IGIHE

Boeing ishobora guhagarika gukora indege zo mu bwoko bwa 737 Max

0 25-07-2019 - saa 08:21, IGIHE

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Abanyamerika ikora indege, Boeing, bwabwiye abashoramari ko ishobora guhagarika by’agateganyo ikorwa ry’indege zo mu bwoko bwa 737 Max.

Ni nyuma y’ibizazane Boeing ikomeje guhura nabyo kubera ubwoko bw’izi ndege ziheruka gukora impanuka ebyiri zigahitana abarenga 300, bigatuma mu bihugu bitandukanye zibuzwa kongera gutwara abantu nubwo byitezwe ko zishobora gukomorerwa mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Boeing Dennis Muilenburg, yabwiye abashoramari ko gukomeza gutinda kwemererwa gukora kwa 737 Max, bishobora gushyira mu byago ikorwa ryazo.

Yagize ati “Gukomeza kugenza gake cyangwa guhagarika burundu rya 737 Max, ntabwo ari ikintu twifuza gukora ariko ni amahitamo tugomba kwitegura”.

Ntibirasobanuka igihe indege zo mu bwoko bwa 737 Max zizemererwa kongera gukora nubwo Boeing irimo gukora ibishoboka byose ngo ikemure ikibazo bivugwa ko cyateye impanuka ebyiri.

Inkurikizi z’impanuka za Boeing zatumye ihomba miliyari 3.7 z’amadolari mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Guhagarika cyangwa kugabanya ikorwa ry’indege zo mu bwoko bwa 737 Max rikaba ryatuma igihombo gikomeza kwiyongera.

Boeing yatangaje kandi ko kutabasha guha abakiriya bayo indege za 737 Max bizagabanya inyungu ho miliyari eshanu z’amadolari. Igihombo cya Boeing cya miliyari 3.7 z’amadolari cyiyongera ku cya miliyari 2.4 z’amadolari yagize umwaka ushize.

Boeing kandi iherutse gutangaza ko izagenera impozamarira ya miliyoni 100 z’amadolari imiryango y’abaguye mu mpanuka z’indege zayo.

Boeing 737 Max zishobora gutongera gukorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza