Mu gihe habura iminsi 11 ngo imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2017) ku nshuro ya 20 ritangire, hateguwe uburyo bwo kuzashimira ibigo by’ishoramari byakoranye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), mu migendekere yaryo myiza uko imyaka yagiye yicuma.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka rizabera kuri Expo Ground i Gikondo kuva ku ya 22 Kanama kugeza ku ya 6 Nzeri 2017.

Kuri iyi nshuro rizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze ribera ku butaka bw’u Rwanda, aho hazanahembwa abagize uruhare mu iterambere ryimakaje kuva ryatangira gukorwa mu Rwanda barimo ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Faustin Karasira yatangarije IGIHE ko mu bazamurika ibikorwa hari abazashimwa uko babanye mu rugendo rwose rutambutse hashingiwe kuri serivisi zitandukanye batanga.

Yagize ati “Hari abantu usanga baratanze serivisi ku buryo buhambaye, abo ngabo biba ngombwa ko babihemberwa kandi hakabaho no gukangurira abandi no kubereka ko n’ubwo biba ari inshingano za bo mu gihe babikoze hari abandi babishima. Hari abantu usanga bafite stand iri mu rwego rugaragaza aho u Rwanda rugeze, ikintu nk’icyo ntabwo wabura kugishima.”

Ibigo byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza mu myaka 20 na byo bizapiganira ibihembo

Karasira yagize ati “Muri uyu mwaka kuko tuzaba turi kwizihiza imyaka 20 Expo imaze, turashaka kuzashimira abagaragaye muri Expo muri iyo myaka yose ishize, turashaka kuzashimira ba bandi bakurikije inama twabagiriye bakiteza imbere baratangiye bacumbagira. Abantu nk’abo ntitwabura kubashimira. Abandi ni abafatanyabikorwa bakomeje gutera inkunga Expo muri iki gihe cyose cy’imyaka 20.”

Yakomeje avuga ati “Harimo ibyiciro bitandukanye ariko byose bizaterwa n’uko abamurika bazaba babikoreye, ni ipiganwa nk’ayandi yose aho usanga uwakoze igitangaje agomba kubishimirwa.”

Ibigo by’ubucuruzi bimaze imyaka myinshi bikorana na PSF birimo Bralirwa, Nyirangarama, MTN, BPR, BK n’andi mabanki akorera mu Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

PSF yishimira ko iyi ariyo Expo ya mbere iteguwe nyuma yo gutorwa kwa Perezida Kagame ushyigikiye ubucuruzi no korohereza abashora imari mu Rwanda.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 56 ku rwego rw’Isi muri raporo y’umwaka wa 2017 mu koroshya ubucuruzi aho rwakoze amavugurura mu gukorera mu mucyo, kuzuza inshingano n’uburyo bwihariye buganisha ishoramari mu cyerekezo kugira ngo ribone inyungu ifatika.

Mu bigo byegukanye ibihembo mu imurikagurisha ry’umwaka ushize ku nshuro ya 19 harimo Sosiyete Dynamic Solutions yahembwe muri bitatu bya mbere byamuritse ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Muri iri murikagurisha ryatangiye tariki ya 27 Nyakanga rigasozwa kuwa 11 Kanama 2016, igihembo kiruta ibindi cyegukanywe na African Hope Ltd, yakurikiwe na RwandAir na Bralirwa. BPR Atlas Mara yahize ibindi bigo mu kunoza imitangire ya serivisi mu kwakira neza abayigana, mu gihe MTN yaje ku isonga mu bigo bikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga na serivisi z’itumanaho.

Abakozi ba BPR Atlas Mara yahize ibindi bigo mu kunoza imitangire ya serivisi mu kwakira neza abayigana muri Expo ya 2016 bishimira igihembo
Umuyobozi wa BPR Atlas Mara ushinzwe Ishoramari mu gihugu, Eric Rutabana (iburyo), ashyikirizwa igihembo na Francis Gatare wayoboraga Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB)

Mu 2016 abitabiriye imurikagurisha bari 440 barimo Abanyarwanda 269 n’abanyamahanga 171 baturutse mu bihugu 19. Umubare w’abasuye wari hagati y’ibihumbi 10-15 mu minsi isanzwe n’ibihumbi 20-25 mu mpera z’icyumweru.

Gasamagera Benjamin ashyikiriza Umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa bya MTN Rwanda, Alain Numa, igihembo
RDB na yo iri mu bigo byashyikirijwe igihembo cyo kwitwara neza mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2016
Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Gasamagera Benjamin, ashyikiriza abakozi ba RSSB igihembo
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM) iri mu baterankunga b'imena ba Expo na yo yahawe igihembo cyakiriwe na Minisitiri François Kanimba (iburyo)

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Izina

Email


IBITEKEREZO

ANDI MAKURU

2009 - 2017 ©. All rights reserved