IGIHE

Inteko yatangiye kwakira ibitekerezo ku itegeko ryitezweho gutanga ubwishingizi kub’amikoro aciriritse

0 26-09-2019 - saa 18:04, Akayezu Jean de Dieu

Banki Nkuru y’Igihugu n’abafite ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda batangaje ko mu itegeko rishya riri gutegurwa bateganya ko abafite ibikorwa biciriritse barimo n’ababitsa muri Koperative Umurenge Sacco, bazajya bahabwa ubwishingizi bw’ibikorwa byabo.

Byagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2019, ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yari yatumiye inzego zifite aho zihurira n’umurimo w’ubwishingizi ngo yakire ibitekerezo byabo mbere yo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga ubwishingizi mu Rwanda.

Ku wa 16 Nzeri 2019, nibwo Abadepite bagize iyi Komisiyo bari kumwe n’uhagarariye Guverinoma batangiye gusuzuma umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize y’umurimo w’ubwishingizi, basanga hari inzego zirimo izizarishyira mu bikorwa bagomba guhura nazo kugira ngo bawutangeho ibitekerezo.

Kuri uyu wa Kane nibwo Komisiyo yakiriye abahagarariye inzego zirimo Ihuriro ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, Ihuriro ry’abahuza mu bwishingizi mu Rwanda, RIBA, Urwego rw’Abikorera , PSF, Ihuriro ry’imiryango itegamite kuri Leta mu Rwanda, Ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko, LAF n’abandi.

Muri rusange mu Rwanda abakoresha serivisi z’ubwishingizi bangana na 795 932 ni ukuvuga 11% by’abakuze bose. Ubwishingizi bw’ibinyabiziga bwihariye 43% n’ubw’ubuzima bwihariye 31%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASSAR, Majoro Jean Pierre, yavuze ko impamvu bifuje ko itegeko rivugururwa rigasimbura iryakoreshwaga ryo mu 2008 ari uko ibyatetanywaga n’iryo tegeko bitafunguraga isoko ku bantu bose aho nk’abantu binjiza amafaranga make batabashaga kugura ubwishingizi kuko basabwaga kwishyurira rimwe.

Ati “Nk’umuntu ukorera 1000 Frw, ntabwo wamusaba kwishyura ubwishingizi bw’ibihumbi 100Frw ngo abitangire rimwe bishoboke. Ariko iri tegeko rishya rizaba rifungurira bose imiryango aho umuntu ashobora no kujya yishyura nk’igiceri cy’ijana ku munsi bitewe n’ubushobozi bwe.”

Umushinga w’iri tegeko wateguwe na ASSAR, hashingiwe ku bitekerezo by’abanyamuryango, abagana serivisi batanga, inama bagiriwe na Banki Nkuru y’Igihugu, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’abandi bafatanyabikorwa.

Hanagendewe kandi bipimo mpuzamahanga n’amategeko y’Ihuriro ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyane ko ASSAR ari umunyamuryango.

Perezida wa Komisiyo, Munyangeyo Théogène yavuze ko hakiri ikibazo mu kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi no kuba iri tegeko ryari ryarateguwe mu myaka itanu ishize ariko ari rikaba rizwi na BNR na ASSAR gusa ari ikibazo.

Yagize ati “iri tegeko rimaze imyaka itanu, abo muri Minecofin aze kubimbwira kuko PSF ni bishya, abafatanyabikorwa aribo abahuza mu bwishingizi, ni bishya, aba sosiyete sivile ni bishya urumva habuze kumenyekanisha iby’iri tegeko.”

Abahagarariye sosiyete sivile bo basabye guhabwa ibyumweru bibiri byo kubanza kwiga kuri iri tegeko kugira ngo babone gutanga ibitekerezo byabo.

Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe kubungabunga ubukungu, Peace Masozera Uwase, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rushyirwe ku rwego mpuzamahanga kandi itegeko ryari risanzwe ritari gufasha muri iyi ntego.

Yagize ati “Ingingo zimwe na zimwe zirasa ku bwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi bwa rusange kandi iyo mirimo yombi y’ubwishingizi itandukanye. Itegeko rikurikizwa rikeneye guhindurwa kugirango rishyire mu bikorwa inama zatanzwe na Porogaramu yo guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko uruhare rw’ibigo by’ubwishingizi mu musaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda, rwanganaga na 1.7% muri Kamena 2019 kimwe no muri uko kwezi kwa 2018.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2019, umutungo mbumbe w’urwego rw’ubwishingizi wiyongereyeho miliyari 54.3 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 477.3 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 1.8% bya GDP hagati y’amezi atandatu ya mbere ya 2018 n’aya 2019.

Muri Kamena 2019 u Rwanda rwari rufite ibigo by’ubwishingizi 14, harimo 12 byigenga n’ibindi bibiri bya leta byishingira ibijyanye n’ubuzima ari byo RSSB na MMI.

Abadepite bagize ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi batangiye kwakira ibitekerezo by'abantu ku mushinga w'itegeko rigenga imikorere n'imitunganyirize y'umurimo w'ubwishingizi mu Rwanda
Abafite aho bahuriye na serivisi z'ubwishingizi bari baje gutanga ibitekerezo byabo mu Nteko Ishinga Amategeko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASSAR, Majoro Jean Pierre, yavuze ko itegeko rishya bari kwigaho rizakemura ibibazo bitandukanye biri mu rwego rw'ubwishingizi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza