IGIHE

Imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

3 13-06-2019 - saa 16:30, Cyprien Niyomwungeri

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2019/2020, ari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa.

Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw, ni ukuvuga 11% ugereranyije n’iya 2018/2019.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Ndagijimana yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2019/2020 ndetse n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciriritse.

Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Iyi ngengo y’imari izakomeza kongera amafaranga y’imbere mu gihugu, gucunga neza inguzanyo no kugenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi byasesenguwe neza”.

Yongeyeho ko iyi ngengo y’imari izibanda ku kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu no gushyigikira gahunda zigamije guhanga imirimo.

Yagize ati “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw, bingana na 68.3% by’Ingengo y’Imari yose ya leta mu 2019/2020. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.8 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 497 Frw bingana na 17.3%.”

Muri iyi ngengo y’imari, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugabanukaho 4%, zikava kuri Miliyari 425.4 zikagera kuri Miliyari 409.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 14 % by’Ingengo y’imari yose. Inguzanyo z’amahanga zo ziteganyijwe kwiyongeraho 7%, zikava kuri Miliyari 464.3 zikazagera kuri Miliyari 497 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri Ndagijimana ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zo hanze igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 85.8% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 bikaba bikomeza gushimangira urugendo rwo kugera ku ntego yo kwigira”.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,424.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.5% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yageraga mu Nteko Ishinga Amategeko agiye kumurikira Inteko Ishinga Amategeko ingengo y'imari ya 2019/2020

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1,152.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose, mu gihe Miliyari 244.1 angana na 8.5% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta, harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi BRD, n’ibindi.

Iyo uteranyije amafaranga ashyirwa mu mishinga ya Leta n’ashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta, bigera kuri 48.5%. Hari kandi amafaranga agera kuri Miliyari 56.1 bingana na 1.9% by’ingengo y’imari yose akazakoreshwa mu kwishyura ibirarane (Miliyari 30.6 ) no kongera ubwizigame bwa Leta (Miliyari 25.5).

Minisitiri Ndagijimana ati “Gahunda z’ibikorwa bizakoreshwamo amafaranga mu ngengo y’imari ya 2019/20 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nkuko bikubiye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), izadufasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kiri mu cyiciro cy’ibihugu biteye imbere kandi bifite abaturage babayeho neza”.

Guhanga imirimo mishya igera ku bihumbi 213,198, Guteza imbere imijyi , gukomeza guteza imbere urwego rw’inganda, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Hari kandi kongera umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere serivisi z’imari n’umuco wo kwizigama, kuzamura ireme ry’uburezi, kwegereza abaturage serivsi z’ubuzima, gukomeza kugabanya ubukene n’ibindi.

Imwe mu mishinga minini izitabwaho mu 2019/2020

Kugeza amashanyarazi ku baturage byagenewe miliyari 36.8 Frw, kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Kigoma-Ngozi uhuza u Rwanda n’u Burundi wagenewe miliyari 16.8 Frw, umuyoboro uhuza u Rwanda na RDC wagenewe miliyari 13.8 Frw.

Umuyoboro wa Mamba-Rwabusoro-Rilima wagenewe miliyari 12 Frw, kubaka ibigega bya peteroli i Rusororo bigenerwa miliyari 12.9, gushyira amatara ku mihanda minini y’igihugu bigenerwa miliyari 10.

Kongera umusaruro w’amata byagenewe miliyari 12 Frw, kwimura inganda za Gikondo byagenewe miliyari 8.8 Frw, kubaka ibyanya by’inganda ku rwego rw’Intara bigenerwa miliyari 4 Frw, umushinga wo kuhira i Rwamagana uhabwa miliyari 8.1, kunoza ubukerarugendo byagenewe miliyari 10.3.

Umushingwa wa Gako w’ahazororerwa inka zitanga inyama wagenewe miliyari 3.5 Frw, gutunganya ahazakorerwa ubuhinzi i Gabiro byagenewe miliyari 8 Frw, ubushakashatsi ku mutungo kamere uri mu gihugu bwagenewe miliyari 1.9, kubaka ibiraro byimukanwa bibiri byagenewe miliyari 4.3.

Gukora imihanda ifasha kugeza umusaruro ku masoko byagenewe miliyari 24.7 Frw, ibikorwa remezo by’ubwikorezi bwo mu mazi bigenerwa miliyari 8.6 Frw.

Ibikorwa byo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura bigenerwa miliyari 26.4 Frw, gukwirakwiza amazi meza mu byaro byahawe miliyari 7 Frw, amazi mu mijyi ni miliyari 11.2 Frw, kubaka no gusana ibyumba by’amashuri byahawe miliyari 17.4 Frw.

Miliyari 9.4 Frw zashyizwe mu kurwanya igwingira, miliyari 22.2 Frw zishyirwa mu gufasha abatishoboye, kubaka ibitaro bya Munini bigenerwa miliyari 4 Frw, naho kubaka ibikorwa remezo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) bigenerwa miliyari 5.4 Frw.

Gushyira ibyuma bifata amashusho ku mihanda n’ahahurira abantu benshi byagenewe miliyari 5 Frw, kubaka ikigo gikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikoranabuhanga bigenerwa miliyari 1.5 Frw.

Urwego rw’ubuhinzi rwongerewe miliyari 32.4 zizakoreshwa mu bijyanye n’inyongeramusaruro, kubaka ubwanikiro, ubuhunikiro, kugura imashini zumisha imyaka no gutunganya igishanga. Muri iyi ngengo y’imari kandi habonetse amafaranga yo kubaka ibitaro bya Kiziguro ndetse n’ayo gufata amazi aturuka mu birunga.

