IGIHE

Guverinoma yijeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’abahinzi ba kawa

0 12-08-2019 - saa 12:11, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ikawa igifite uruhare runini mu kongera ubukungu bw’igihugu biturutse ku madovize yinjiza ari nayo mpamvu leta ikomeje gushyiraho ingamba zo gushaka amasoko no guharanira ko iteza imbere umuhinzi wayo n’igihugu muri rusange.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu buryo bwo gufasha abahinzi bakigishwa uko bahinga ikawa, bakarwanya ibyonnyi n’uburyo bakoresha ifumbire. Ibi bikorwa binyuze mu mahugurwa bahabwa yiswe Farmer Field School.

Imibare y’Ikigo gishinjwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018, umusaruro wa kawa wanganaga na toni ibihumbi 21, mu gihe amafaranga kawa yinjirije igihugu asaga miliyoni $68.

Uyu munsi mu Rwanda habarurwa inganda zitunganya kawa zigera kuri 300 zivuye kuri ebyiri zari mu gihugu mu 2000.

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2019, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasuye ibikorwa bya koperative ‘Dukunde Kawa’ rukorera mu Murenge wa Musasa.

Aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel; Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umuyobozi Wungirije wa NAEB, Urujeni Sandrine n’abandi batemberejwe imwe mu mirima y’ikawa, ahakorera uru ruganda ndetse bagaragarizwa zimwe mu mbogamizi zihari.

Umuyobozi w’iyi koperative, Ntahomvukiye Jeremie, yabwiye Minisitiri w’Intebe, ko Koperative Dukunde Kawa yatangiye mu 2000, ifite abanyamuryango 30 ariko kuri ubu imaze kugira 1129 barimo abagore 299. Ifite amasoko hirya no hino mu bihugu bigera kuri 18 ku Isi.

Ntahomvukiye yavuze ko abakozi b’ikigo NAEB badahwema kuba hafi y’uruganda n’abahinzi ba kawa kugira ngo babafashe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Abanyamuryango b’uru ruganda bakomeje kwiteza imbere cyane ko kuri ubu bamaze kugira inka 221, bafite ikusanyirizo ry’amata ryakira litiro 400 buri munsi, bafite kandi itsinda ry’abagore 70 bakora ubukorikori bwo kuboha uduseke no kudoda birinda ubushomeri mu gihe kitari icy’ihinga cyangwa isarura.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yabwiye abanyamuryango b’iyi koperative n’abahinzi ba kawa muri rusange ko Leta itazahwema gushyigikira igihingwa cya kawa kandi ko izakora uko ishoboye ngo igiciro umuturage ahabwa ku kilo kidahungabana nubwo ku isoko mpuzamahanga byaba bitifashe neza.

Yagize ati “Nabonye imbaraga muri gukoresha mu iterambere ry’igihugu cyacu, ndagira ngo mbabwire ko leta y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo igihingwa cya kawa. Ntabwo tuzigera dutezuka ku gushyigikira igihingwa cy’ikawa kubera akamaro gifitiye igihugu n’umuturage ugihinga.”

Yakomeje agira “Ikawa mu gihugu cyacu ni igihingwa kidufitiye akamaro, gifitiye akamaro abaturage twese ariko kizana amadovize mu gihugu cyacu ariko kinatunze ingo zacu nkaba ngira ngo mbabwire ko nka leta tubashyigikiye.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko akenshi ku isoko mpuzamahanga ibiciro bikunze guhungabana ariko leta y’u Rwanda iteganya gukomeza gukoresha ubushobozi kugira ngo nibura ayo umuturage abona adahungabana.

Ati “Hari aho bibwira ko bashobora kurandura kawa bakayisimbuza ibindi ariko turagira ngo mbabwire ko leta y’u Rwanda guhera mu mwaka ushize kugeza muri uyu w’ingengo y’imari tuzakora uko dushoboye kugira ngo igiciriro umuturage yabonaga kuri ya kawa mugemura ku ruganda kidahungabana.”

Abahinzi ba kawa muri aka Karere ka Gakenke bagaragaje ko hari impinduka nyinshi zakozwe zirimo gushyiraho amakoperative no kubigisha uko bakorera kawa ikaba yatanga umusaruro mwinshi.

Zigirinshuti Faustin wo mu Kagari ka Mbirima, Umurenge wa Coko, afite ibiti bya kawa 1456, avuga ko bitunze umuryango we aho ashobora gusarura nibura toni eshatu n’igice iyo byagenze neza akaba yakuramo miliyoni 1.2Frw.

Yagize ati “Ikintu gifatika Kawa yangejejeho, maze kubaka inzu nziza, ubu mfite inka, abana ndushaho kubatangira mituweri bakiga mu mashuri meza kandi mfite n’igare ngendaho.”

Nyirisenge Celestin wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mbirima afite ibiti 1000 bya kawa, aho nk’umwaka ushize yakuyemo toni imwe n’ibiro 400.

Yavuze ko ibiciro bishya byashyizweho na NAEB ari 190 Frw mu gihe mbere hari ubwo bagezaga no kuri 300 Frw ku kiro cy’ibitumbwe.

Kuri ubu NAEB yashyizeho gahunda ya ‘Zoning’ yo kugira ngo buri ruganda rukorane n’abahinzi bamenyane, umucuruzi nabona isoko ryiza azagaruke ahe wa muhinzi agahimbazamusyi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yifatanyije n'abahinzi ba kawa mu kuyisasira
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasabye abahinzi ba kawa gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n'abafashamyumvire bahuguriwe uburyo bwo kuyitaho
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, yasobanuriwe imikorere y'uruganda rwubatswe na Koperative Dukunde Kawa yo mu Gakenke
Perezida wa Koperative Dukunde Kawa, Ntahomvukiye Deogratias, yashimye ubuyobozi bukuru bw'igihugu bukomeje kubashyiriraho uburyo bwiza bwo kwiteza imbere
Abahinzi ba kawa bahawe umwanya wo kugaragaza zimwe mu mbogamizi n'ibyo bishimira byagezweho
Abakobwa banika ikawa mbere yo kuyijyana mu ruganda
Abahinzi ba Kawa bafite ishimwe ry'ibyo imaze kubagezaho

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza