Iki kibuga cy’indege ntabwo kizaba ’nka ya mabati’ -Perezida Kagame i Bugesera

21 9-08-2017 - saa 14:56, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Kagame Paul kuri uyu wa Gatatu yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, yizeza ko uyu mushinga nta kabuza uzarangira ugafasha u Rwanda kugera ku ntumbero y’iterambere rwihaye.

Iki kibuga kizubakwa mu byiciro bibiri ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo Mota-Engil Africa. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizuzura mu 2019 gitwaye miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika.

Perezida Kagame ahereye ku rugero rw’abaturage bavugaga ko babeshywe amabati ntibayahabwe, yijeje ko iki kibuga atari nk’ayo mabati kuko iri buye ry’ifatizo ari intangiriro y’imirimo yo kucyubaka.

Yagize ati “ Iki kibuga cy’indege ntabwo kizaba ‘nka ya mabati’, iri buye ry’ifatizo ni intangiriro y’ibikorwa. Ndashaka kubwira abanyarwanda badutegerejeho byinshi ko muri uyu mushinga tutazabatenguha. Tuzakora neza nkuko bisanzwe. Nizeye ko mu mezi make ari imbere tuzaba twagarutse hano gutaha no gutangiza ibikorwa by’iki kibuga cy’indege.”

Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rusanganywe ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali gikora neza, iki cya Bugesera kizatuma rugera ku cyerekezo cy’iterambere ryarwo n’irya Afurika muri rusange.

Yagize ati "Iki kibuga ni ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda, ukwihuza kwa Afurika y’Iburasirazuba n’imigenderanire hagati y’Abanyafurika no kuzamura ishoramari."

Abagenzi bakoresha ikibuga mpuzamahanga cya Kigali bamaze kwikuba kabiri kuva mu 2008, aho bavuye ku bihumbi 300 bakagera ku bihumbi 700.

Umuyobozi w’ikigo Mota-Engil Africa, yijeje ko bazakora ibishoboka byose bagakora neza nkuko bisanzwe ntibakerereze iki gikorwa remezo cyitezweho kuba igicumbi cy’ubwikorezi bw’indege mu karere n’Isi muri rusange.

Yagize ati "Mu bihugu 22 tumaze gukoreramo ku Isi...ntitwigeze dukerereza imirimo kandi tuzabyubahiriza na hano. Nubwo turi bato duharanira gukora ibyiza kurusha abandi."

Icyizere ni cyose muri uyu mushinga

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James, yavuze ko umushinga w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera utanga icyizere ku buryo nta gukererwa kwabaho.

Yagize ati "Ibyangombwa byose birahari, imashini, abakozi barahari, ikigo kigomba gukora ubugenzuzi kirahari, igisigaye ni ugukomeza imirimo."

Yakomeje agira ati "Nkuko byagaragajwe ubu turabona nta kintu na kimwe cyazitira uyu mushinga nkuko wateganyijwe."

Musoni avuga ko uyu mushinga uzarangira mu 2019 ariko indege zizatangira gukoresha ikibuga mu ntangiriro za 2020 bitewe n’ubugenzuzi bw’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege.

Ikigo Mota-Engil Africa kizacunga iki kibuga mu myaka 25 ariko nigisaba kongezwa byigweho kibe cyakongerwa indi myaka 15.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba gifite icyanya cy’abagenzi kingana na metero kare 30 000, imiryango 10, ibiro by’abinjira 10, iby’abasohoka 10.

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
NGENDAHIMANA VEDASTE 2017-08-16 22:42:57

KRG ARIKO BAREBE UKUNU BAGANYA IMISORO

2
NSHIMIYIMANA Donat 2017-08-12 08:04:01

Iki kibuga k’indege kije gukemura byinshi kandi ari nako iterambere ry’igihugu cyacu ryihuta.

