Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

20 10-11-2017 - saa 09:24, Rabbi Malo Umucunguzi

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yavuze ko kwishyurana mu ikoranabuhanga aho guhererekanya amafaranga mu ntoki, bizatuma ubukungu bwihuta kandi amafaranga atakara mu bucuruzi nayo akagabanyuka cyane.

Yavuze ko kwishyurana mu ikoranabuhanga harimo inyungu nini mu kwihutisha ubucuruzi no kuzamura ubukungu muri rusange, kuko bituma amafaranga agera ku bantu benshi kandi mu gihe gito cyane kurusha guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Mu kiganiro na RBA, Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko uretse n’ibyo, BNR ikoresha amafaranga menshi ku mwaka mu gutumiza amafaranga (cash) mashya mu mahanga kugira ngo akoreshwe mu gihugu.

Yagize ati “Ni miliyari 2 Frw tugura za mpapuro z’amafaranga tuzana ariko no kuyajyana kuyageza mu mabanki, amabanki kuzayageza mu mashami yayo, ya mashami yayo kujya kuyageza ku bantu, ni amafaranga menshi cyane akoreshwa kugira ngo ayo mafaranga ashobore kugera ku bantu benshi.”

“Dukoresheje ikoranabuhanga rero, ibyo byose, ayo mafaranga atakarira muri ibyo yagombye gukora ibindi biteza imbere igihugu, biteza imbere n’abantu muri rusange.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko uko imyaka ishira ariko abantu bagenda babisobanukirwa, kuko nko mu 2011 hahererekanyijwe miliyari 5 Frw gusa hakoreshejwe ukwishyurana mu ikoranabuhanga, ariko muri uyu mwaka ngo zigeze kuri kuri miliyari hafi 57 Frw.

Gusa ibyo bigendana n’uburyo butandukanye bwo kwishyurana bwagiye buvuka, aho kuba gusa guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu bijyanye no kwishyurana.

Rwangombwa yakomeje agira ati “Ubu nshobora gufata telefoni yanjye nkajya kugura ibintu mu iduka, hari akantu baguha ushyiraho telefoni yawe ikagafotora, warangiza gushyiramo umubare w’ibanga ukaba wishyuye ibintu wari ukeneye kwishyura.”

“Cya gikorwa ukoze kigakura amafaranga kuri konti yawe muri banki, kikayashyira kuri konti y’umucuruzi wagiyeho kugura ibintu.”

Mu iterambere ry’ubu buryo bwo kwishyurana hagaragaramo imbogamizi zirimo ko iyo umucuruzi utamuhereje amafaranga ngo ayibikire aba nta cyizere afite ko yishyuwe, cyangwa umuntu utabitse amafaranga mu mufuka we akumva nta mahoro afite.

Kugira ngo ubwo buryo bukoreshwe cyane ngo bisaba ko ahantu hatangirwa serivisi haboneka uburyo bwo kwishyurwa mu ikoranabuhanga, niba ari nk’amaduka akaba afite ibyuma bifasha mu kwishyura ukoresheje ikarita.

U Rwanda rukomeje kwimakaza uburyo bwo kwishyurana hatabayeho gukoresha amafaranga mu ntoki uretse no mu bucuruzi busanzwe, kuko no mu ngendo, ubasha kwishyura urugendo rw’imodoka ukoresheje ikarita, kimwe n’ikoranabuhanga rifasha mu kwishyura moto.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
bondy 2017-11-12 00:26:21

Guverineri. Icecekere. Uzi ibihombo za POS zidutera!! Bishyurira ku makarita, wajya kureba ugasanga amwe n’amwe natayageze kuri compte, amaso agahera mu kirere. Cash mu ntoki i.e cash in hand niwe mutungo ibindi ntimukatubeshye!!

2
Ndayambaje 2017-11-11 07:42:15

Muri 94 nishwe n,inzara ngo mfite amafranga ku makonti. Utwo mfite nzajya ntwizirikaho bazatuninyicireho. Ayo mabanki bakwakira neza uyajyayo ariko kuyakuraho bikaba ikibazo utabariyemo ayo bakwiba.

