Ba rwiyemezamirimo 13 bagiye gutoranywamo batanu bazagurizwa miliyoni 60 Frw za BK zitagira inyungu

1 15-11-2017 - saa 22:07, Rabbi Malo Umucunguzi

Ba rwiyemezamirimo bagitangira 13 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Urumuri Initiative, kuri uyu wa Gatatu banyuze imbere y’abakemurampaka, basobanura byimbitse imishinga yabo mbere y’uko hatangazwa batanu bazahabwa inguzanyo ya Banki ya Kigali, bakazayishyura nta nyungu batswe.

Urumuri Initiative ni gahunda Banki ya Kigali (BK) yashyizeho mu gihe yizihiza imyaka 50 imaze ikorana n’Abanyarwanda, igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bagitangira ngo babashe guteza imbere ibikorwa byabo, gahunda BK yashyizemo miliyoni 60 Frw zizatangwamo inguzanyo zizishyurwa zitariho inyungu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abo ba rwiyemezamirimo 13 batoranyijwe muri 50 bari bashyizwe hamwe ku ikubitiro, buri umwe yagiye asobanura ibyo asanzwe akora, umubare w’amafaranga akeneye ko yagurizwa na BK n’igihe yazayishyuramo. Imishinga izegukana izi nguzanyo zitagira inyungu izatangazwa kuwa 13 Ukuboza 2017.

Abahatana barimo Samuel Gakwaya ukorera mu Karere ka Rwamagana, we afite umushinga wo gutunganya impapuro z’isuku zifashishwa n’abakobwa n’abagore igihe bari mu mihango, impapuro akora yifashishije ibirere by’insina.

Yabwiye abakemurampaka ko ubushakashatsi bugaragaza ko mu bihugu bikennye, 30% by’abakobwa basiba ishuri kubera kubura impapuro z’isuku bari mu mihango, 40% byabo bakarivamo kubera ko badashobora kugenzura imihango yabo, ku buryo iyo ubaze iminsi umukobwa asiba ishuri mu mwaka, usanga ahomba 25%by’amasomo yakagombye kwiga.

Aho ngo niho havutse umushinga wo kubakorera impapuro z’isuku zihendutse, zifite n’umwihariko wo kubika imyanda myinshi mu gihe uwagiye mu mihango ava cyane.

Ubusanzwe ngo akora udupaki 1250 mu kwezi. Yasabye BK ko we yamuguriza miliyoni 8Frw, akazajya yishyura buri mezi atatu, mu gihe cy’imyaka ibiri.

Abakemurampaka bagendaga babaza ibibazo abakoze imishinga

Yakomeje agira ati “Inguzanyo rero ukuntu nzayikoresha, hari ikirango gishya nifuza gusohora cyitwa ‘Comfortable Care’, ku buryo byamafasha kuzajya nkora udupaki 15 000 mu gihe nakoraga 1250, bityo ikigo cyanjye kigakomeza gukura.”

Assumpta Uwamariya ukora divayi ya Karisimbi muri beterave, we ngo agitangira yakoraga nibura litiro 20 ariko ubu ageze kuri litiro 250 ku cyumweru, intego ikaba ari ukongera ingano ya divayi akora, ubu agemura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique.

Ati“Kugeza ubu mfite ikibazo cy’uko mfite isoko rini ariko ntabasha guhaza, nkaba mfite ibikoresho bidahagije […] Ndamutse ntwaye igihembo nabasha kugura imashini nkagura umushinga wanjye, nkagura igitariro, nkongera abakozi, mbese nkaba nakora n’uruganda nkakorera ahantu hafatika.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko mu kwizihiza imyaka 50 BK imaze, bumvise ko bafite inshingano yo gushyigikira abantu bafite ibitekerezo byiza cyane cyane urubyiruko, bishobora kuzavamo ubucuruzi bukomeye mu myaka iri imbere.

