Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

9 17-11-2017 - saa 10:54, Ferdinand Maniraguha

Minisitiri w’Ikoranabauhanga, Nsengimana Jean Philbert, yatangaje ko amaze amezi atandatu nta mafaranga ageze mu ikofi ye kuko ibyo ashaka kwishyura byose yifashisha ikoranabuhanga.

U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki ku buryo mu 2024, kuyahererekanya hifashishijwe ikoranabuhanga bizaba bigize ku kigero cya 80 % by’Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Nsengimana yavuze ko we amaze amezi atandatu nta faranga na rimwe rigeze mu ikofi ye, icyo ashatse kwishyura cyose akoresha ikarita ya banki cyangwa telefone ye.

Yagize ati “Ikofi yanjye nta kantu gaherukamo (ayerekana) ibi ni ibintu bimaze amezi atandatu. Ngira ngo amafaranga ya nyuma aherukamo ni aya misiyo nayo ntagitangwa mu ntoki, nanjye ubu nsigaye ntanga amafaranga nkoresheje telefone.”

Yavuze ko imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari urugero rwiza rw’uko kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bishoboka, n’izindi nzego zibishyizemo ingufu bikaba byakunda.

Yasabye abakoresha bose kwigana uwo muco, bajya guhemba bagaharanira kutishyura abakozi babo mu ntoki.

Ati “Buri wese muri twe ni umukoresha, tubere abandi urugero. Niba ufite umukozi wo mu rugo, ushobora kumubaza konti uzajya umuhemberaho ukajya ushyiraho amafaranga buri kwezi, niduhera kuri ibyo byoroshye cyane, iyi gahunda tuzayigeraho mu gihe gito.”

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabauhanga haracyarimo imbogamizi z’uko hari abacuruzi batinya kugura imashini zishyurirwaho (POS) kuko zihenze; abakiliya batinya kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa telefone (Mobile Money) kubera amafaranga bakatwa n’ibindi.

Guverinera wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko bari kuganira n’ibigo by’itumanaho ku buryo kwishyurana bishobora koroshywa , icyakora ngo banashyizeho ubundi buryo buzwi nka QR code, aho kwishyura bizajya biba byoroshye.

Yagize ati “Ubu haje icyitwa QR code, ni akantu k’agashushanyo ka kode, wowe utungaho telefone yawe ugafotora, igahita iguha aho ushyira amafaranga wishyura n’aho ushyira umubare w’ibanga. Ari umumotari bazafata ako gapapuro bagashyire ku ngofero ye, agutware nugera aho ujya ufotore ka kantu kari ku ngofero ye umwishyure; ari ucuruza ibirayi mu isoko azaba agafite iruhande rwe.”

Kubera gusaza kw’inoti bya hato na hato, BNR isohora amafaranga miliyari ebyiri buri mwaka yo kujya gukoresha izindi. Umuco wo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bukaba buhanzwe amaso gukumira icyo gihombo.

QR Code ni iki?

Buri gikoresho cy’ikoranabuhanga mu buryo bugezweho cyangwa ikindi nk’ibitabo bisigaye bigenzurwa hifashishijwe inomero umuntu atabona n’amaso ariko buri kimwe cyose kiba cyihariye.

QR Code irangwa no kuba iri mu mabara y’umukara arimo imirongo y’umweru. Ntabwo ushobora kumenya ibyo aribyo gusa iba yihariye kuri buri gikoresho.

Muri macye ni nka nomero ya buri gikoresho mu buryo bw’ikoranabuhanga. Niba ari igitabo ubwo ni inomero yacyo.

Ubu buryo bwahimbwe mu mwaka wa 1994 hagamijwe kuzajya hagenzurwa imodoka ziri gukorwa, gusa nyuma butangira no gukoreshwa ku bindi bikoresho.

Minisitiri w’Ikoranabauhanga, Nsengimana Jean Philbert, yerekana ko atakigendana amafaranga mu ikofi ahubwo yifashisha ikoranabuhanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gisagara 2017-11-18 05:14:08

Reka abivuge nuko nta muneke agura mu nzira. Ubwo ni uburyo bwo kudashaka gufasha abakene .Ubwo uzahura n ufite ubumuga nagusaba umwake QR? Mwakwotonze ko n,abazungu bakora iryo koranabuhanga bakigenda na cash. Nugera muri Congo cg ahandi hataba iryo koranabuhanga uzabigenza ute?

2
tite 2017-11-18 00:09:26

QR code abanyarwanda benshi ntibarayimenya, ariko nayibonanye ibigo bikorana na Ecobank mbona ni ikorana buhanga ry’agatangaza ahubwo ntangazwa ni uko Ecobank itajya iyamamaza, ntabwo iri henshi kandi na Ecobank yayitangije ishbora kuba ifite ikorana buhanga rihambaue ariko ntabwo ari banki ishyushye kuri iri soko.

3
2017-11-17 15:30:50

Let him talk cause he has reasons, itekinika.com nyuma ya machine abeshyako yahaye abanyeshuri yabanje kubasobanurira

4
Rwandan 2017-11-17 10:19:51

I love my country. Soon we will be lefting our wallets at home and be able to pay everywhere with just our phones.

5
Dany 2017-11-17 10:04:03

Pauvre.ministre kabisa six.mois atabyibuhije ikofi!!!
Leta nimusayidire!!!lol

6
Gisovu 2017-11-17 08:55:40

Numukozi umukorera mu rugo se nawe akoresha ikoranabuhanga?Kereka niba atajya ajya gusura iwabo byo nabyemera.

7
alias viye 2017-11-17 07:00:50

Byari byo ariko banarebe ariya mafranga bakata umuntu,yohereza cg yakira amafranga

8
mugabz 2017-11-17 04:55:50

Yes i understand so
what are benefits of not taking cash in your wallet

9
DIDI 2017-11-17 03:49:13

Babanze babyigeho neza bitazahera mumagambo nka za wireless zomumabus atwara abagenzi. cashless isaba imyiteguro ikomeye . scanning QR code needs full internet connection and at least smart phone or any other device. ndibaza bikigoranye cyane cyane mubyaro. aho abaguzi benshi badatunze phone cyangwa abazitunze zikaba ariza gatoroshi zidashobora guscana 99% byabatunze phone ziba

Kwamamaza