IGIHE

Cogebanque na FAGACE byasinye amasezerano azafasha Yego Innovision kwishyura ingendo kuri moto hakoreshejwe ikoranabuhanga

2 20-11-2019 - saa 19:49, Evariste Nsengimana

Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yasinye amasezerano n’Ikigega Nyafurika cy’Ingwate mu by’Ubukungu (FAGACE) azafasha Yego Innovision Limited gushyira mu bikorwa umushinga wo kugura, gutanga no gukoresha imashini zifashishwa mu kwishyura ingendo za moto kuri Mobile Money, habazwe ibilometero.

Aya masezerano azafasha Yego Innovision Ltd kubona inguzanyo izifashisha, yashyiriweho umukono ku biro bikuru bya Cogebanque i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2019. Ateganya ko FAGACE izishingira ingwate ho 50% yayo.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yavuze ko gufasha ibigo by’imari bito kubona amafaranga bikoresha ari ikintu banki ishyize imbere bitewe n’uko ari urwego rukura umunsi ku wundi no kurufasha kurenga imbogamizi rugira zirimo no kubura amafaranga.

Gaye yavuze ko ikoranabuhanga Yego Innovision Ltd yatangiye gushoramo imari mu Rwanda ari agashya urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda rubonye kazagira uruhare ku iterambere ry’igihugu.

Ati “Tuzayiha [Yego Innovision Ltd] inguzanyo izifashisha mu gushyira iryo koranabuhanga muri moto ibihumbi 20.”

Amasezerano ateganya ko Yego Innovision izitangira ingwate ya 50% isigaye kugira ngo ibone iyo nguzanyo izagenda yishyura bitewe na komisiyo yatanzwe n’abamotari izaha imashini.

Umuyobozi Mukuru wa FAGACE, Basile Tchakounte, yavuze ko uyu mushinga wa Yego Innovision Ltd uri mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki.

Ati “Ikirenze kuri ibyo ni ikoranabuhanga rizongerera umutekano abazarikoresha, rigire uruhare ku iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi kandi ryoroshye uburyo bwo gukusanya imisoro. Iyo niyo mpamvu FAGACE itewe ishema no gufasha Cogebanque kugera kuri iyo ntego.”

Umuyobozi mukuru wa Yego Innovision akaba ari nawe wayishinze, Karanvir Singh, yavuze ko inguzanyo izahabwa binyuze muri aya masezerano ku ikubitiro izayifasha mu gukwirakwiza iryo koranabuhanga muri moto zisaga ibihumbi 20 zikorera i Kigali.

Ati “Nk’uko byavuzwe biracyari imbogamizi ku bigo bito n’ibiciriritse nk’icyacu kubona inguzanyo.”

Umushinga wo gushyira ikoranabuhanga muri moto rifasha abagenzi kwishyura bifashishije ikoranabuhanga habazwe ibilometero watangijwe na Yego Innovision mu 2017 ariko ntiwahita ugera ku ntego bitewe no kubura amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gukora byinshi mu kudufasha kugera ku ntego zacu ariko ntitwabashije guhita tubona amafaranga twari dukeneye kugeza ubwo twinjira mu bufatanye na Cogebanque, ikaduhuza na FAGACE. Byatwaye igihe ariko ubu navuga ko ari nk’umwana uvutse uzahindura urwego rwo gutwara abantu.”