3
Billy 2017-08-11 05:57:40

Perezida ni umu Super Star ureke ababyiyitirira kubera record za ntakigenda z’ibihangano by’abandi birirwa basaragurikamo yego abafite ibyo bakeneyemo barabifashisha ariko ntabu star buri aho. Uti Perezida we ni Super Star gute? Azi udukoryo n’utwo abantu batamukekeraho: Ntiwumva ko azi n’amakuru ya yamabati? Kubatakazi ako kantu; kera hakiriho abantu bitwaga abatwa mu Rwanda, uwari perezida icyo gihe yasuye tumwe muturere maze asezeranya abo batwa amabati ngo bazasakare inzu zabo, aho amabati aziye kuko abo batwa bafatwaga nabi ndetse babagira nkaho ntabwenge bagira, abari abakuru b’imidugudu bitwaga Abaserire bumvaga ntampamvu yo kugirira abatwa neza, amabati barayagabana barayagurisha baririra, Abatwa baraheba ariko barinumira ntaho bajyaga gutanga ikibazo; reka rero wamu perezida azagaruke muri ako gace, maze kuko mukumwitegura bakoreshaga n’abatwa cyane cyane ko babakundiraga uburyo babyinaga, babwira abatwa gutegura imbyino ngo bazabyine nk’uko bisanzwe, abatwa rero bakaba bazi ubwenge nubwo batemerwaga, icyo gihe bateguraga imbyino zisanzwe zumvikanamo amagambo yo gusingiza uwo mu perezida, abayoboraga aho bagirango ntakibazo ni ibisanzwe, perezida ngo ahagere abatwa ntibatangiye kumubyinira, abantu bose batungurwa n’indirimbo babyinnye kandi batarayumvaga muzo bitorezagaho: Yagiraga iti: Twifatanyije namwe nubwo mutubeshya weeee! Abikiriza nabo bati: Ayi weeeee!!! yeya, Abatera bakongera bati: Na yamabati mwatubeshye ntayo twabonye, Abikiriza bati: Ayiweeeeee, yeya, Abatera bati: Ni abaserire bawe bayariye, Abikiriza bati: ayi yeeeeee!!!!yeya. Abaraho barumiwe, uwo muperezida yatashye yumiwe, abantu bose bati muve kubatwa. Ngayo nguko rero iby’amabati. Mzee rero yego arasabana akaganira ariko ibaze nk’ako kantu ukuntu aba akazirikana. Thanks.

4
AM 2017-08-10 09:50:13

Burya rero niba mwabibonye neza, uyu Caroli na nawe Kanyarwanda, icyo yahinduranyije ni amazina gusa. Mbega icyongereza gipfuye nabi, kitagira amaguru n’amaboko! Cyakora ni cyo ushoboye gusa, naho ibindi byose ntabyo uzi, ntuzi iyo uva n’iyo ajya.

5
kanyarwanda 2017-08-10 09:16:22

@gasore
Ni byiza ko utihutiye kuntuka, ahubwo ukavuga ko byo navugaga.
kubyerecyeye kwandika mu kinyarwanda nuko ntaruzi nzeza(English for me=I dont care).
kubyerecyeye ibyo wavuze ugira uti:"Nonese niba harabuze abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kucyubaka",
wongeraho:"Kdi njye ibi ndabishima pe!"

ibi bintu bibiri(2) ntibyashoboka icyarimwe(kimwe kivanamo ikindi).
reka ariko nsubize kunteruro yawe yambere:"Nonese niba harabuze abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kucyubaka",
ababyubaka se babisanze mungobyi?
knowhow(savoir faire),yubakwa no kujyerajyeza ukibesha,ugakosora aho wibeshye guryto guryto mpaka ubijyezeho;niwo muzi w’iterambere;ntago ari gufata unguzanyo zirimo ubujura bwinshi(birumvikana).
tekereza neka ukuntu ibindi bihugu byari bicyennye byateye imbere(ukuyemo ibyabarabu(golf) kuko biriya s’iterambere nyayo).

reka nkubwire ko hari igihugu kimwe muri icyo abazungu bita afrika,kimaze imyaka 17 gifite umuvuduko w’iterambere ujyera muri 15%.
kubera iki??(niba ushaka kubimenya,nabikubwira; ariko ibyiza n’uko wakwishakiriza,utabasha kukibona ukibaza impamvu).

hari akandi kantu uvuze nashakaga kukubazaho:"Icyongereza cyawe ntikirakura pe! Wagumanye izina ryawe"

ushatse kuvuga ko kuvuga icyongereza bivuze kugira ibitekerezo?

6
Gahima 2017-08-10 08:58:00

Icyo nkundira H.E nuko icyo asezeranyije abanyarwanda akibagezaho. Nicyo cyatumye twongera kumutora

7
James H 2017-08-10 05:59:51

Kagame we Imana yonyine niyo izakwihembera, urashoboye, ufite vision, wahagurukiye kubaka u Rwanda, rugire rushaya, ruhinduke paradizo...turagufite kdandi nawe uradufite nda bwoba...ba contre success bihorere bakozoa vertige ya kitoko penza.

8
Janvier 2017-08-10 04:48:50

PK a leader with higher vision, I believe the best is yet to come, keep it up.

9
frank 2017-08-10 02:36:51

nukuru nukuru imvugo niyogiro perezida wacu urintwari pe

10
Fany 2017-08-10 00:59:45

Imvugo niyo ngiro rwose
Our PK ntituzagutererana muguteza u Rwanda rwacu imbere✊✊✊

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza