icy’amahoteli kuko amacumbi mato na resitora zujuje ibyangombwa zirahari.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mironko patrice 2017-11-16 20:06:37

Ese kuki Muhazi Beach Hotel yubatse muri Rwamagana itabarwa nka Hotel nyamara irusha iyo yindi uburanga?Ubwo Ni Dereva must ira imbere?Cyokora umuhanda ujyayo si mwiza kuko Akarere katawitayeho.Harazira iki ko ari ahantu mpuzamahanga?Vice Mayor Fred,ubivugaho iki?

2
Kagabo Faustin 2017-11-16 06:43:28

Njye ndabagira inama yo kujya Kayonza hari amacumbi ahagije hari: Easterncountry hotel,Eastland Hotel,Silent hotel,Midland Motel,Elegancia hotel nandi.. kandi ubwo ariho irushanwa rizahagurukira biroroshye cyane ahubwo sinzi impamvu bashatse amacumbi i Rwamagana kandi bakagombye kurara aho bazahagurukira?

Kwamamaza