IGIHE

Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku Isi kuza gushora mu Rwanda

8 19-11-2019 - saa 14:56, Ferdinand Maniraguha

Perezida Paul Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku isi gushora imari yabo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika, kuko ahamya ko uwo mugabane uri mu bihe byiza byo kwakira ishoramari mvamahanga.

Yabitangarije i Berlin mu Budage kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA).

Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiteguye neza ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.

Yatanze urugero rw’amavugurura u Rwanda rwakoze agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi, bikaba byarafashije uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, Volkswagen kuhatangiriza uburyo bwo guteranya imodoka zarwo rufatanyije na Siemens.

Ati “Bigaragaza uburyo ibihugu byacu bishoboye mu ruhando rw’ibindi ndetse n’umusaruro w’amavugurura amaze igihe akorwa mu bijyanye no korohereza ubucuruzi. Byaragaragaye ko bishoboka ahubwo turashaka kubona ubundi bufatanye buturutse mu Budage, u Burayi no muri G20.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari ruto, rufite icyerekezo cyiza kandi cyagutse.

Yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel n’ubuyobozi bw’u Budage ndetse na G20, batangije ubu bufatanye n’ibihugu bya Afurika bahuriza hamwe abayobozi, abacuruzi n’abashoramari.

Inama nk’iyi yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye birimo Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

Mu bihugu bya Afurika bifitanye ubufatanye n’ibihugu 20 bikize, Ishoramari ry’abanyamahanga ryageze kuri miliyari 21 z’amadolari, bivuze 46 % by’ishoramari mvamahanga ryose ryaje kuri uwo mugabane.

Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko guhera mu 2000 kugeza muri Nzeri 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kimaze kwandika imishinga 17 y’ishoramari ry’Abadage ifite agaciro ka miliyoni 257 z’amadolari mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubucukuzi, serivisi, ubwubatsi, gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’inganda.

Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo mu bihugu 20 bikize ku Isi kuza gushora mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari ruto , rufite icyerecyezo cyiza kandi cyagutse.
Chancelière w’u Budage, Angela Merkel (ibumoso), Perezida Kagame (hagati) na Perezida Alassane Dramane Ouattara wa Côte d'Ivoire
Abanyarwanda i Berlin mu Budage bari gushishikariza abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
KIGALI 2019-11-20 13:12:00

Ni gute washora imali mu baturage bashonje ,bakennye,badasohoka mu gihugu

2
strong forever 2019-11-20 06:46:57

Ibikorwa birivugira. We thank you our Excellence Paul Kagame

3
EMMANUEL 2019-11-20 01:47:44

ALISA, IYO IGIHUGU GIHAMAGARIRA ABASHORAMALI KU INVESTINGA MURWANDA WUMVA KO MWAGURISHIJWE? BIRABABAJE! USHOBORA KUBA UTARIZE, CYANGWA NIBA WARIZE BYABA BITEYE AGAHINDA, ARIKO NIBA UBIKORA NKANA KUGIRANGO UYOBYE RUBANDA URIBESHYA! UMBABARIRE, GUSHORA IMARI MURWANA KUBANYAMAHANGA NAMAHIRWE MENSHI CYANE KUBANYARWANDA MUBIJYANYE NUBUKUNGU BWIGIHUGU MURIRUSANGE IBUKA IMISORO, GUTANGA AKAZI KUBANYARWANDA NIZINDI SEVICES NTARONDOYE UNIBUKE KO NTANUMUNYARWANDA UKUMIRWA NDETSE NIBO BAHABWA PRIORITY! BIRABABAJE RERO KUBA UTEKEREZA MURUBU BURYO, MURAKOZE.

4
good 2019-11-19 10:48:01

Ndemeranya n’igitekerezo cyanditswe n’umuntu Alisa. Yego, abashoramari bo mu mahanga kuza mu Rwanda. Ariko se abashoramari gakondo batoya bo kuki ari nk’aho batitabwaho by’umwihariko (ndashimangira). Muzi ko henshi ku isi icyitwa SMALL BUSINESS ari cyo gikora ubukungu bw’igihugu, ubushomeri bukagabanyuka. Mu Rwanda mbona icyitabwaho ari BIG BUSINESS cyane cyane yo mu mahanga (ariko ihari nkeya y’abenegihugu nayo yitabwaho n’ubwo aha naho hari ikindi kibazo ndashatse kuvugaho). Big business mpuzamahanga ishinze ibigo mu Rwanda yoroherezwa byinshi, icyingenzi cyikaba imisoro. Iyaba abanyamakuru bacukumburaga bakatumenyesha structure y’imisoro y’ibigo mpuzamahaga byumvikanyeho na Rwanda Revenue Authority (RRA), umuntu akagereranya n’imisoro umushoramari nyarwanda mutoya (Small business) asabwa! Ntekereza ko byatugura benshi...
RRA ikwiye guha umwihariko umushoramari gakondo mutoya, akoroherezwa imisoro maze small business ye igatera imbere, igatanga akazi, etc. None se, umuntu azatangiza umushinga, maze, rugikubita, asabwe gusora birenze urugero, uwo mushoramari mutoya azagira ejo hazaza heza ku mushinga we?
Igitekerezo: hashyirweho minisiteri yuzuye ifite umwihariko wo gukurikirana iterambere rya small business mu gihugu kandi ivuganira umushoramari gakondo mutoya muri RRA. Murakoze.

5
good 2019-11-19 10:47:47

6
subiramo 2019-11-19 09:22:29

Alisa, sobanura mu buryo bwa gihanga ikibazo cyawe unatange n’umuti wacyo kuko usesenguye ibyo wanditse usanga mu mutima w’igitekerezo nta kirimo.

7
Armando 2019-11-19 07:51:13

Nubwo rubanda badashima ariko His excellence aradushakishiriza pe., I am really proud of him kbsa

8
Alisa 2019-11-19 07:10:50

Ni byiza ariko ikibazo nuko abanyamahanga bahabwa agaciro cyane kurusha abenegihugu kuko nkurikije uburyo dufatwamo wagiranga twaragurishijwe mba mbaroga kuko umuntu yihangira aka business ariko ugasanga gatunze abantu nkijana

Kwamamaza