Rusizi: Abaturage mu cyizere ko batazongera kwiruka igihe kirekire ku cyangombwa cy’ubutaka cya burundu

1 16-05-2018 - saa 07:57, Akimana Erneste

Mu gihe abaturage bamaraga igihe bashaka ibyangombwa bya burundu ariko ntibabibone vuba, Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Uburengerazuba, Tuyisenge Jean Claude, yatangaje ko bitazongera kurenga icyumweru uwagisabye atakibonye.

Icyo cyizere yagitangiye mu Karere ka Rusizi ubwo hatangizwagayo icyumweru cy’ubutaka, hatangwa ibyangombwa, hakanakirwa ibibazo.

Yabwiye abaturage ko bitarenze icyumweru abantu bazajya babona ibyangombwa byabo kuko bagiye kujya bakoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati "Mu minsi iza ubu umuntu azajya atanga ibisabwa ku murenge bihite bigera ku biro by’impapuro mpamo z’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko bagifite imbogamizi z’ikoranabuhanga mu mirenge imwe ariko bitarenze icyumweru kimwe umuturage akajya ku murenge azajya ahita akibona bidaciye mu Karere.

Nyirahabimana Françoise, umuturage wahawe icyangombwa cye nyuma y’umwaka wose akirukaho, yashimye ko noneho yatanze ibyangombwa agahita akibona.

Yagize ati "Mu byukuri ibi byangombwa byaratugoye ariko turashima ko tubibonye kandi tutabikekaga kandi iyo umuntu abonye icyangombwa cy’ubutaka ashobora kubukoresha yikemurira ibibazo."

Ibikorwa biri gukorwa birimo gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, guhinduranya ku baguze amasambu ndetse no gukosora ahantu hari ibyo batahateganyije.

Umunyamabanga w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Uburengerazuba, Tuyisenge Jean Claude
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
xx 2018-05-16 10:40:33

muri ngoma iburasirazuba ho umenya tuzarinda dusuza tutabonye icyocyangombwa

Kwamamaza