IGIHE

Guhanga ibishya bizageza u Rwanda ku iterambere rirambye- Banki y’Isi

4 29-07-2019 - saa 10:41, IGIHE

Ku Isi yose, iterambere n’imikorere birambye ni iby’ibanze ku bihugu byose ndetse no ku bikorera kuko bibumbatiye ibisubizo ku bibazo byabaye akarande nk’ubukene bukabije, ubusumbane, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Iterambere rirambye n’ibindi birimo gushyiraho amahame aganisha ku ntego z’iterambere rya muntu ridasigana n’ubushobozi burambye bw’izindi ngeri zubakiyeho ubukungu.

Icyakora, ubuzobere n’imikorere myiza usanga ari imbogamizi. U Rwanda rufite gahunda zarwo z’iterambere ziganisha ku migirire igamije iterambere rirambye mu nzego zitandukanye, gusa haracyari imbogamizi zo gukemura.

Mu kiganiro The New Times yagiranye n’Umuyobozi muri Banki y’Isi, mu itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere rirambye, yavuze uko abona u Rwanda rubyiteguye n’uko rukurikiza imikorere irambye mu nzego zinyuranye.

Ikiganiro

Mu gihe Isi irimo gukora bigendanye n’intego z’iterambere rirambye, ni iki u Rwanda rurimo gukora mu kwibona no gukurikiza izi gahunda imbere mu gihugu?

Ni ingenzi kureba uko twumva intego z’iterambere rirambye muri Banki y’Isi. Twemera ko Isi ifite amahirwe amwe adasanzwe yo kurandura ubukene bukabije mu 2030. Turakorana n’ibihugu muri ibi.

Mu bushakashatsi, twanabonye ko uburumbuke budasigana n’uburinganire. Turakorana n’ibihugu kugira ngo uburumbuke busangirwe kandi twizere ko 40% by’abaturage badasigara inyuma. Turashaka kugera ku ntego ebyiri mu buryo burambye; mu buryo burengera ibidukikije, buhuriweho kandi busobanutse.

Iyo niyo gahunda yacu kandi turimo gukoresha intego za Loni zigamije iterambere rirambye mu gupima ibyagezweho. Turabona ibihugu nk’u Rwanda byita kuri uwo murongo ndetse bimwe muri byo bikabikora mu buryo bukwiye cyane.

Ku bindi bihugu birakomeye cyane ndetse birasigara inyuma mu buryo bumwe kuko birenze ibyo Guverinoma ishobora gukora kandi birasaba n’uruhare rw’abikorera.

Ku bijyanye n’uburambe bw’ibikorwa, nashimishijwe n’uburyo bw’imikorere bwa sosiyete nyarwanda.

Urugero ku isuku n’imicungire y’imyanda, u Rwanda rurayoboye. Ni icyitegererezo kubera uko abanyarwanda bafata isuku, ni uburyo buboneye kandi bwakitabwaho birambye.

Hari iterambere ryivugira mu ngeri nyinshi. Ni uburyo bwiza bw’iterambere. Urugero turabona sosiyete ishobora kwakira, gukurikiza no kwagura imikorere irambye. Ntabwo bigomba kuba gusa inshingano za leta, birasaba uruhare rwa buri wese harimo abikorera, inzego z’ubutegetsi bw’igihugu na sosiyete.

Tuvuze ku bikorera, hari imyumvire yo kuba bashidikanya mu kwakira no gukurikiza imigirire y’iterambere rirambye batinya ko yasaba byinshi ndetse ikagabanya inyungu, ibi ubitekerezaho iki? Ni iki cyakorwa kuri iyi ngingo?

Twatangira tuvuga ko ibigo byinshi by’abikorera byakumva ko iterambere rirambye ari gahunda nziza.

Urugero bitewe n’amashanyarazi ahagije mu byo bakora, ikiguzi basabwa kugira ngo bakore ikintu runaka cyagabanyuka. Hakenewe gusobanukirwa uko bakora ibicuruzwa bakoresheje amashanyarazi make.

Ni ingenzi kandi kubona umubare munini w’abakozi bahitamo gukora muri ibyo bigo, ni ikintu cyiza mu gukurura no kugumana abakozi beza. Ni byiza kandi kugira intambwe igana ku iterambere wihitiyemo atari ugukurikiza ibyaturutse i Burayi. Iyi ni imyumvire ibigo bigomba kugira mu mikorere yabyo.

Ibigo kandi bikwiye kubona iterambere rirambye ku Isi nk’inshingano zabyo kuko bizi ingaruka zo kutarigira. Hari uburyo bwinshi bwo kubona ko akamaro k’abikorera gashingiye ku nyungu, gukurura abantu ariko no kumva ko ibitangirwa ubuntu biri mu bituma bakora.

Gusa abanyemari benshi nka banki bafite ubushake bwo kuguriza amafaranga gahunda zirambye nubwo bikomeye gusobanura ibijyanye n’inyungu ku ishoramari.

