IGIHE

Gufasha abanyamuryango kubona amacumbi na telefoni-Imihigo ya Zigama CSS mu 2020

5 29-11-2019 - saa 14:39, Cyprien Niyomwungeri

Koperative yo kuzigama no kugurizanya Zigama CSS, yatangaje ko mu igenamigambi ryayo rya 2020, izibanda mu gufasha abanyamuryango gusezera ku bukode bw’amacumbi no kubafasha kubona telefoni kugira ngo babashe gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi z’imari.

Iyi koperative ihuriwemo n’abagize inzego z’umutekano; Ingabo z’igihugu, Abapolisi, abarinda amagereza, abagize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga.

Mu nama rusange ya 32 ya Zigama CSS, yabaye kuri uyu wa Gatanu, hatangajwe igenamigambi rya 2020, rizibanda ku gukoresha ikranabuhanga muri iyi banki no gufasha abanyamuryango kubona amacumbi.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr Ndahiro James, yabwiye itangazamakuru ko umwaka utaha bazagerageza gushora imari mu bikorwa bifasha abanyamuryango cyane cyane gutunga inzu no kubona telefoni.

Ati “Hari serivisi twenda kubaha zijyanye no kubona amatelefoni cyangwa se ikoreshwa ry’amatelefoni rikagera ku banyamuryango bacu benshi ku buryo noneho bigabanya ingendo za buri munsi”.

Asobanura ko ari ibintu bagenda bashyiramo ingufu kugira ngo n’ikoranabuhanga bashaka kujyamo rikore, hirindwa ko ryajyaho ariko abarishyiriweho ntibarikoreshe kuko nta buryo bwo kurigeramo bafite.

Akomeza avuga ko bafatanyije n’izindi nzego za leta bazagerageza gufasha abanyamuryango ba Zigama CSS bato kugira ngo bagire amacumbi yabo kuko ibintu by’ubukode abenshi baba batabishoboye.

Ati “Tuzashyira ingufu mu gushakira abanyamuryango bacu amacumbi cyane cyane abanyamuryango bagiye kugira inzu ya mbere cyangwa se ari bwo bwa mbere bagiye kwishakira icmbi, abo nibo tuzaha umwihariko cyane”.

Dr Ndahiro avuga ko bateganyije gushyiraho ikigega no gukangurira abanyamuryango ko iyo serivisi ihari, uko bazabyitabira akaba ari byo bizagena amafaranga bazakoresha.

Abajijwe igihe izi serivisi zo gufasha abanyamuryango kubona amacumbi zizatangirira, Dr Ndahiro yagize ati “n’uyu munsi”.

Zigama CSS kandi irashaka gushora imari cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, aho yifuza ko abakozi bayo bose barihugurwamo kuko urwego rw’imari muri iyi minsi rugenda ruhindura imikorere.

Dr Ndahiro ati “Tuzashyira ingufu mu mahugurwa, mu kugura ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kurinda umutungo w’abanyamuryango”.
Intego ikaba ari uko ‘buri munyamuryango wa Zigama CSS, yabona serivisi ashaka atavuganye n’umuntu, adateze, adatelefonnye, ahubwo aho ari akabyikorera’.

Uyu mwaka izunguka miliyari 10 FRW, zivuye kuri miliyari 9FRW, yungutse umwaka ushize ndetse umwaka utaha iyi nyungu ikaziyongera ikagera kuri miliyari 12FRW.

Dr Ufitikirezi Daniel, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, yavuze ko inyungu y’iyi banki yagiye ikura kuva mu 2017 kugeza ubu, aho biragaragara ko igenda yunguka ku kigero kirenze 20% ugereranyije buri mwaka.

Ati “Yiyongera ku bushobozi bwa banki bityo ikaba yabasha guha abanyamuryango inguzanyo ku buryo buhagije ndetse ni nayo mpamvu usanga iyi banki yita ku banyamuryango cyane, ni uko n’iyo nyungu yungutse igumamo ikongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo”.

Imari shingiro ya Zigama CSS, ni miliyari zirenga 300 FRW, amafaranga imaze kuguriza abanyamuryango ararenga miliyari 200 FRW ndetse n’ubwizigame bw’abanyamuryango burarenga miliyari 200 FRW.

Zigama CSS yishimira ko abanyamuryango bayo bamaze kuba inararibonye mu kwizigamira ndetse bari mu bantu bake bamaze kumenyera gufata inguzanyo no kuzishyurira igihe.

Ibi bigaragazwa n’uko abantu batangiye baguza ibihumbi 30 FRW bageze ku rwego rwo kuguza miliyoni 10 cyangwa miliyoni 15 FRW.

Inyungu ku nguzanyo muri Zigama CSS, ni 13% ku bafata umwenda wa miliyoni 5 kumanura naho abafata miliyoni 5 kuzamura inyungu ni 15%.

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali, Gen Maj. Mubarak Muganga aganira na mugenzi we
ACP Linda Nkuranga yitabiriye iyi nama rusange ya Zigama CSS
Komiseri wa RCS, CGP George Rwigamba (ibumoso) yitabiriye iyi nama ya Zigama CSS
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Abakozi n'Imiyoborere DIGP, Juvénal Marizamunda (iburyo)
Inama rusange ya Zigama CSS yemeje igenamigambi rya 2020
Minisitiri w'umutekano Gen Nyamvumba Patrick (ibumoso), Perezida w'Inama y'ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr Ndahiro James (Hagati) na Minisitiri w'ingabo Maj Gen Albert Murasira
Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr Ndahiro James yavuze ko ikoranabuhanga ari ryo rishyizwe imbere
Minisitiri w’ingabo Maj Gen Albert Murasira ari mu bayoboye inama
Minisitiri w’umutekano Gen Nyamvumba Patrick yitabiriye inama
Dr Ufitikirezi Daniel, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, yavuze ko inyungu y’iyi banki yagiye ikura kuva mu 2017 kugeza ubu

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
alphonse 2019-11-30 14:28:25

Css ni nziza dushimiye iterambere mugiye kutugezaho gusa inguzabyo kwicumbi muyihe inyungu nkeya ishoboka.
ikindi mudushyirireho uburyo bwo kubina inguzanyo hakoreshejwe Telephone muzaba mukoze.

2
j paul 2019-11-30 11:38:59

css mwarakoze kudufasha mukomerezaho imana izabahe umugisha tubayeho kuberamwe amahoro murimwe

3
Onesphore 2019-11-30 00:02:32

Css turayishimira aho itugejeje ariko yongeye inguzanyo itanga mugihe gito (Short) byarushaho kuba ubuki kurusha.

4
Valence 2019-11-29 12:29:06

Bayobozi ba zcss turabashimira cyane!mudufashe muduhe inguzanyo dukoresheje Telephone bizadufasha ,murakoze!

5
shyaka 2019-11-29 08:50:20

CSS ikwiye kugerageza, ikagabanya inyungu! iyo dufata kuri 13%, byibuze ikajya kuri 7%, iyo dufata kuri 15%, bakayishyira kuri 10%, nibwo twagira ubuzima bwiza!

Kwamamaza