IGIHE

Isabukuru y’imyaka itatu kuri Kigali Convention Centre, inyubako y’amateka

1 8-07-2019 - saa 16:10, Cyprien Niyomwungeri

Ku munsi nk’uyu, imyaka itatu irirenze abanyarwanda bakiriye inkuru inyuze amatwi n’umutima ko ku Kimihurura ahari ishyamba ryari indiri y’ibihunyira hatashywe inyubako ihebuje ya Kigali Convention Centre (KCC), igaragagiwe na hotel y’akataraboneka Radisson Blu Hotel.

Iyi nyubako iherereye mu mutima wa Kigali, yorohereza abasura urwa Gasabo kuko uvuye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali bigusaba kugenda ibilometero bitanu gusa, washaka no kuyijyaho uturutse mu mujyi rwagati ugakora urugendo nk’uru. Iri hafi kandi ya za ambasade nyinshi n’inzego zitandukanye za leta.

Mu minsi 1095 ya mbere ya Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel, uwavuga ko yabadukanye ingoga ikaba icyatwa muri Afurika ntiyaba abeshye. Yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshanu, iba iya mbere mu Rwanda ihawe icyemezo cyo kuba yujuje ubuziranenge mu bijyanye no gutegura amafunguro no kunoza imitangire ya serivisi.

Uretse ibihembo yegukanye ihigitse ababimazemo imyaka n’imyaniko, Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel yagize uruhare runini mu kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri Afurika kuko yakiriye izirimo iy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Kigali Convention Centre, intsinzi y’abanyarwanda

Ku gicamunsi cya tariki 8 Nyakanga 2016, Perezida Kagame yafunguye Kigali Convention Centre avuga ko kuzura kwayo ari intsinzi y’Abanyarwanda kuko bananiwe kenshi kuyuzuza kubera ubushobozi buke ariko ntibacike intege bikarangira bayujuje.

Icyo gihe yagize ati “Twageregeje kubaka iyi nyubako imyaka myinshi ishize, twaratsinzwe, bitari rimwe bitari kabiri, ndetse n’ubwa gatatu ariko ku bwa kane turagerageza turatsinda. Imitekerereze y’Abanyarwanda isobanuye ko twatsinzwe kenshi ariko twatsinze inshuro nyinshi kuruta izo twatsinzwe.”

Mu gufungura iyi nyubako kandi, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kuba igaragaza u Rwanda kubera uko iteye kuva aho winjirira mu muryango muto umeze nk’inzu za kera mu mateka, ndetse na bimwe mu biyubakishije byakorewe mu Rwanda.

Kuwa 8 Nyakanga 2016 ubwo Perezida Kagame yafunguraga Kigali Convention Centre
Perezida Kagame ubwo yafunguraga iyi nyubako y'amateka yayise intsinzi y'abanyarwanda

Kigali Convention Centre imaze kubaka ibigwi

Nubwo ugiye mu bukuru wasanga Radisson Blu Hotel & Convention Centre ikiri ikibondo, mu bigwi ni ubukombe kuko kuva muri Nyakanga 2016 kugeza ubu imaze kwakira inama n’ibindi bikorwa 853 byitabiriwe n’abantu 320 000.

Zimwe muri izo zikomeye zirimo Inama Isanzwe ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) muri Nyakanga 2016, Inama Mpuzamahanga ku Bidukikije (Amendment to the Montreal Protocol) mu Ukwakira 2016.

Harimo kandi Inama Idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yasinyiwemo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange muri Afurika (Continental Free Trade Area) muri Werurwe 2018.

Imaze kwegukana ibihembo 18 biri ku rwego mpuzamahanga harimo icyenda bitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel Awards (WTA) yegukanye mu 2017, 2018 na 2019. Harimo kandi ibihembo bine bitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga ibihembo ku mahoteli cyitwa ‘Haute Grandeur Global Hotel Awards.’

Radisson Blu Hotel & Convention Centre yanegukanye ibihembo bibiri birimo icya hotel zifite igishushanyo cyiza n‘izikomeje gutera imbere muri Afurika (Africa Property Investment Awards 2018), yahawe igihembo cya hotel yahize izindi mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda mu 2018, kizwi nka Luxury Business Hotel Award ndetse n’ibindi bihembo bibiri byo ku rwego rwa EAC.

Radisson Blu Hotel & Convention Centre, ifitanye amasezerano na Vatel Hotel & Tourism Business School, aho ifasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga ndetse ikaba iteganya no kuyagirana na Kaminuza zo mu Rwanda nka Akilah n’izindi. Abakozi bayo 97% ni abanyarwanda mu gihe 3% ari abanyamahanga.

Ubwo yafunguraga imiryango, 60% by’ibyo yakoreshaga byavaga mu mahanga ariko ubu havayo 10% gusa. Ni kimwe mu bikorwa remezo byagize uruhare runini mu gutuma u Rwanda guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Gashyantare uyu mwaka rwinjiza miliyoni 52 z’amadolari (asaga miliyari 46Frw) avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga.

