IGIHE

PAC yasabye RBC kugaruza asaga miliyoni 300 Frw yanyerejwe n’abahoze bayikorera

1 23-09-2019 - saa 10:27, Habimana James

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yasabye ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kugaruza amafaranga miliyoni 371.1 Frw yaburiwe irengero yibwe n’abahoze ari abakozi bayo.

Ibi byagarutsweho ubwo RBC yitabaga PAC kugira ngo isobanure ku mikoreshereje y’umutungo wa leta, nk’uko bikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta umwaka wa 2017-2018.

Depite Ntezimana Jean Claude yabajije RBC impamvu byatwaye igihe kugira ngo igaruze aya mafaranga yaburiwe irengero mu 2014.

Yagize ati “Turashaka kumenya impamvu aya mafaranga ataragaruzwa ndetse mukatubwira n’irengero ry’abakekwaho kuyanyereza, turashaka ko aya mafaranga agaruzwa mu gihe gito gishoboka.”

Bamwe mu bakekwaho kunyereza aya mafaranga ni abakozi babiri ba RBC, bakoraga mu ishami rishinze ububiko bw’imiti.

Umuyobozi wungirije wa RBC Kamanzi James, yasobanuye ko aba bantu baburanishijwe mu nkiko badahari ariko ngo ikibazo cyabaye ni uko hakererewe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.

Umukozi ushinze amategeko muri RBC, Musoni Godfrey yasobanuye ko nyuma y’uko batsinze uru rubanza, basinyanye amasezerano n’abahesha b’inkiko kugira ngo babafashe gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko ndetse bagaruze ayo mafaranga, ariko hakaba hakiri ibibazo mu kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Nta n’umwe muri aba bantu wigeze atabwa muri yombi ubwo inkiko zacaga uru rubanza. Aba bantu bose bari baraburiwe irengero, biza no kuba ikibazo mu kugaruza uwo mutungo.”

Musoni yavuze ko icyashobokaga gusa byari ugukorana n’Ikigo gishinzwe ubutaka kugira ngo barebe imitungo bafite bityo ibe yatezwa cyamunara.

Ati “Nyuma yo kubona aho bafite imitungo, twasabye umuhesha w’inkiko ko yashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ariko ikibazo ni uko iyi mitungo iri hirya no hino mu gihugu. Umuhesha w’inkiko yatubwiye ko bigoranye kugira ngo agere aho hantu hose kuko byamusaba gukoresha umutungo we ngo akore igenagaciro ryawo, anashyire mu bikora imyanzuro y’urukiko.”

Yavuze byatumye basaba minisiteri y’ubutabera ko yabafasha muri iki kibazo.

Ati “Minisiteri y’ubutabera yaje kwemera gufasha umuhesha w’inkiko. Aya masezerano yavugaga ko umuhesha w’inkiko asinyana andi n’umugenagaciro kugira ngo babikore noneho bazishyurwe nyuma. Kugeza ubu twasabye ubushinjacyaha ko bwadufasha gukurikirana aba bantu kuko tutazi aho baburiye.”

PAC kandi yabajije RBC ibijyanye n’uburyo amasoko atangwa muri iki kigo no gutinza gutanga imiti.

Aha harimo gutinda gutanga imiti ifasha mu kuvurwa virusi itera Sida, ibikoresho byifashishwa gupima Malaria n’ibindi.

Abadepite bagize PAC basabye RBC kugaruza asaga miliyoni 300 yanyerejwe n'abahoze bayikorera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gakuba 2019-09-23 09:09:16

Ibya aya mafaranga mubyihorere kuko aho ari harazwi kandi ntacyo mwabikoraho.

Kwamamaza