Yakomeje agira ati “Twatangiye hari abantu barenga 400 basabye kwinjira muri uyu mushinga, tugenda dufatamo abantu 50, bajya muri porogaramu biga ukuntu umuntu ategura ubucuruzi bwe, uko amenya gukora icungamutungo, ibintu umuntu wese ukora ubucuruzi agoba kumenya. Ubungubu icyo turimo gukora ni uguhitamo abantu batanu bazegukana igihembo cy’inguzanyo itagira inyungu.

DR Karusisi yavuze ko Banki ya Kigali yifuza gutera inkunga abazaba abakiliya bayo mu gihe kiri imbere, mu kubaha inguzanyo idafite inyungu hakazanitabwa ku miterere y’umushinga, hakarebwa niba uhabwa inguzanyo nta ngwate.

Dr Diane Karusisi yahawe kuri divayi ikorwa na Assumpta Uwamariya uri mu bahatana

Yakomeje agira ati “Ku birebana n’ingwate tuzareba, bizaterwa n’ubucuruzi ubwo ari bwo. Tuzareba ahantu twumva ko dufite impungenge turebe uko twakorana na BDF, turebe uko umuntu yinjiza amafaranga, nitubona yinjira mu buryo bugaragara wenda nta ngwate tuzaka.”

Umuyobozi w’ikigo Inkomoko gifasha ba rwiyemezamirimo cyafatanyije na BK mu guhugura aba batoranyijwe, Julienne Oyler, yabwiye IGIHE ko mu guhitamo abageze ku cyiciro cya nyuma basuzumye imishinga buri umwe umwe, harebwa koko niba ukeneye amafaranga, niba ari ikintu gikenewe ku isoko, niba uzabyara inyungu mu myaka ibiri iri imbere ku buryo wakwishyura inguzanyo n’umwanya rwiyemezamirimo aha ubucuruzi bwe.

Yagize ati “Uko ari 50 bagize amasaha arenga 30 y’amahugurwa mu by’ibanze mu bucuruzi, kugurisha ibyo ukora, gucunga ibikorwa, kumenyekanisha ibyo ukora, gukurikirana ibijyanye n’imisoro, imari, ndetse buri muntu ukwe yagize umwanya wo kuganirizwa n’abakozi bacu ku bijyanye no kwihangira imirimo mu masaha arenga 50, ku buryo n’abatazabona ishoramari babonye ubumenyi bakoresha mu kuzamura ubucuruzi bwabo.”

Aba bakoze umushinga ufasha mu kuhira, amazi akinjira mu butaka ari uko ikoranabuhanga rigaragaje ko ari ngombwa, yageramo ahagije rikayahagarika
Abahatana bose bafite icyizere cyo kwegukana inguzanyo itagira inyungu, buri wese bitewe n'amafaranga yifuza
Assumpta Uwamariya yari yitwaje amacupa ya divayi akora
Daniel Nishimwe yatanze umushinga wo gufasha ba mukerarugendo basura Pariki y'igihugu y'Akagera
Muhire Louis Antoine wakoze Mergims nawe ni umwe muri 13 basigaye mu irushanwa
Umuyobozi w’ikigo Inkomoko, Julienne Oyler
Umwe mu bakemurampaka abaza ikibazo ku wavugaga umushinga we
Uwakoze umushinga wo gucururiza kuri internet no mu iduka risanzwe , murukali na we ari mu bahatana
Nash na mugenzi we bo muri Safemotos, uburyo bufasha mu gutega moto
Umuyobozi Mukuru wa BK yitegereza impapuro z'isuku zakozwe na Gakwaya
Thierry Nshuti ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya BK
Ba rwiyemezamirimo 13 batoranyijwe muri Urumuri Initiative
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
VIDA 2017-11-15 19:41:43

Bk ntikwiye kwaka ingwate niba uri gufasha ba rwiyemezamirimo

Kwamamaza