IGIHE

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari n’andi yo mu karere

6 29-08-2019 - saa 12:35, Cyprien Niyomwungeri

Ni kenshi uhura n’abantu bakakubwira ko agaciro k’ifaranga runaka katakaye bashingiye ku kuba uko iminsi igenda ishira ari ko n’amafaranga bakenera mu kugura ibintu runaka yiyongera. Uzasanga mu bihugu nka Zimbabwe bakubwira ko kugira ngo ugure umugati usabwa kwitwaza igifurumba cy’amadolari y’iki gihugu.

Agaciro k’ifaranga ry’igihugu ni ingingo yitabwaho cyane mu bukungu bwacyo kuko ari ko kagena ubuhahirane hagati y’abagituye ndetse n’amahanga. Usanga gapimirwa ku idolari cyangwa andi akoreshwa ku masoko y’igihugu runaka. Usanga agaciro gahindagurika bitewe n’ishusho y’ubukungu bw’Isi, akarere n’igihugu.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ko hagati y’Ukuboza 2018 kugeza muri Kamena 2019, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika kagabanutseho 2.2% mu gihe iri gabanuka ryari ku kigero cya 1.7% hagati y’Ukuboza 2017 na Kamena 2018 bitewe ahanini no kwiyongera kw’ibyatumijwe mu mahanga.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, asobanura ko ‘Guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bifitanye isano no gutumiza ibintu byinshi mu mahanga bikoreshwa mu mishinga y’ibikorwa remezo’.

Gusa ngo biri mu rugero rwiza ugereranyije no guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gateganyijwe kugera kuri 4.8% mu mwaka wose wa 2019, nubwo biri hejuru y’ikigero ryatayeho agaciro mu 2018, aho cyari kuri 4%.

Hagati y’Ukuboza 2018 na Kamena 2019, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’ifaranga ry’u Bwongereza (Pound), kagabanutseho 2%, kagabanukaho 1.6% ugereranyije n’amayero na 4.8% ugereranyije n’ifaranga ry’u Buyapani (Yen).

Ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’andi yo mu karere

Ugereranyije n’andi mafaranga yo mu karere, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 1.8% hagati ya Ukuboza 2018 na Kamena 2019, ugereranyije n’ishilingi rya Kenya, kagabanukaho 2.2% ugereranyije n’ishilingi rya Tanzania, kagabanukaho kandi 2.6% ugereranyije n’ishilingi rya Uganda, ni mu gihe kiyongereyeho 0.2% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi.

Ibyo u Rwanda rwohereje mu bindi bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bingana na 22.3%, y’ibyoherejwe mu mahanga byose mu gihembwe cya mbere cya 2019, aho byiyongereyeho 141.0% mu gaciro kuko byageze kuri miliyoni 128.9 z’amadolari.

Ibyo u Rwanda rwatumije mu bindi bihugu bya EAC byagabanyutseho 7.8% bitewe no gukenera bike mu bijyanye n’ibiribwa kubera ukwiyongera k’umusaruro w’imbere mu gihugu.

Muri rusange agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda hagati y’Ukuboza 2018 na Kamena 2019, kagabanutseho 1.3% mu gihe ahubwo muri Kamena 2018 kari kiyongereyeho 1.1%. Ibi byatewe ahanini n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’amafaranga y’ibihugu by’ingenzi bicuruzanya.

Kuki ifaranga rita agaciro?

Guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda mu buryo bugaragara si ikimenyetso cy’uko ubukungu bw’igihugu buba butifashe neza; kuko burya bidaturuka ku mpamvu imwe cyangwa ngo bibe iteka ikimenyetso cy’ubukungu buhagaze nabi.

Uretse kuba ari ibintu bishobora kubaho bisa n’ibitunguranye hari n’ubwo igihugu runaka gishobora guhitamo gutesha agaciro ifaranga ryacyo bitewe n’impamvu zirimo no gushaka kwigarura amasoko mpuzamahanga.

Muri iki gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara icyuho kinini, aho ibitumizwa mu mahanga birusha agaciro ibyoherezwayo (Trade deficit).

Icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereye ku kigero cya 27.7% mu mezi atandatu ya mbere ya 2019 ugereranyije n’amezi atandatu ya 2018, kigera kuri miliyoni 767.92 z’amadolari kivuye kuri miliyoni 601.4 z’amadolari ya Amerika.

Mu mezi atandatu abanza ya 2019, muri rusange ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereye ku gipimo cya 58.1%. Umusaruro uturutse ku byoherezwa mu mahanga wazamutse ku kigero cya 7.5% ugera kuri miliyoni 577.8 z’amadolari ya Amerika, uvuye kuri miliyoni 537.3 z’amadolari ya Amerika.