Aha niho guhanga ibishya bizira. Kimwe mu bibazo twabonye ni ukutagira ubumenyi kuri iyi gahunda. Byinshi muri ibi bikorwa birambye ni bishya kuri benshi.

Urugero twabonye amabanki adafite ubushake bwo gutanga inguzanyo mu rwego rw’ingufu kuko arufata nk’aho atari aho gucuruza. Mu bihugu nk’u Bushinwa, Guverinoma ishyiraho uburyo bwo kubona ingwate bikongerera icyizere abashoramari.

Icya kabiri ni uko dukeneye guhanga ibishya, ibi bikaba byaramaze kwinjira mu migirire y’ibihugu bitandukanye. Birashoboka ko icyaba kiboneye mu gihugu kimwe gishobora kuba atari cyo gikwiye mu kindi ariko ni uburyo bwo kugera ku musaruro mwiza ku kiguzi gito. Aha niho guhanga ibishya by’abikorera bo mu Rwanda bizira. Ibi byanatekerezwaho muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo mu nzego zitandukanye.

Ni iyihe mikorere myiza u Rwanda rushobora kwifashisha kugira ngo abafatanyabikorwa bose babyumve kandi babikurikize?

Bihera mu gutandukanya ibyiciro bibumbatiye iterambere ry’igihugu nka serivisi kandi ukamenya ko ibyo byiciro bitera imbere, unashobora gushyiraho uburyo bwinshi bugamije iterambere rirambye.

Uko utangira kare gushyira mu bikorwa imikorere irambye, niko ushobora kugera ku iterambere vuba no kuzamura ibyoherezwa mu mahanga.

Ibi bisaba ubushakashatsi, amahugurwa no kumenya abafatanyabikorwa mukorana nk’igihugu. Impinduka zigomba gutekerezwaho mu buryo burimo kuzamura ubumenyi mu mashuri makuru na za kaminuza.

Ni gute ubushobozi mu bumenyi bushobora kuba umusemburo w’imikorere irambye iganisha mu bukungu bw’u Rwanda

Twanejejwe cyane n’urwego rw’umuhate uganisha ku iterambere rirambye. Ni kimwe mu bihugu aho usanga igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa no kugira intego.

Haracyari ibyo kunoza mu nzego zimwe ndetse umukoro ni ukureba uko twagera ku bumenyi buzaba bukenewe ahazaza n’uburyo twakwigisha urubyiruko kugira imyumvire yo guhanga ibishya no kubikoresha kandi rukaba rwiteguye gukomeza kwiga.

Dukeneye guhera mu mashuri y’inshuke tukabaha ubumenyi bukwiye ahazaza. Turimo kugerageza gupima ibyatuma uburezi bugera ku ntego kandi tuzakorana n’abafatanyabikorwa nk’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa ibyiza tuzaba twabonye.

Hari gahunda Banki y’Isi yiyemeje zo gufasha kugera ku iterambere rirambye?

Muri gahunda yacu, dusanzwe dukora kandi tuzakomeza gukora ku iterambere ry’imijyi kuko twizera ko iyo imijyi ikura ari ikintu cyiza.

Uburyo igihugu giteza imbere imijyi ni ingenzi. Twabonye ko uko umujyi umeze neza, bigabanya ibyago byo kwandura kandi kuwugenda bikoroha. Turajwe ishinga no gukorana n’imijyi kugira ngo tuyifashe gukura mu buryo burambye kandi inogere buri wese.

Turashaka kandi guteza imbere abaturage binjiza bike. Urebye ku buhinzi hari byinshi byo guteza imbere ugendeye ku rwego buriho uyu munsi. Turashaka gukomeza gufasha iterambere ry’urwego rw’abikorera ndetse n’iry’ibyoherezwa mu mahanga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
alexis rubagantare 2019-07-29 10:28:52

ibyu Rwanda bizagumya kugorana mugihe gorvement idashakira ibisubizo bihamye ikibazo cy’AMAZI, UBUREZI BUFITE IREME, UBUVUZI , UBUHINZI N’UBWOROZI BUJYANYE N’igihe.

2
Jean 2019-07-29 07:46:48

Ibi ni byiza kandi uruhare rwa buri wese rurakenewe,kugirango dushyike aho twifuza.
Naho gusebanya ntacyo byatumarira.

3
Jean 2019-07-29 07:45:40

Ibi ni byiza kandi uruhare rwa buri wese rurakenewe,kugirango dushyike aho twifuza.
Naho gusebanya ntacyo byatumarira.

4
Kanyarwanda 2019-07-29 06:46:21

Gutabaza. Twe abaturage ba kagari ka karama umurenge wa kanombe turatabaza ngo ubuyobozi bw’ igihugu buduhe amazi kuko tumaze amezi 2 hari nabamaze 4 batayabona. Bwana MUKIMBIRI uhagarariye wasac yadusobanuriyeko ko amazi twabonaga basigaye bayaha inganda. None abana birirwa mubishanga bashaka amazi aho kujya ku ishuri.

Kwamamaza