IGIHE

RRA yarengeje miliyari 29.6 Frw ku misoro yagombaga gukusanya mu 2018/19

19 13-07-2019 - saa 10:34, Habimana James

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyagaragaje ko cyakusanyije imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1421.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyari gifite intego ya miliyari 1392.1 Frw.

Iki kigo cyagaragaje ko intego cyayigezeho ku gipimo cya 102.1%, bivuze ko cyarengejeho miliyari 29.6 Frw ku ntego cyari cyarihaye.

Iyi ni imisoro yakusanyijwe kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Kamena 2019.

Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye iyakirwa ry’imisoro rigenda neza harimo izamuka ry’ubukungu ndetse n’imyumvire y’abasora irushaho guhinduka mu bijyanye no kwibwiriza gusora.

Yavuze ko igipimo cy’izamuka ry’ubukungu cyari giteganyijwe kugera kuri 7.5% mu 2018/19, ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 7.7% mu gihembwe cya mbere, 9.6% mu gihembwe cya kabiri na 8.4% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2018/19.

Yavuze ko agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kari gateganyijwe kuzamuka ku kigero cya 16.3% mu 2018/19 ariko kazamutse ku kigero cya 17.0%.
Yakomeje agira ati “Ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari ushize 2017/18, umusoro ku bitumizwa mu mahanga wiyongereyeho miliyari 237.0 Frw aho wavuye kuri miliyari 1395.4 ukagera kuri miliyari 1632.5 Frw.”

“Uku kuzamuka kwaturutse ku bicuruzwa byatumijwe hanze y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuko byazamutseho miliyari 209 Frw (19.7%) ugereranyije n’ibyatumijwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuko byo byazamutseho miliyari 27.9 Frw (8.4%), ibi byose byatumye amafaranga yakusanyijwe muri gasutamo agera ku ijanisha rya 101.9% ku ntego gasutamo yari ifite, bivuze ko intego yayo yarenzeho miliyari 2.1 Frw.”

RRA yavuze ko muri uyu mwaka ifite intego yo gukusanya miliyari 1,535.8 Frw angana na 54.1% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20.

Ingengo y’uyu mwaka nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ni miliyari 2,876.9 Frw.

Iki kigo cyavuze ko bimwe mu bibazo bya Politiki biri mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitagabanyije imisoro yinjira mu gihugu kuko ubucuruzi butigeze buhagarara.

Iki kigo gitangaza ko abacuruzi b’abanyarwanda bongereye imbaraga mu kurangura hanze, cyane cyane mu bihugu birimo u Bushinwa.

Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye iyakirwa ry’imisoro rigenda neza harimo izamuka ry’ubukungu
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batari bake
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Chriss 2019-08-14 07:20:53

Biratangaje,nigute wishimira ko warengeje amafranga waka abaturage?ibi sibyo kwishimirwa ahubwo mwigaye.ubwo bivuzengo warengereye aho wagombaga kugarukira,urenganya utarimumubare

2
xxxx 2019-07-15 08:14:29

abize iby’ubukungu batubwire wenda babizi kuturusha.

3
Shema 2019-07-15 02:35:33

Ariko se,nibyo kwishimirwa cg kugayirwa

4
Shema 2019-07-15 02:35:33

Ariko se,nibyo kwishimirwa cg kugayirwa

5
Mambo 2019-07-14 14:49:09

Wowe wiyise Veteran !
Imenyekanishamusoro rikorerwa online hanyuma ukabona ayo wishyura cyangwa ayo uzasubizwa(Refund) iyo wasoze menshi. Ni inshingano z’umusoreshwa kujya gusaba iyo REFUND kuri RRA.
Njyewe abo nkorera declarations nkasanga bari muri REFUND njya kuzibasabira kandi mbona RRA izibaha

6
Didi 2019-07-14 09:28:55

PAYE iri hejuru cyane..RRA nikomeza gutyo umusoro uzica undi musoro..ni gute umukozi ufite umushahara akatwa 1/3cyawo..??
Kindly revise your tax schemes..

7
Veteran 2019-07-14 07:32:07

Hali ikibura cg icyo birengagiza mu kigo cy’imisoro, niba RRA yumva ko ikurikiza amategeko mpuzamahanga mu gusoresha, kuki ntari numva isubiza abasoreshwa imisoro yabaye umurengera. Ibi harimo ubujura, ibindi bihugu umwaka iyo urangiye barakubarira waba warasoze menshi urayasubizwa, wasora make ukayongera. System igomba guhindura abantu bakajya batangaza ibyo binjije ku mwaka. Aliko sinzi ko bizakunda kuko nabonye abanyafrika benshi batazi icyo gusora bivuga. Benshi babifata nka ammande cg fine.

8
Toti 2019-07-14 02:46:28

Ibyo nikibazo sibyo gushimwa harimo akarengane kubaturage musoresha ibitari ngombwa

9
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-14 00:08:18

Ariko hari n’ayo RRA yahombye. Buri mwaka hinjiraga miliyoni magana abiri z’amadolari z’ibicuruzwa bivuye Uganda, RRA ikabifataho 18% ya TVA na 5% ya WHT, n’ukuvuga hafi miliyoni 50 z’amadolari cg se miliyari 45 z’amafr y’u Rwanda.

Kuvuga rero ngo RRA yarengeje miliyari 30 kuyo yashakaga ariko ku rundi ruhande yarahombye miliyari 45 jye mbona ari ukwikirigita ugaseka!

10
Franco Ben 2019-07-13 16:28:06

Ibi ni byiza cyane birerekana ko abanyarwanda bamaze kumenya akamaro k’imisoro.
Yari kurenga kurushaho iyo amahoteri, utubari, restaurant bitabira gutanga receipts hakoreshejwe EBM. Urayaka ngo akamashini karapfuye kandi mu biciro byabo harimo VAT. Ni ukongera ibihano kubanyereza VAT kuko ntakwizera ko igera mu isanduka ya Leta iyo hadakoreshejwe EBM. Mu bihugu VAT yishyurwa neza usanga byarateye imbere.
Twese dutange imisoro nta gahato twiyubakire igihugu.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza