IGIHE

Abakoresha RwandAir mu ngendo rwa Dubai biyongereyeho 17%

4 1-09-2019 - saa 08:41, IGIHE

Abagenzi bakoresha Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, mu ngendo za Dubai biyongereyeho 17% mu mezi arindwi ya 2019, naho imizigo yiyongeraho 38% nk’uko Ali Rais Travel, ihagarariye iyi sosiyete i Dubai ibitangaza.

Umuyobozi wungirije wa Al Rais Group, Mohammed Al Rais, yabitangaje mu ruzinduko rw’ubucuruzi yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize. Yazanye n’itsinda ry’abantu 17 b’abayobozi mu bigo umunani byo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu kiganiro yahaye The Sunday Times, Al Rais yavuze ko mu 2018, abagenzi 42 000 bavuye Dubai berekeza i Kigali bakoresheje RwandAir. Muri aba, abagera ku 20 000, bakoze ingendo hagati ya Mutarama na Nyakanga 2018.

Muri Nyakanga uyu mwaka, umubare w’abagenzi wariyongereye ugera ku 240 000, ndetse imizigo iva kuri toni 200 igera kuri toni 280.

Al Rais avuga kandi ko abantu benshi muri Dubai barimo kumenya u Rwanda kandi bashaka kurusura.

Ati “Dushobora gutangaza ukwaguka ndetse n’amahirwe y’ubukungu. Abantu benshi biganjemo abacuruzi barimo kwiga cyane u Rwanda kandi hari n’ukwiyongera ku baza ku mpamvu z’ubukerarugendo”.

RwandAir yabonye abakiliya benshi bava i Kigali bajya i Dubai bituma ifata icyemezo cyo gukoresha indege ya Airbus A330, muri uru rugendo aho gukoresha Boeing 737 yari isanzwe ikoresha.

Urugendo rwa Kigali-Dubai rusigaye rukorwa inshuro zirindwi mu cyumweru. RwandAir kandi ikomeje gufungura ingendo kugira ngo ibashe kugera ku masoko idasanzwe ikoreraho.

Muri Mata uyu mwaka, yatangije ingendo zijya muri RDC, i Kinshasa, muri Kamena itangiza urujya mu Bushinwa mu mujyi wa Guangzhou ndetse na Tel Aviv muri Israel. Kuri ubu RwandAir ifite ibyerekezo 29.

Abakoresha RwandAir mu ngendo za Dubai biyongereyeho 17%
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bimawuwa 2019-09-01 17:41:32

Kugirango indege idahomba ni ukugira imicungire myiza gusa naho guhomba kwindege ntabwo ari bishya no mubihugu byateye imbere zirirwa zihomba company zimwe zaranafunzwe..nko mu bwongereza company zirenze 2 zimaze gufunga burundu. Kenya airways yo karabaye ikorera mugihombo Uganda ailine yo nubwo itaratangira neza ariko urugendo rwayo rwa mbere yarahombye ko igihe yavaga muri Uganda yerekeza muri Kenya yajyanye abagenzi 8 gusa urumva ko ari gihombo yatangiriyeho Tanzania nayo ubu yarafatiriwe muri south Africa nacyo ni kindi gihombo rero RwandAir iki nicyo gihe cyo gukora neza.

2
Rebero Jeremy 2019-09-01 10:41:54

Kwumva hari company itwara abantu yunguka birashimishije yuko izindi zose zirimo zihomba. Kugirango bitaza iby’itekinika bahoora batwerera igihugu cyacu, hazagaragazwe ukuntu Rwandair yungutse n’igihe yarekeye kuvoma muri Leta y’Urwanda. Kandi hanakwiye kugaragazwa imicungire y’iyo Company byose bikagenzurwa n’ushinzwe kugenzura imari ya Leta. Naho tubwirako abagenzi biyongereye, ntibitwizezako abo bagenzi bariha amatike yabo cyanga barihira imizigo bajyana!

3
Proud Rwandan 2019-09-01 05:14:58

@igihe muhindure aho mwavuze ko Rwandair ikora ingendo 4 mucyumweru KGL-Dubaï. Rwandair ikora ingendo 7 mucyumweru zihoraho. Guhera muli July/2019 irigukora ingendo 9 mucyumweru hagati ya KGL-Dubaï. Murakoze

4
Rukundo 2019-09-01 02:11:43

Yego bariyonjyereye,ariko burimunsi imizigo yacu ibayasigaye,indenjye nini muyikoresha rimwe mucyumweru,kuwagatatu gusa,sibyo?

Kwamamaza