Muri icyo gihe kandi ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, harimo ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, agaciro kabyo kiyongereyeho 18.2% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere ya 2018, kagera kuri miliyari 1338.7 z’amadolari.

Ibi rero bigira uruhare runini mu gutuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro cyane, kuko igihugu kiba kitabashije kwinjiza umubare w’amadorali gikeneye kugira ngo kibashe gutumiza ibintu mu mahanga, bikaba ngombwa ko BNR yongera umubare w’amadorali ku isoko.

Indi mpamvu ikomeje gutuma ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro ni ihindagurika ry’ibiciro by’ibicuruzwa ndetse na serivisi zitandukanye mu Rwanda (Inflation rate). Uku kuzamuka kw’ibiciro bituma ubushobozi bwo kugura serivisi cyangwa ibicuruzwa bugabanuka (purchasing power reduction).

Ibi rero bituma abantu bakenera amafaranga y’amahanga cyane cyane amadorali kugira ngo babashe kujya kugura bya bicuruzwa bashobora kubona ku giciro cyo hasi mu bindi bihugu.

Kuba ku isoko ry’ivunjisha hakunda kugaragara ibihuha ku bijyanye n’agaciro k’idorali aho usanga bavuga ko ryabuze bagatangira kurihenda na byo biri mu bituma ifaranga ryata agaciro.

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika kagabanutseho 2.2%
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kabombobombo 2019-08-31 00:04:39

Ibyo Lambert uvuze ndemeranya nawe 100%

2
Momo 2019-08-30 10:29:05

It’s up to our gvt to try to increase exports by encouraging local producers than foreign since increase in price is always caused by shortage of commodities.
I advice our gvt to try to reduce taxes on small local producers for encouraging instead of reducing it to the foreigners.
Those will boost our economy and reduce BoP deficit.

3
Lambert 2019-08-30 00:14:24

yes , twemere ko Ifaranga Rita agaciro kuberako abakenera ama dollar baba biyongereye kuruta abayinjiza , njye mbona hakagiyeho itegeko ryemerera Abafite amadollar menshi kuyinjiza murwanta ntankomyi bagakuraho umubare ntarengwa , kuko turayakeneye , hanyuma , urwanda rukarushaho guha abanyarwanda Bose Apdate kubintu bikenewe kumasoko yomumahanga , burimunsi , kuburyo burimunyarwanda ahingira amasoko atuma tubona Devise , Rwandair nicyokiraro cyakagombye kudufasha kongera umusaruro kuko burigihugu ikoreramo hakagombye kubayo aba concilita. bakajya batumenyesha ibikenewe umunsi kuwundi mubihugu barimo , ex ... hari ibihugu bigura ikiro kibishyimbo kuri 5$ murunva akayabo twabona , hari ibihugu bigura Voka kuri 3$ ago murabyunva , byanaba ngombwa tukanabigura mukarere ka EAC tukabyongerera Agaciro tukabigeza Kumasoko Aduha Ama Devise . Murakoze

4
bimawuwa 2019-08-29 16:59:57

Ryazamuka cg rigata agaiciro ntacyo byakongera kuko ayo frw Yandi niyo yamaze gufata isoko rinini kwi si hose niyo habaho igihugu gifite frw rifite agaciro kanini kurusha $$ cg ££ iryo frw rigira agaciro mu gihugu cyaho gusa ntabwo ari kwisoko mpuzamahanga hari ibihugu bifite frw afite agaciro kurusha $ cg £ ariko frw ryaho ritarenga igihugu cyaho . ahubwo icyo twisabira bank nkuru yi gihugu nu kureba ukuntu yakoresha izindi noti zitononeka vuba kuko ayo dufite yangirika cyane vuba,hari uburyo bwiza busigaye bukoreshwa inoti zimeze nka plastic nticika cg isaze vuba.niyo yagwa mu mazi ntacyo biyitwara.

5
hakizimana 2019-08-29 14:21:48

ibi ntacyo bimaze ku muntu usanga ibirayi byiyingereyeho ayo adashobora Kubona ngo arare ariye. ndibuka ko 1$muri za 2012 yari autour de 586fr. Ubu ni angahe? depreciation buri mwaka ubwo ni kangahe ? umukozi se yongerewe angahe? ...Iyi nkuru ntabwo igira

6
Mazimwe 2019-08-29 13:20:35

Murabivuga nkarushaho kwayura, injereri zikavuga mu matwi, ingoma zikadiha mu mutwe. Nari naranze kwemera ko mfite inzara ngirango ni amapfa gusa,none ubanza ngiye kuva ku izima. Uzi ko ntangiye kuzinga inkoba za hahandi?

Kwamamaza