Yego Innovision igaragaza ko uyu mushinga wo kugura, gutanga no gukoresha imashini zifashishwa mu kwishyura ingendo za moto kuri Mobile Money, habazwe ibilometero imaze kuwushoramo miliyoni $7 mu gihe ukeneye miliyoni 15$. Ibikoresho bishyirwa kuri moto imwe bifite agaciro ka 200$.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye (iburyo), Basile Tchakounte wa FAGACE (hagati) basoma ingingo zigize amasezerano mbere yo kuyashyiraho umukono. Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yari abagaragiye
Umuyobozi Mukuru wa FAGACE, Basile Tchakounte n’Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye bashyira umukono ku masezerano azafasha Yego Innovision kwishyura ingendo kuri moto hakoreshejwe ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa FAGACE, Basile Tchakounte n’Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye bamaze gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh n’Umuyobozi Mukuru wa FAGACE, Basile Tchakounte ubwo hasinywaga amasezerano
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
luckymanzi 2019-11-21 09:07:12

Murahoneza tubashimiye imihati bashyiraho gusa babanze bitonde kuko ntabwo ariko abamotali bazabyishimira ese ko umugenzi yumvikanaga numumotari barumva bizaba bikemuye iki ababishinzwe nibareke mukwa mbere abana babanyarwanda bazakora ibibereye irisoko kandi bizatuma impande zose zishima najye nashima ibyo Julian yavuze kandi turashoboye tuzatanga igisubizo nyacyo bidatinze bitarenze mukwa mbere maze bazihitiremo kuko bekumvako ibyuma bizayobora abantu bibarushe amarangamutima bitabaye ibyo nukwitwa ngo barakemuye kandi bateje ibibazo tugiye gutanga igisubizo kinogeye bose ese tap and go hari uwayirwanyije nuko ikora neza ngo icyuma kishyurwa amafaranga 200 $ ese umumotari yayakurahe nukumwikoreza umutwaro ese nimbata yumuhinde bage bareka gukora ibintu bishyira umutwaro kubenegihugu igitangaje abasinye ayo masezerano nabanyamahanga gusa bazi imvune umumotari ahura nazo ashaka amafaranga twebwe tugiye gushyirahanze igisubizo kuriyo cashless paymeny Nyakubahwa Minister wa ICT NA INOVATION na MINIFRA nibatatwumva nukuri abana babanyarwanda tuzababara so babe bitonze kuko umuhinde siwe utwara Transport zose zomu Rwanda sawa murakoze biragera mukwambere twatanze igisubizo kanda leta izadushima erega kimwe numukuru wigihugu cyacu Nyakubahwa Paul KAGAME dushimira uburyo ataruhuka yitanga arebera inyungu zigihugu natwe amashami babyaye turakora kandi turebera igihugu kuko nitwe bazakiraga ntabwo muzakiraga abanyamahanga muri transport rero bitonde kuko na Bucyana wazanye Tap and Go nimwene kanyaRwanda ubwo rero natwe ibyo tugiye gukora bazabihe agaciro ntampamvu yo gutaraho abantu ibintu bibagora sawa murakoze

2
Julian 2019-11-20 20:02:19

Hakenewe ubusesenguzi kugirango tumenye icyo abanyarwanda bazungukira muri iri koranabuhanga ryazanywe n’uyu munyamahanga Karanvir. Buriya mbere narinzi ko YEGO ari ishoramari ry’abanyarwanda none birantunguye kubona ari Indian.
Ese birihutirwa ko iri koranabuhanga turikoresha tukemerera umuhinde agasarura amamiriyali ya $ mubanyarwanda akajyana kubaka ubuhinde ?
Hari igihe dushibira kwibwira ko twazanye udushya ariko ugasanga inyungu dufitemo ari nkeya cyane inyinshi ikajya gukiza amahanga.
Ikibazo cyanjye ni:
Ninde muhanga mu Rwanda wakoze ubushakashatsi cyangwa inyigo igaragaza icyo uyu mushinga uzamarira abanyarwanda.

Bayobozi bacu murebe kure bitazarangira
twebwe abanyarwanda twirya tukimara, tukavunika nyamara imbaraga zacu aho kutwubaka twebwe ubwacu n’igihugu cyacu ugasanga ziri kubaka amahanga yatuzaniye ikoranabuhanga.
ICT ni nziza kubantu bajijutse, ni mbi kunjiji
Umujurura wibisha intwaro gakondo atwara bike ariko umujura wibisha ICT arakukumba.

Kwamamaza