IGIHE

Gukoresha EBM bigiye kugirwa itegeko ku bacuruzi bose

6 6-06-2019 - saa 14:36, Habimana James

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena uburyo bw’isoresha, ririmo ingingo iteganya ko gukoresha imashini zitanga inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga zizwi nka EBM, bizaba itegeko ku bacuruzi bose.

Ubundi EBM zakoreshwaga n’abacuruzi bishyura umusoro ku nyongeragaciro, TVA, utangwa n’umucuruzi winjiza guhera kuri miliyoni 20 Frw ku mwaka cyangwa miliyoni 5 Frw ku gihembwe. Gusa Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kivuga ko byagoranaga kumenya niba umucuruzi yarageze mu cyiciro cyo kwishyura TVA.

Kinavuga ko nubwo hari abacuruzi batakoreshaga EBM bitewe n’ubucuruzi bwabo, kuba batishyura TVA bitavuze ko batishyura umusoro, ahubwo hari indi batanga nk’umusoro ku nyungu ari na wo bazakomeza kwishyura bayikoresheje.

Kuri uyu Gatatu Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko batangiye kuganira kuri iri tegeko rizasimbura iryari risanzweho.

Mu ngingo ya 15 y’iri tegeko havuga ko gukoresha EBM bizaguka kandi bikaba itegeko ku bucuruzi bwose mu gihugu, bitari gusa kuri bwa bundi bwiyandikishije mu batanga TVA.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa kigamije korohereza iki kigo gukusanya imisoro.

Yagize ati “Turashaka ko buri wese akoresha ikoranabuhanga kandi bizadufasha kwagura aho tuvana imisoro.”

Iyo ngingo inavuga ko buri muntu wese ukora ibikorwa bitangirwa umusoro agomba gutanga inyemezabwishyu ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Gusa Ruganintwali yavuze ko hari ubucuruzi bumwe buzaba butazikoresha bitewe n’uburyo bukoramo, nk’ibigega bya lisansi.

Hanateganywa ibihano ku bacuruzi batazakoresha ubu buryo bw’ikoranabunga, harimo gucibwa inshuro ebyiri z’ibyarimo bigurishwa, uwo muntu akaba kandi yacibwa amande ahwanye n’ibihumbi 200Frw.

Harimo kandi ko mu gihe uyu muntu yaba yongeye gukora iki cyaha, yahanishwa igihano kingana n’inshuro ebyiri mbere z’ibyo yagurishaga nk’uko The New Times yabyanditse.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, Munyaneza Omar, yavuze ko iri tegeko rizatangira rikoreshwa ku bari basanzwe ari abacuruzi, naho kuri ba bandi bagitangira kandi bafite ubucuruzi buto bafite imyaka ibiri y’igerageza.

Ati “Turi mu gihe aho ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa cyane mu Rwanda, gukoresha rero EBM bizafasha mu buryo bworoshye gushyira hamwe imisoro kandi bifashe n’abafite ubucuruzi gukurikirana mu buryo bworoshye uko bakora.”

EBM zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2013, zisimbura inyemezabwishyu zandikishwaga intoki ku mpapuro, zafatwaga nk’izishobora kwangirika byoroshye cyangwa zigahimbwa, bikaba byatuma hatangwa umusoro udahwanye n’ubucuruzi bwakozwe.

Muri Mata 2018 nibwo RRA yatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabwishyu (EBM Version 2). Ni porogaramu ishyirwa muri mudasobwa y’umucuruzi, akabasha kwandikamo ibyo yacuruje, ndetse ayo makuru RRA igahita iyabona mu bubiko bwayo. Yunganira imashini zakoreshwaga ku ikubitiro mu gutanga izi nyemezabwishyu.

Ubwo EBM zatangiraga gukoreshwa, nyuma y’umwaka umwe mu 2014 zongeye 6.5% ku iyishyurwa rya TVA, mu gihe mu 2015 TVA yishyuwe ku bucuruzi bwamenyekanishijwe yiyongereyeho 20%.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda (RRA), Ruganintwali Pascal, yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa kigamije korohereza iki kigo gukusanya imisoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Adolphe 2019-06-07 02:35:01

Ibi nibyiza kabisa. Bizorohereza abacuruzi mukubara neza imisoro. kuko hari igihe ibicuruzwa ubivana ku utagira EBM facture zikabura ugasanga usoze menshi! Ikindi hazitabwe kukugabanya igiciro cya EBM kuko kiri hejuru cyaneee, kumuntu ufite business iciriritse. EBM igure nkuko tugura umunzani cg Calculatrice , kuko ubona igiciro cya EBM harimo ubundi bucuruzi cg dilo! Ubundi twiyubakire igihugu.

2
Kwigira 2019-06-07 02:17:26

Uretse no gukoresha EBM, ahubwo ufunguye ibikorwa by’ubucuruzi wese (companies) muri RDB yagombye guhita yandikwa no muri VAT. Ntabwo byumvikana ukuntu butiki icuruza ibintu byose itanditse muri TVA, hanyuma izo twita "alimentations" zigacuruza ibintu bimwe na butiki zo zanditsemo? Kandi butiki na alimentations byombi bigurisha ku bakiriya bamwe. ibyo biri "unfair competition". Ni n’ayo mpamvu usanga za alimentations zikwepa gutanga EBM invoice. Bitabaye ibyo ntizamara kabiri. Alimentations na butiki ni urugero rumwe ntanze, n’izindi business ni uko.

3
Omar 2019-06-07 00:18:19

Iri tegeko abadepite baryitondere,rirasa neza neza niryo mu misoro yabaromani bo kwa kaezar,birinde guhubuka rwose,gukusanya imisoro ni ngombwa ariko mu buryo bunoze budatsikamira abaturage cyane cyane abaciriritse ,abadepite bakwiye kujya biga kungaruka zava mu mategeko nkaya kuko ibyo uwo avuga kuruhande rwe nukuri kuko ari gushaka ibimworohereza Akazi atitaye ku gihombo ninyungu Za rubanda,

4
Omar 2019-06-07 00:18:19

Iri tegeko abadepite baryitondere,rirasa neza neza niryo mu misoro yabaromani bo kwa kaezar,birinde guhubuka rwose,gukusanya imisoro ni ngombwa ariko mu buryo bunoze budatsikamira abaturage cyane cyane abaciriritse ,abadepite bakwiye kujya biga kungaruka zava mu mategeko nkaya kuko ibyo uwo avuga kuruhande rwe nukuri kuko ari gushaka ibimworohereza Akazi atitaye ku gihombo ninyungu Za rubanda,

5
ka 2019-06-06 17:01:48

nibyo rwose. amafaranga ava mu mufuka w’umuntu agomba kugira icyerekezo akanasora n’abakoresha amakarita bakabasha guhahira hose. murakoze

6
Mayele 2019-06-06 11:59:13

Kuvuga ko ukunda igihugu usyonyora abaturage bacyo ni ibintu bihabanye.

Kwamamaza