Made in Rwanda Expo: Abagera kuri 420 bitezweho kumurika ibikorwa na serivisi

3 27-11-2017 - saa 15:30, Tombola Felicie

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo) aho ibigo n’abantu ku giti cyabo 420 bazitabira kuri iyi nshuro.

Ni ikintu urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ruvuga ko gishimishije kuko biragagaza ko abihangira imirimo bagenda baba benshi buri mwaka bakifuza no kuyimenyekanisha kurushaho kuko bwa mbere mu 2015 abamuritse bari 250, muri 2016 abamuritse baba 305 ariko kuri ubu bakaba barageze kuri 420.

PSF ivuga ko mu rwego rwo kubabera umuranga mwiza nta kiguzi basabwe cyo kugura aho bagomba kumurikira ibikorwa na serivisi byabo (stand) nk’uko isanzwe igura ibihumbi 600 mu imurikarusha mpuzamahanga ahubwo ko kugira ngo bizere ko umuntu cyangwa ikigo kizitabira koko bitari mu magambo buri wese yishyuye ibihumbi 30 yo kwiyandikisha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje ubuyobozi bw’Urugaga bw’Abikorera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’abandi bafatanyabikorwa, hagaragajwe ko uko abamurika baba benshi ari nako hari byinshi bikorerwa mu Rwanda birushaho kumenyekana bitari bizwi.

Mukarwema Yvette, umuyobozi wa PSF wungirije ati “ Agashya ntabwo ari Minicom ikazana si PSF ikazana ,ahubwo kazanwa n’abamurika, uko abamurika baba benshi niko n’udushya turushaho kuba twinshi. Twiteze kuzabona ibintu byinshi cyane bikorerwa mu Rwanda tutari tuzi bizagaragarira muri iri murika.”

Yongeyeho ko muri iri murika ry’ibikorerwa imbere mu gihugu buri karere kazaba gahagarariwe ku buryo umuntu wese azajya amenya icyo ashobora gukenera kibarizwa mu karere aka n’aka muri 30 tugize igihugu.

Muri iri murikagurisha hari ibigo 28 bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga byo mu Buhinde bizaryitabira kugira ngo bagire ubufatanye n’abanyarwanda mu kunoza ubwiza ndetse n’ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Minicom, Munyurangabo Jonas ushinzwe igenamigambi yatangaje ko mu mezi 10 ya mbere y’uyu mwaka hari ibyatumizwaga mu mahanga byagiye bigabanuka kubera imbaraga zibishyirwamo.

Ati “ Mu mezi icumi ya mbere ya 2017, ibikoresho by’ubwubatsi byagabanutseho 17,2% aho twavuga nka sima yagabanutseho 36%, imyenda 21% n’ibindi.”

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizatangira tariki ya 29 Ugushyingo risozwe tariki ya 5 Ukuboza 2017.Hazaba hamurikwa ibintu bitandukanye na serivisi zitangirwa mu Rwanda nk’iby’ubwubatsi, ibitunganywa mu buhinzi n’ubworozi, tekinoloji n’ibindi.

Abayobozi muri PSF n'abandi bafatanyabikorwa bari bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Ruzibiza Steven, Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda
Jonas Munyurangabo wari uhagarariye Minicom akaba ashinzwe igenamigambi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
hhh 2017-11-27 10:42:32

Iri murika harya kwinjira ku bazarisura ni angahe ku muntu?

2
kangaroo 2017-11-27 09:53:37

ah bon ubwo se ibyo bigo byo mubuhinde nabyo ni made in Rwanda? muzibuke guha umwimerere made in Rda expot ! kuko bizatuma ibimurikwa byiwacu bigira agaciro nahubundi nimubivanga bizaba ntaho itandukaniye niyindi...

3
kangaroo 2017-11-27 09:53:37

ah bon ubwo se ibyo bigo byo mubuhinde nabyo ni made in Rwanda? muzibuke guha umwimerere made in Rda expot ! kuko bizatuma ibimurikwa byiwacu bigira agaciro nahubundi nimubivanga bizaba ntaho itandukaniye niyindi...

Kwamamaza