IGIHE

Abanyamerika bajyanye u Rwanda mu manza ku bwo kwamburwa ibirombe by’amabuye y’agaciro

8 11-02-2019 - saa 10:32, IGIHE

Itsinda ry’abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryajyanye Leta y’u Rwanda mu manza risaba indishya ya miliyoni 95 z’amadolari ku bwo kwamburwa impushya zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Abo bashoramari bibumbiye mu itsinda BayView Group and Natural Resources Development mu 2017 bashyikirije ikirego cyabo Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe gukemura amakimbirane y’ishoramari (ICSID) giherereye i Washington DC muri Amerika.

Ikirego cy’abo kizatangira kumvwa muri Werurwe uyu mwaka kugeza mu Ukwakira 2020. Abakemurampaka Barbara Dohman, Nicholas Phillips bo mu Bwongereza na Truman Bidwell wo muri Amerika nibo bahawe gukemura icyo kibazo.

The East African yatangaje ko mu 2008 aribwo abo bashoramari batangiye gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tantalum, Tin na Tungsten mu birombe bitanu byo mu Rwanda birimo Bisesero, Nemba, Mara, Giciye na Rutsiro-Sebeya. Ibyo birombe byose byari bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari.

Mu 2016, ibirombe byabo byari bifite ubuso bwa hegitari 15 000, Leta y’u Rwanda yarabyisubije ibihereza abandi bashoramari.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yashinjaga abo bashoramari gufata nabi ibirombe no kwanga gushora menshi ngo bakore ubucukuzi bwubahirije amategeko, bituma bangiza ibidukikije.

Ibyo birombe mu 2016, Leta y’u Rwanda yabihaye indi sosiyete yo muri Oman yitwa Tri Metals Mining kuri miliyoni 39 z’amadolari.

Abashoramari bo bavuga ko ibirombe byabo byafatiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta n’ingurane bahawe.

Basaba ko Ikigo ICSID gitegeka Leta y’u Rwanda kubaha indishyi ya miliyoni 95 z’amadolari kandi kikemeza ko yanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga agenga ishoramari.

Basabye ko u Rwanda rutegekwa kwishyura ibizagenda ku rubanza byose birimo n’abanyamategeko bibarirwa muri miliyoni y’amadolari.

Ntabwo The East African yabashije kuvugana n’abayobozi babishinzwe mu Rwanda ubwo inkuru yandikwaga.

U Rwanda rwakunze kwihanangiriza abashoramari b’abanyamahanga bamara igihe kinini batabyaza umusaruro ibirombe bahawe, n’ababicukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwaka ushize u Rwanda rwemeje itegeko rishya ry’ubucukuzi, igiciro cyo guhabwa icyangombwa giciriritse cy’ubucukuzi gishyirwa kuri miliyoni 700 Frw ku kirombe cya hegitari 49 mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu mwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni $373, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 55% ku yo bari bateganyije.

Abanyamerika bajyanye u Rwanda mu manza ku bwo kwamburwa ibirombe by’amabuye y’agaciro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Isabane 2019-02-12 22:00:44

Ahhhhhhh Urwanda rwagiranye ikibazo n’ abanyamerika kandi urubanza ruzakemurirwa mur’ Amerika rukemurwe n’ Abanyamerika birasekeje kabisa .Ubwose ntakuntu byakemurwa n’ abacamanza bo mu gihugu tudafitanye ikibazazo

2
Kendazo 2019-02-12 11:14:14

Bihabwa abanyamahanga kuk? Kuki imisoro yacu idakoreshwa ngo hashingwe inganda z u Rwanda zibyaza aya mabuye umusaruro?

3
lg 2019-02-11 14:12:09

Ndumva bafite umu avocat, wabo witwa sabiti uca, urubanza atazi yigira umunyabwenge kandi ntabwo uretse kuvuga ubusa

4
Sabiti 2019-02-11 07:51:38

@ Gatera ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa, hari ingeso bihaye zo gukora ibintu abaturage bohasi bikabahira bakangisha amategeko batanyujije munzira yakabaye anyuzwamo bakumva ko hose byakwemera. Cyane cyane uzitegereze, baguhaye icyangombwa cyo kubaka, ntibagusuye ngo niba wubatse uko batakubwiye bagorore ahagoramye dore ko nta murenge utagira engineer, kandi akenshi ntugirengo umuntu igishushanyo niko aba akireba inyuguti kuyindi nubwo hari abarengera babishaka, ntumaze kuzuza ya nyubako, umwanya batigeze babona mumyaka wamaze uyubaka bakawubona baje gushishimura ibikaratasi ngo byo kukwereka ko hari aho washyizemo agakosa none ngo ukaba ugomba kwisenyera ngo ukishyura n’amande ngo ni amategeko, umuturage aho ntawahamurenganura nubwao wazana iki. None ubwo bazi ngo no kubazungu biri buhure? Reka reka kuva ntarukiko rwasheshe ayo masezerano bagombe batsinde, ubwo wasanga mwitwaje imirongo yanditsemo ngo igihe umukiriya atubahirije...., ayi nya!!!muzerekana se urubanza rwagaragaje ko atubahirije cyangwa mwibeshyeko ari umunyarwanda muri kwerekako azamuye n’impaka yagerekerwaho n’ibindi? Ayi nya!!!! Leta yavuze ko ntawe uzongera kuyihombya mu manza, igihombo kizajya kishyura abagiteje, nibakenyere bishyure rero, business zabo baba bahugiyemo ntabwo tuzajya duhora duhomba bicaye mu office, ngaho se n’abazungu nimubakange turebe! Enda se nimwumvishe Leta yacu ko mwabandikiye ntibasubize muhite mubazwa icyo mwabikozeho, kuko ari uwo musenyera we muba mwaramusenyeye kera mukanamutegeka gufunga umunwa.

5
Chantal 2019-02-11 07:34:04

Bashobora kuzadutsinda tugataha tureba ya mirari yo mubwoko bwa "nkemera".

6
kaks 2019-02-11 05:07:02

Aho murumva batwaye isaha imwe ku regisitaringa bizinesi none twatwara ukwezi kuyibaka bakajya mu nkiko aski ski ski ski weeeee

7
Gatera 2019-02-11 03:59:55

"....U Rwanda rwakunze kwihanangiriza abashoramari b’abanyamahanga bamara igihe kinini batabyaza umusaruro ibirombe bahawe, n’ababicukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko....". Ibi ntacyo bivuze niba bitanditse "umukara k’umweru" mu masezerano mwagiranye n’abo bashoramari. Bitari ibyo bazabatsinda mutahe mureba imirari. Directives nk’izi zitanditse mu masezerano zigira imbaraga ku baturage gusa, babandi batazi ruhe na ruhe (bamwe bitwa "nyuzwaha").

8
KUKU 2019-02-11 03:59:49

Ngaho re aya turayakura he mwokagira Rwabutogo mwe, harya leta iyo ititabye bigenda bite

Kwamamaza