IGIHE

Mu Rwanda hari kwigwa uko hajyaho ikigo cy’imari cy’abasekirite cyigenga

2 26-09-2019 - saa 16:42, Ferdinand Maniraguha

Hari kwigwa uburyo hajyaho ikigo cy’imari cy’abakora umwuga wo gucunga umutekano mu bigo byigenga bazwi nk’abasekirite, kigamije kubateza imbere no guhesha agaciro umwuga wabo.

Ibi bije nyuma y’igeragezwa ry’itsinda bamwe muri bo batangije mu myaka ibiri ishize, ubu rikaba rimaze kugera ku mari shingiro ya miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 nibwo sendika ihuriza hamwe abakozi bakora mu bigo byigenga, SENJOUSMEL yatangiye igikorwa cyo guhuriza hamwe bamwe mu basekirite bakora itsinda ryo kwizigamira, bafite gahunda y’uko rizakura bakagira ikigo cy’imari cyabo bwite.

Ku ikubitiro bahereye ku basekirite bakorera sosiyete icunga umutekano ya KK Security, batangirira ku banyamuryango 17 buri umwe atanga umugabane w’ibihumbi icumi, none ubu bamaze kuba abanyamuryango 264 bafite imigabane 648.

Umunyamabanga Mukuru wa SENJOUSMEL, Nkotanyi Abdon Faustin yabwiye IGIHE ko nyuma y’imyaka ibiri bahurije hamwe abasekirite, bamaze kugira amafaranga miliyoni 11.

Yavuze ko intego yo gushinga iryo tsinda kwari ukugerageza niba byitabirwa, bakazagera ubwo bakora ikigo cy’imari gishinzwe guteza imbere imibereho y’abasekirite.

Ati “Intego nuko twifuza ko habaho Sacco y’abasekirite. Niba mu myaka ibiri dufite miliyoni 11 , mu myaka itanu birashoboka kuba dufite Sacco rwose kandi ikora neza. Ubu tugiye gukora ubukangurambaga. Ni ukwereka sosiyete zicunga umutekano ko tutari ababereka uko bafata neza abakozi gusa ahubwo harimo no kubaka abakozi ngo bagire imibereho myiza.”

Umunyamuryango mu itsinda rihuriza hamwe abasekirite, kuri ubu abasha kuguza mu gihe yahuye n’ikibazo ndetse ngo intego ni ukugira ubushobozi bubafasha no gukemura ibibazo bikomeye bahura nabyo mu buzima bwabo.

Nkotanyi yagize ati “Ubu turi gushaka uko twajya tuguriza umuntu nka moto agakora akayishyura, tukaguriza umuntu ugiye kubaka. Icyo gihe n’abandi bazaza.”

Umuyobozi Mukuru wa KK Security, Sebera Eddie, yashimye icyo gitekerezo avuga ko bazakomeza kugishyigikira kuko kubaho neza kw’abakozi babo ari inyungu no kuri sosiyete akuriye.

Ati “Tuzakomeza tubibakangurire kugira ngo bagire uwo muco wo kuzigama. Iyo udashoboye kuzigama uhembwa ibihumbi 60 ntabwo wazigama uhembwa miliyoni. Bishyize hamwe bagashyira hamwe amafaranga bahembwa buri kwezi hazavamo ikigo gikomeye kijyanye n’izi gahunda Leta idukangurira. Bizanatuma bitwararika mu kazi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere y’umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Patrick Kananga yashimye igikorwa cyatangijwe n’abo basekirite, avuga ko nibarama kujyamo ari benshi bizatanga umusaruro ufatika.

Ati “Ntabwo ari ku mibereho y’abasekirite gusa ahubwo ni gahunda ikwiriye kurenga abakora mu byo gucunga umutekano ikagera no ku bandi bakozi batandukanye. Ntabwo dushidikanya ko ari ikintu kizafasha aba bantu bacunga umutekano.”

Kazirimuka Jean de Dieu umaze igihe akora akazi ko gucunga umutekano muri KK Security, yabwiye IGIHE ko kwinjira mu itsinda ryo kwizigamira na bagenzi be byamufashije, kuko iyo afite ibibazo mu rugo abasha kuguza.

Uyu mugabo ufite imigabane icumi mu itsinda, yavuze ko umunsi bazagira ikigo cy’imari cy’abasekirite bazatuza kuko bazajya bisanzura mu gihe bakeneye amafaranga, bitandukanye no gukorana n’amabanki asanzwe.

Ati “Byadufasha kuko twajya tujya kuguza twisanzuye si kimwe no kujya kuguza mu yandi mabanki kuko akenshi bakurebera mu ndorerwamo y’akazi ukora n’umushara, bigatuma baguha make cyangwa ntibayaguhe.”

Abasekirite akenshi bakuze gutaka imibereho mibi kubera umushahara muto bahembwa. Biteganyijwe ko mu myaka itanu ari bwo ikigo cy’imari cy’abasekirite kizaba cyashyizweho dore ko bizeye ko nibura bazaba bafite miliyoni zisaga 150.

Mu Rwanda habarizwa ibigo byigenga bigera kuri 16 bicunga umutekano bibarizwamo abakozi basaga ibihumbi 20.

Abasekirite akenshi bakuze gutaka imibereho mibi kubera umushahara muto bahembwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bimawuwa 2019-09-26 16:56:02

Ahubwo njye mboa hajyaho ikigo kimwe kinini kirengera buri mukozi wese ukora akazi agahembwa agatanga umusoro,icyo kigo kikaba gifite ubuzima gatozi kuburyo kirengera umukozi wese wu munyamuryango wacyo mu gihe yagize ikibazo kukazi nu mukoresha we. ibyo ahandi bita UNION kuburyo cya gufasha ni gihe ushaka kujya mu rukiko rwa bakozi rugushakira abanyamategeko bakurengerera binzobere mubyamategeko.

2
TEXNUS 2019-09-26 10:04:22

INTEGO MWIHAYE NI NZIZA KDI KK SECURITY IKOMEZE IBABE BUGUFI MUFITE ICYEREKEZO CYIZA.

Kwamamaza