Yatumye kandi Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) rishyira u Rwanda n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri Afurika.

Uvuye ku kibuga cy'indege cya Kigali bigusaba gukora urugendo rwa kilometero eshanu ukagera kuri Kigali Convention Centre
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi (ibumoso) ashyikiriza Umuyobozi Mukuru wa KCC, Denis Dernault, icyemezo cy'uko KCC ari hotel y'inyenyeri eshanu, mu 2017
Radisson Blu yegukanye ibihembo bitatu birimo n'icya hoteli nziza yakira inama muri Afurika

Ibyo wamenya kuri Kigali Convention Centre

Kigali Convention Centre yubatswe mu myaka irindwi kuva mu 2009, isimburanaho ba rwiyemezamirimo batandukanye, ishyirwaho akadomo n’ikigo cyo muri Turikiya, Summa.

Iyi nyubako yatwaye arenga miliyoni 300 z’amadolari, arenga miliyari 223 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri ku buso bwa metero kare ibihumbi 32 mu ishusho y’icyo umuntu yagereranya n’igi cyangwa n’inzu y’umwami i Nyanza mu rukari.

Ifite ibyumba 291, birimo 201 bisanzwe, bitanu biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu na kimwe cyakwakira umwami; n’ibindi 68 byiyubashye ku buryo byakwakira abandi bayobozi bakomeye. Hari n’ibindi byihariye bitanu biteye mu buryo bwisanzuye (Junior suites) bifite n’uruganiro.

Ni hotel itangaje ifite igikoni kigezweho cyabasha gutekera abantu 4000. Irimo piscine imwe, restaurant ihebuje n’urunywero rugezweho ndetse n’ ibibuga bya tennis.

Umuntu ushaka kuyicumbikamo, byamusaba ku ijoro amadolari kuva kuri 250.75 (arenga ibihumbi 230 by’u Rwanda) ku cyumba giciriritse, amadolari 700 ( asaga ibihumbi 500 by’u Rwanda) mu cyumba cyiyubashye, n’ibihumbi 3900 by’amadolari (asaga miliyoni eshatu) mu cyumba kigenewe abayobozi bakomeye nk’Umukuru w’Igihugu.

Tukiri kuri iyi hotel idasanzwe, ifunguro rya saa sita rigura ibihumbi 23 Frw, irya mu gitondo rikaba rihagaze ku bihumbi 25 Frw. Naho ku binyobwa, Primus nto izwi nka Knowless igura 2500 Frw kimwe na Fanta. Heinken na Amstel bigura 3000 Frw.

KCC ifite ibyumba by’inama 18 birimo n’icyumba kinini cyakira abantu 2600, ariko hashobora kuberamo n’ibindi bikorwa nk’ibitaramo n’ubukwe. Ibindi byumba byubatswe hifashishijwe ikoranabuhanga rituma bishobora guhuzwa bikakira abantu 2000 icyarimwe, bisobanuye ko ibyumba byose by’inama bigize iyi nyubako bishobora kwakira abantu 5000.

KCC ifite parking yo munsi y’ubutaka [underground parking] ishobora kwakira imodoka 180, wakongerabo n’indi rusange imodoka 650 zigaparika mu mutekano usesuye.

Ubwo KCC yafungurwaga ku mugaragaro

Kigali Convention Centre ifite ishusho y'igi cyangwa inzu za kera za kinyarwanda
Radisson Blu Hotel&Convention Centre imaze imyaka itatu itashywe
Kigali Convention Centre&Radisson Blu Hotel ifite ahantu hisanzuye ho gufatira ibinyobwa n'ibiribwa
Ifite ibyumba 18 harimo icyakwakira abantu 2600 ari kimwe
Isura ya Kigali Convention Centre mu ijoro
Kigali Convention Centre yafunguwe ubwo u Rwanda rwiteguraga inama ya AU
Iyi nyubako yakorewemo amateka muri Werurwe 2018 ubwo hasinywaga amasezerano y'isoko rusange rya Afurika
Perezida Kagame ashyira umukono ku masezerano y'isoko rusange rya Afurika
Abakuru b'ibihugu bya Afurika ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano y'isoko rusange ry'uyu mugabane
Inama ya 27 ya Afurika yunze Ubumwe yabereye muri Kigali Convention Centre muri Nyakanga 2016
Inama ya 27 ya AU n'izindi ziyishamikiyeho zose zabereye muri KCC
Muri Kigali Convention Centre kandi hatangirijwe pasiporo nyafurika mu 2016
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Annexode IGIRANEZA 2019-07-08 17:44:37

NIBYIZA CYANE KBXA
RWANDA KEEP RISING UP

Kwamamaza