3
Kanyandekwe 2017-11-11 02:42:00

Erega dusigaye dutinya amabanki kuko hari ujya kubikuza cash ushaka u kayibura cg bakakurushya kandi igihe wayabahaga nta kibazo wagize. Hari nubwo nigeze gusanga kuri account yanjye baravanyeho mbajije bank uko byagenze bampa numero mbaza ho nitabwe nitabwe mbwirwako niba ntashaka urupfu ntazongera guhamagara iyo numero. Twarangije nuko tubura uruvugiro.

4
Ruti 2017-11-11 02:28:11

Njyewe nongeye kuyoboka ihembe madame wanjye nawe ayoboka umweko nta kundi byagenda.

5
2017-11-10 23:41:29

Muramutsa igitekerezo cyiza. Ubundi amakarita arakoreshwa mu guhaha. Ikibazo kuba iyo ushaka kwishyura umuntu udafite compte muri banki. Ni byiza ko duhera ku mushahara, leta, abikorera uherereye ku bakora imirimo iciriritse (abakozi bo mu rugo, abakora isuku mu nzego za Leta n’izabikorera, a bunganira mu nganda, abahinzi bari mu ma koperative. ...)Umuco wa banki ukubakwa. Murakoze

6
2017-11-10 23:25:28

Ko mbona no kuyahererekanya ku makarita bidahendutse? I kiza ni uko udahora wikanga abajura nabyo ni inyungu utabonera ikiguzi.

7
Kagire 2017-11-10 12:03:55

abacuruzi barakanzwe basigaye batinya kubitsa no gukora publicity ku maradio ngo batamenyekana abenshi ngo bayabika mu ihembe ,erega inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo

8
ATK 2017-11-10 08:16:52

Gusa igiciro cyo guhererekanwa amafaranga kuri telefoni ngendanwa buracyahenze cyane kuburyo kubigeraho bizagorana. Inigo bibishinzwe (regulators) Rura na BNR byakagombye kuganira n’ibigo bitanga izo serivisi kugira ngo ibi biciro bigabanywe buryo byihutishe ubu buryo bwihererekanwa

9
tote 2017-11-10 07:39:27

Ibyo birumvikana ko ari byiza bifite n’inyungu nyinshi. Ariko sinzi niba Guverineri azi ko abacuruzi benshi batakigira na konti mu mabanki cg nabayifite bakayikoresha gusa bishyura RRA. Abo njya nganiriza bavuga ko baba birinda ibisobanuro byinshi bijyanye n’igenzura rya RRA. Naho rwase ikoranabuhanga turarifite. Jye numva BNR ifatanyije na RRA cg leta muri rusange yabanza kureba uburyo yavanaho urwikekwe (ubwoba buvanze no kudasobanukirwa) ruri mu bacuruzi niho byakunda ko ririya korana buhanga ryagera ku ntego. Naho ubundi hazajya hishyurwa utwo tuntu duto duto ariko ikibazo ntikizakemuka.
Ikindi ziriya statistics zerekana ngo imibare yariyongereye ntekereza ko harimo kwibeshya kuko amenshi aba yaciye muri mobil money kandi mobil money ntabwo ari cashless kuko tujyana cash ku mu agent tukanjya no kuyabikuza yo ngo turebe icyo twigurira barangiza bagafata igiteranyo cyayo yose bakabitangariza abanyarwanda ngo bitabiriye kudakoresha liquidity byahe!

10
Kaka 2017-11-10 06:59:37

Byaba byiza Cyane Urugero nkahano China wishyura ahenshi ukoresheje social network YA wechat CG alipay kandi ukabona Nibyiza ...Ahubwo ikifuzo Nuko nka ministry ishinzwe ICT yadufasha kuko ikadushakira uko nka Apps zacu zamenyekana Wenda murwanda tukigirira sociall network noneho kuburyo byanashoboka tukayihuza na bank cards zacu.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza