Imyiteguro irarimbanyije ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu bihugu bya EAC

3 14-11-2017 - saa 14:11, Cyprien Niyomwungeri

Raporo ziheruka ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ifaranga rimwe mu bihugu bitandatu bigize EAC, zitanga icyizere ko mu 2024 muri uyu muryango hazatangira gukoreshwa ifaranga rimwe rizasimbura amafaranga n’amashilingi yakoreshwaga mu bihugu biwugize; bikazagendana no gushyiraho Banki Nkuru ihuriweho ‘East Africa Central Bank (EACB)’.
.

Umuyobozi ushinzwe guhuza EAC n’izindi nzego, Simon Owaka, yatangaje ko ibihugu biri mu cyiciro cya mbere kandi bitanga icyizere ko mu 2024 ifaranga rimwe muri EAC rizatangira gukoreshwa, nkuko Daily News yabyanditse.

Yagize ati “Urugendo rugana ku gukoresha ifaranga rimwe muri EAC rurimo ibyiciro bibiri, hari icyiciro cy’ingenzi cyo guhuza aho ibihugu binyamuryango bigomba kubahiriza amabwiriza y’ibanze yashyizweho kugira ngo ubukungu bw’umuryango budahungabanywa n’ibibazo byo mu bukungu bw’igihugu runaka.”

Yahishuye ko mu mabwiriza y’ibanze harimo gushyira mu bikorwa neza amasezerano y’isoko rusange harimo kubanza koroshya uburyo bwo gusora bihuriweho n’akarere kose, guhuza politiki y’ivunjisha n’imyishyuranire ihwanye mu bihugu by’akarere, gushyiraho inzego zo gushyigikira ifaranga rimwe no guhuza politiki n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Yagize ati “Mu gihe aya mabwiriza azaba yubahirijwe, ibihugu binyamuryango bizajya mu cyiciro cya nyuma cy’ibiganiro, ari nabwo hazamenyekana itariki y’ibanze yo gushyiraho ifaranga rimwe.”

Amasezerano ashyiraho ifaranga rimwe muri EAC ateganya ko nibura mu myaka itatu mbere y’uko ifaranga rimwe ritangira gukoreshwa, ibihugu binyamuryango bigomba kwita ku bintu bine aribyo; kuba ihindagurika ry’ibiciro ku masoko yabyo ritagomba kurenga 8% muri buri gihugu.

Hari kandi ukuba icyuho mu ngengo y’imari (deficit) kitagomba kurenga 3% bya GDP, umwenda w’ibihugu bifata utarenga 50% y’umusaruro mbumbe n’ubwizigame bw’amadevize atari munsi y’amezi ane n’igice.

Kugeza ubu uretse Sudani y’Epfo, ibindi bihugu bya EAC ihindagurika ry’ibiciro ku mwaka riri munsi ya 8%.

Ku bijyanye n’imyenda, Kenya yonyine niyo iri munsi ya 50%. Owaka avuga ko uretse Uganda na Kenya nta kindi gihugu cyo muri EAC gifite ubwizigame bw’amadevize atari munsi y’amezi ane n’igice kuva mu 2014.

Ku bijyanye n’icyuho mu ngengo y’imari, iyi ngingo iracyagora ibihugu bya EAC by’umwihariko Sudani y’Epfo, Kenya n’u Burundi. Intego ni uko bizaba byagezweho mu 2021, bikaba bitanga icyizere ko mu 2024 intego yo gukoresha ifaranga rimwe izagerwaho.

Amabanki Makuru y’Ibihugu bya Tanzania, Kenya, Uganda, u Rwanda n’u Burundi, yemeranyije ko bizaba byahuje politiki y’ifaranga n’ivunjisha bitarenze mu 2018. Aya mabanki kandi arimo gushyira mu bikorwa amavugurura mu byerekeye n’amategeko, ubugenzuzi n’imiyoborere kugira ngo mu karere kose bikorwe kimwe.

Kugeza ubu hakozwe inyandiko ebyiri zigenga uburyo bwo guhuza imisoro nk’uko amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu bigize EAC abiteganya. Aya masezerano azatuma ibihugu bikorana mu guteza imbere ubukungu binongere imikoranire mu bijyanye no gusoresha, aho bizakuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa n’ibindi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gafaranga 2017-11-17 08:59:23

Ibi nomuri CEPGL barabivugaga sinzi iyo byahereye.Icyabiteye turebye neza gishobora nogutuma iri faranga ridashyirwa mubikorwa.

2
BOBO 2017-11-15 07:37:11

Iki gikorwa nikigerwaho hazaba hakemutse ibibazo byinshi icyarimwe, ku bwanjye ndabishyigikiye cyane kandi nasaba abayobozi bo mu bihugu byacu ko batareba ku nyungu zabo bwite ku buryo byabangamira kudashyirwa mu bikorwa kw’uyu mushinga, kuko mbona uzaba ufitiye akamaro abaturage muri rusange mu buryo bw’izamuka ry’ubukungu bivuye ku kubyaza umusaruro amahirwe menshi atajyaga abyazwa umusaruro bitewe no kwiheza kw’abaturage bo mu bihugu bimwe mu bindi bihugu bituranyi bigatuma badahahirana uko bikwiye. ariko ikindi mbona gikwiye kuzashyirwamo ingufu n’umutekano kugirango abaturage bazagire umwete wo gukorana nta rwicyekwe. East African Community Oyeee

3
Mazina Epa 2017-11-14 10:32:07

Yaba ari inkuru nziza.Gusa bishobora guhura n’ingorane nyinshi,cyane cyane kubera ko ibi bihugu bitandukanye muli politics,ndetse bimwe bikaba bitumvikana.Niba Europe ikoresha EURO n’ibihugu bya West Africa bigakoresha CFA,birashoboka ko na East Africa yakoresha ifaranga rimwe.Bazaryite East African shilling (EAS).Ariko nk’umukristu,nagirango nongereho ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta monetary system izabamo.Isi izaba igihugu kimwe kiyoborwa na YESU (Revelations 11:15).Abantu bumvira imana bonyine,nibo bazaba muli iyo ,kuko abantu banga kuyumvira izabarimbura ku munsi w’imperuka nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Nta mafaranga azakenerwa kuko bazaba bafite ibintu byose bazakenera.
Kwaheri urupfu,kurwara,gusaza,ubukene,ubusumbane,etc...(Revelations 21:4).

Kwamamaza