IGIHE

Guverinoma yinjiye mu kibazo cy’ibiryo by’inkoko byazamuriwe ibiciro

1 3-10-2019 - saa 20:22, Habimana James

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB Dr Uwituze Solange, yatangaje ko hafashwe umwanzuro ko leta igiye gufasha abacuruza ibiryo by’inkoko ku buryo aborozi badakomeza guhura n’izamuka ryabyo.

Dr Uwituze yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru, mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubworozi bw’inkoko no kongera umusaruro w’ibizikomokaho.

Aborozi b’inkoko hirya no hino mu gihugu bakomeje kuvuga ko bahangayikishijwe n’uko ibiryo byazo byazamutse, ibintu bavuga ko bibangamiye umurimo bakora.

Tuyiringire Germaine utuye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwurire, amaze imyaka itanu akora uyu mwuga aho afite inkoko zirenga 1500.

Yabwiye IGIHE ko nubwo uyu mwuga umaze kumugeza kuri byinshi ariko muri iyi minsi babangamiwe n’uko ibiryo by’inkoko byatumbagiye.

Yagize ati “Iki kibazo muri iyi minsi kirahangayikishije kuko cyarazamutse cyane. Mu myaka yashize igi ntabwo ryigeze rizamuka ariko ibiryo byarazamutse, nk’ubu ibiryo by’imishwi birimo kugura amafaranga 410, iby’inkoko z’amagi byo ni 375, urumva ko bihangayikishije.”

Aborozi bavuga ko umufuka w’ibiryo bawuguraga amafaranga 15,500 ubu barimo kuwugura ibihumbi 18,750.

Dr Uwituze yagize ati “Uyu munsi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiranye ibiganiro n’inganda zikora ibiryo by’amatungo, turimo kureba uko twashyiraho nkunganire y’igihe gito kuva muri aya mezi kugera igihe umusaruro uzabera mwiza, ku buryo igiciro cy’ibiryo kigomba kuba kiri munsi y’amafaranga 350 mu gihe kigeze ku mworozi.”

Yakomeje agira ati “Ibi nibirangira tuzajya tubwira aborozi aho bajya gufata ibiryo kubera iyi gahunda ya leta, ariko iyo ni gahunda y’igihe gito kuko muri gahunda y’igihe kirekire ni uko turimo kureba uko abacuruzi b’ibi biryo bakwishyira hamwe, bagafashwa kuko dufite ahantu henshi hava ibi biryo ku isi kandi bihendutse.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yavuze ati “Hari icyo turimo kubikoraho kuko muri iyi minsi ikibazo gihari kijyanye n’uko umusaruro w’ibigori utabaye mwiza muri iki gice cya Afurika no mu Rwanda, ariko turimo kuganira n’abakora ibiryo by’amatungo kugira ngo boroherezwe kubibona ariko tubasaba ko bakoresha n’ibindi bitari ibigori, hari ibindi byakoreshwa nk’imyumbati n’ibindi.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa inkoko zigera kuri miliyoni esheshatu zirimo amoko y’izitanga inyama, izitanga amagi [nazo zirimo amoko atandukanye] n’izindi.

RAB ivuga ko mu myaka icumi ishize umusaruro w’ibikomoka ku nkoko birimo amagi n’inyama wiyongereye aho nk’amagi yari toni ibihumbi bitanu mu gihe kuri ubu amagi asigaye asarurwa ku mwaka angana na toni ibihumbi 40.

Ni mu gihe umusaruro w’amagi wavuye kuri toni 3000 ugera kuri toni 8500. Nibura 30% by’uyu musaruro byoherezwa ku isoko ryo hanze mu gihe 70% ari ugurishwa imbere mu gihugu.

Minagri kandi itangaza ko ko umwaka ushize u Rwanda rwabonye miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika, rwavanye mu gucuruza amagi hanze yarwo.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n'Ubworozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB Dr Uwituze Solange (iburyo) yavuze ko leta yahagurukiye ikibazo cy'ibiryo by'inkoko bihenze
Tuyiringire Germaine utuye mu karere ka Rwamagana e yavuze ko aborozi b'inkoko bari bahangayikishijwe n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiryo byazo
Aborozi b’inkoko hirya no hino mu gihugu bakomeje kuvuga ko bahangayikishijwe n’uko ibiryo byazo byazamutse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mutangana alphonse 2019-10-10 15:25:50

Ikibazo kinkoko kubiryo,
Ntabwo cyapfa gukemuka byoroshye,
Solution ihari nuko babitegeka UZIMA CHICKEN LTD
Ikabishoramo amafranga nkuko yabikoze mu ituragiro rya leta,
Bikaba biri gutanga umusaruro kubasura Rwanda.

Murakoze

Kwamamaza