FAO igiye gufasha abahinzi kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba

2 7-11-2017 - saa 15:47, Evariste Nsengimana

Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi(FAO) ryatangaje ko u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikwiye gushaka uburyo imirasire y’izuba yakwifashishwa mu kuhira imyaka, kuko ari uburyo buhendutse kandi butanduza ikirere.

Iryo koranabuhanga mu buhinzi ryagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo FAO yatangiraga guhugurira mu Rwanda, abakozi (abatekinisiye) bo mu bihugu umunani, uburyo bwo kwifashisha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka.

Aya mahugurwa, azibanda cyane cyane ku kureba akamaro ko gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka, uburyo bubereye buri gihugu. Biteganyijwe ko ubwo buryo buzakya bukoreshwa mu duce tutagira amazi, bapima mu butaka bwaho bakayazamuramo bifashishije imashini ikoreshwa n’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba; ahari imigezi naho imashini ziyakuramo zikifashisha izo ngufu.

Umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, Attaher Maiga, yavuze ko ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba ari uburyo buhendutse kandi butangiza ibidukikije, ibihugu bikwiye kwifashisha.

Yongeyeho ko imvura idahagije ari ikintu gihangayikishije ibihugu byinshi kandi ko bigira igaruka mu kwihaza mu biribwa.

Yagize ati “Imvura idahagije imaze gutera impungenge nyinshi mu baturage bo mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika, bikanagira ingaruka zikomeye ku musaruro ukomoka ku buhinzi no ku kwihaza mu biribwa. Kubw’ibyo, hakenewe ko ibihugu bishyiraho uburyo bushya n’udushya mu guteza imbere ubuhinzi niba bifuza gutsinda urugamba rwo kwihaza mu biribwa.”

Mu Rwanda habarurwa ubutaka bwuhirwa bugera kuri hegitari 36,481 mu bishanga; hegitari 7,413 imusozi na hegitari 4,274 zuhirwa ku buso buto byikorewe n’abaturage bunganirwa na leta; naho 26.5 % by’ubutaka buhingwa mu Rwanda bukaba bukoresha imashini mu bikorwa byose uhereye mu gutunganya imirima kugeza ku gusarura.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, giheruka gutangaza ko hari imishinga igikomeza n’izatangira vuba ku buryo mu myaka ibiri iri imbere hazaba hiyongereyeho hegitari ibihumbi 32 ku butaka bwuhirwa ndetse hakaba hari inyigo ya hegitari 15,632 zirimo kurangizwa.

Leta inakomeje gushishikariza abahinzi kuhira no ku buso buto bakoresheje amazi y’imvura, ay’imigezi n’ibiyaga ku babituriye.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko yatangije imishinga izatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice mu mishinga itandukanye yo kuhira imyaka mu bice bitandukanye by’ighugu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe no kubona uburyo abahinzi bakoresha mu kongera umusaruro, utabangamiwe n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “Icyo dukora muri Minagri, ni ukugira ngo Abanyarwanda babone ibiribwa bihagije. Muzi ko muri uko kubona ibiribwa bihagije, ubu hari ikibazo cy’imihindagurtikire y’ikrere […]Tugomba gushakisha uburyo wa musaruro babonaga uboneka kugira ngo babone ikibatunga.”

Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego Leta yafashe amafaranga miliyari 2.5 , ikazigabanya uturere muri gahunda ya Nkunganire; umuturage afata ibikoresho byo kuhira yishyuye 50% andi Leta ikayamwishyurira.

Yanasabye abikorera kwinjira muri iyi gahunda bakayungukiramo, bafasha abaturage kubona ibikoresho by’ubuhinzi.

Amahugurwa FAO yatangije y’iminsi ine, yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu umunani byiganjemo ibyo muri EAC, birimo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani na Uganda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jacques 2017-11-09 02:22:52

Ibi ndabishimye cyane ahubwo imishinga nk’iyi yaratinze cyane, ubu tuba tutagitaka inzara. ntibyumvikana ukuntu, muri iki gihe tugezemo, umuhinzi yashora amafaranga ye mu buhinzi bushingiye 100% ku mahirwe y’ikirere, agasigara afite zero control over his business. Niyo mpamvu ubuhinzi bwacu buhora butagaragara kandi 90% by’abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi. Minus irrigation, talking of agricultural would be a lie.

2
Ngabo 2017-11-07 09:04:40

Iyi nkuru rwose ntawe itashimisha, ahubwo mukwiye kuza gusobanuraho gato ukuntu abantu batuye mu duce tutagira amazi bayabona kuko bisa n’inzozi cyangwa bikaba bihenze cyane ku buryo umuturage atabyigondera.
Rwose mu nkuru irambuye mudusobanurireho gato.

Kwamamaza