IGIHE

Kicukiro: Abagore bakanguriwe gushora imari no kwizigamira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

2 21-08-2019 - saa 13:08, Bukuru JC

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyasabye abahagarariye inzego z’abagore mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, kugana isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ngo babashe kuzigama no gushora imari, bateganyiriza ejo hazaza heza.

Isoko ry’imari n’imigane ni uburyo bw’ishoramari bwifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi, binyuze mu gucuruza imigabane yacyo cyangwa impapuro mvunjwafaranga. By’umwihariko isoko ry’imari n’imigabane rifasha abakeneye kuzigama no gushora imari kandi bigatanga urwunguko.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, Umuhire Christiane yasabye abagore bahagarariye abandi gukomeza kugira umuco wo kwizigama, kugira ngo biteze imbere kandi babeho neza.

Yagize ati “Nk’Umugore ukwiye gukomeza kugira umuco wo kwizigama kugira ngo ukomeze utange umusanzu mu Iterambere ry’imiryango yanyu.”

Umukozi ushinzwe Itumanaho mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Magnifique Migisha, aganiriza aba bagore bahagarariye abandi mu Karere ka Kicukiro, yabagiriye inama yo gutangira kwizigama kare no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo bateganyirize ejo hazaza heza.

Yagize ati “Mukwiye kudacikanwa n’amahirwe atangwa n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, kugira ngo muzigame kandi mushore imari binyuze ku bicuruzwa biri ku isoko ry’imari n’imigabane, nk’imigabane y’ibigo by’ubucuruzi cyangwa se impapuro mpeshwamwenda zishyirwa ku isoko na Guverinoma y’u Rwanda buri gihembwe n’ahandi, kugira ngo muzigamire ejo hazaza.”

“Iri soko ry’imari n’imigabane ntabwo riha inyungu gusa ibigo birizaho, ahubwo namwe abashoramari ku giti cyanyu mwazigama byoroshye muri iri soko, binajyana no gushora imari kuko mu gihe runaka wungukirwa ukabasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana nawe wari witabiriye iyi nama, yasabye abagore bahagarariye abandi ko bakwiye kureba kure bakitabira gahunda zitandukanye zo kwizigama no gushora imari, kugira ngo batange umusanzu wo guteza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Mukwiye kujya mwibuka kwizigamira buhoro buhoro, kugira ngo mugire uruhare mu iterambere ry’imiryango yanyu n’igihugu, mwitabira gahunda zitandukanye zashyizweho zibafasha kwizigamira nk’Isoko ry’Imari n’Imigabane na Ejo Heza.”

Buri wese mu mikoro afite yose yabasha kuzigama no gushora imari kuri iri soko ry’imari n’imigabane kuko hari ibicuruzwa bigurwa bihereye ku 2,000 Frw kandi uko iminsi ishira ubona urwunguko mu buryo butandukanye.

Isoko ry'imari n'imigabane ni imwe mu nzira zo gushora imari no kwizigamira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
CapitalMarket Authority Rwanda 2019-09-02 01:30:09

Muraho Keza, wifuza ibisobanuro byose ku kuzigama no gushora Imari mu Isoko ry’Imari ry’u Rwanda, wagana abahuza (stock brokers) mu mujyi wa Kigali mu muturirwa wa KCT (1st floor) cyangwa ukabona amakuru arambuye ku mbuga za www.rse.rw na www.cma.rw ndetse no kuri Twitter: @CMARwanda .

Murakoze cyane,

Capital Market Authority (CMA) Rwanda

2
Keza 2019-08-21 15:27:44

Nanjye ko nshaka kujyamo mwabwira inzira nanyuramo

Kwamamaza