Miliyari 2876.9 Frw ni yo ngengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka wa 2019/2020

Ubukungu buzakomeza kuzamuka

Mu 2018 ubukungu bw’Isi bwazamutseho 3.6% ugereranyije na 3.8% mu 2017, byatewe n’ingaruka zo guhangana mu bucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika no kuba budahagaze neza mu Burayi. Mu 2019 biteganyijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 3.3% naho mu 2020 buzazamuka 3.6%.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6% ugereranyije na 7.2% cyari giteganyijwe mu 2018, umusaruro w’inganda uzazamukaho 10% ndetse uru rwego rukaba rufite 16% mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Ibi byatewe n’ubwubatsi bwazamutseho 14%, inganda z’imyenda n’ibikomoka ku mpu bizamuka 20% ndetse ibiribwa n’ibinyobwa bizamuka ku 9%.

Ubuhinzi bwazamutse 6% bitewe n’ingamba zo kuzamura umusaruro n’ikirere cyabaye cyize. Umusaruro wa Serivisi wazamutse 9% mu 2018, biturutse ku bucuruzi buto n’ubuciriritse bwazamutse 9.5%, ubwikorezi buzamuka 15% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu ndege. Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryari 1,1% ugereranyije na 4.4% mu 2017.

Izamuka ry’ibiciro ku masoko ryari 1.5% mu 2018 ugereranyije na 4.8% mu mwaka wabanje wa 2017. Ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga ni miliyoni 906 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 829.2 z’amadolari ya Amerika bivuze ko byiyongereye 9.3% byatewe no kuba ibitumizwa byariyongereye kuruta ibyoherezwayo.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw muri uyu mwaka wa 2019/2020

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.8% mu 2019, bukazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021, bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi kuko hari ingamba mu gukoresha ikoranabuhanga no kuhira, inyongeramusaruro. Ubuhinzi buzazamuka 5.5% mu 2019, na 5.2% mu 2020.

Umusaruro w’inganda uzazamuka 11% mu 2019 na 12.1% mu 2020, bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi n’inganda zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Serivisi zo zizagera ku kigero cya 8% mu 2019.

Ibitumizwa mu mahanga bizazamuka ku 9.8% mu 2019 bitewe n’ibikoresho bizatumizwa mu mishinga y’ibikorwa remezo n’inganda.

Uko ingengo y’imari ya 2018/2019 yakoreshejwe

Kuwa 11 Gashyantare 2019, Inteko Ishinga Amategeko yatoye ingengo y’imari ya miliyari 2585.2 Frw, mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka w’ingengo y’imari yakoreshejwe neza kuko kugera mu mpera za Werurwe ayinjijwe mu ngengo y’imari yari miliyari 1873.7 Frw bivuze ko yarenzeho miliyari ugereranyijwe n’ayari ateganyijwe kwinjizwa.

Kuva muri Nyakanga 2018 kugeza Werurwe 2019, hakoreshejwe miliyari 1853.3 Frw, akaba yararenzeho miliyari 31Frw ugereranyije n’ayari ateganyijwe gukoreshwa.

Minisitiri Ndagijimana ati “Biraduha icyizere ko ingengo y’imari ivuguruye yemejwe n’inteko ishinga amategeko izakoreshwa nk’uko yateganyijwe”.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ingo 108 168 zahawe amashanyarazi ashingiye ku muyoboro mugari naho ingo 65 150 zihabwa ashingiye ku mirasire y’izuba. Havuguruwe kandi imiyoboro migari y’amashanyarazi.

Hubatswe kilometero 523 z’imiyoboro y’amazi, izageza amazi meza ku baturage 335 000 mu bice by’icyaro. Ibilometero 262 by’imihanda byarasanwe, kubaka imihanda yo muri Kigali ireshya na kilometero bigeze kuri 76.8%.

Ingengo y’imari ya 2019/2020 izibanda ku kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu no gushyigikira gahunda zigamije guhanga imirimo

Kubaka ibyumba by’amashuri 1686 bigeze kuri 86.8%, kubaka ibyumba by’amashuri by’incuke bigeze kuri 86.2%. Mu buzima hatewe imiti yica imibu itera malaria, mu turere igaragaramo cyane turimo; Nyagatare, Kirehe, Huye, Nyanza na Gisagara. Gutera muri Bugesera, Gatsibo na Ngoma birakomeje.

Hubatswe Poste de Sante 103, kubaka ibitaro bya Gatonde bigeze ku musozo, ibya Gatunda ni 60%, Ibitaro bya Nyarugenge bigeze kuri 55%, naho ibya Nyabikenke bigeze kuri 50%. Hagarujwe miliyari 1 492 704.40 Frw, muri rusange hakaba haragarujwe 80% by’ayagombaga kugaruzwa.

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Alexis 2019-06-13 16:16:16

Ko mbona se ntaho bashyize kongerera ubushobozi inzego zibanze cyane cyane Akagali?

2
Rwanda 2019-06-13 15:31:59

Ndumva bisobanutse. Nkurikije ibikubiye mu ngengo y’imari ya 2019/2020 nta kabuza igihugu kiragana aheza kurushaho. Abayobozi bashinzwe gushyira mu bikorwa cg gukoresha umutungo w’igihugu nahabo rero kandi turabizeye ko bazabikora neza nkuko basanzwe babikora

3
Annexode IGIRANEZA 2019-06-13 13:58:03

Turashima amakuru meza mutugezaho cyane.
ariko ikibazo mfite iyo total budget haba harimo na security agencies budget cyangwa yo ibarwa ukwayo.
Murakoze

Kwamamaza