IGIHE

Abaherwe batatu muri Afurika bihariye umutungo uruta uwa ½ cy’abayituye

1 4-09-2019 - saa 20:58, Evariste Nsengimana

Raporo nshya y’Umuryango Oxfam ivuga ku busumbane igaragaza ko abantu batatu bakize kurusha abandi ku Mugabane wa Afurika bafite umutungo uruta uw’abaturage basaga miliyoni 650, barenga ½ cy’abaturage bose bawutuye.

Iyi raporo yasohowe ku wa 3 Nzeri 2019 igaragaza ko ubusumbane ari kimwe mu bibazo byugarije Afurika bituma gahunda zo kurwanya ubukene zidatanga umusaruro.

Iyo raporo igaragaza ko ubutunzi bwa ½ cy’abaturage miliyari 1.216 batuye Afurika bungana na miliyari 22.98$ mu gihe abaherwe batatu ba mbere b’uwo mugabane batunze asaga miliyari 28.8$.

Ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2019, Umunya-Nigeria Aliko Dangote ariwe Munya-Afurika ukize kurusha abandi kuri uyu mugabane kuko atunze miliyari 14.1$; akurikirwa n’Abanya-Afurika y’Epfo Nicky Oppenheimer utunze miliyari 7.7$ na Johann Rupert ufite miliyari 7$.

Oxfam ivuga ko uko abakize kurusha abandi barushaho kwiyongera ari nako ubukene bukabije bukomeza kwiyongera ubutitsa.

Iyi raporo inagaragaza impungenge ku buryo Guverinoma za Afurika zifata imyenda myinshi n’uburyo buteye imbere bwo kunyereza imisoro biri guteza ibihombo bikabije ibihugu byinshi mu gihe yakabaye ashorwa mu mishinga itandukanye y’uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza.

Imibare y’abari munsi y’umurongo w’ubukene ikomeza kwiyongera muri Afurika mu gihe nko muri Aziya abatunzwe n’amadolari ari munsi ya 1.90 $ (1.740 Frw) ku munsi bagenda bagabanuka.

Banki y’Isi igaragaza ko mu gihe nta gikozwe, mu 2030 Abanya-Afurika bari mu bukene bukabije bazaba ari 87%. Uyumunsi mu Rwanda buri ku gipimo cya 38%.

Iyi raporo ivuga ko ‘Afurika yiteguye gutera intambwe igana aheza ariko ko bizakunda mu gihe abayobozi bayo bashyize imbaraga mu kwihutisha ubukungu bufitiye inyungu benshi aho kwibanda ku buzifitiye bake bakize’.

Ivuga ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gushyira imbaraga nyinshi mu kurandura ubusumbane, guteza imbere uburezi n’ubuvuzi kuri bose no gushyiraho umusoro ugendeye ku mutungo w’umuntu.

Iyi raporo igaragaza ko Eswatini aricyo gihugu kirimo ubusumbane bukabije gifite umuherwe umwe witwa Nathan Kirsh, utunze miliyari $4,9. Igaragaza ko umukozi usanzwe ahawe akazi muri imwe muri restaurant ze, agahembwa umushahara muto ushoboka byamusaba gukora imyaka miliyoni 5,7 ngo agire ubutunzi nk’ubwe.

Umuyobozi wa Oxfam, Winnie Byanyima, yavuze ko abayobozi n’abashoramari muri Afurika bafite ikibazo cyo guhitamo neza.

Yagize ati "Bafite guhitamo inzira yo gukomeza kongera ubusumbane, aho ubukene bukomeza kwiyongera mu gihe ubutunzi buri mu biganza by’abaherwe n’ibigo by’abanyamahanga bake. Bashobora no guhitamo icyerekezo cy’Abanyafurika batera imbere, bareshya kandi ishoramari rikorwa na buri wese, rikanubaha uburenganzira bw’abatuye umugabane.”

Umunya-Nigeria Aliko Dangote ni umwe mu baherwe batatu bihariye ubutunzi bwa kimwe cya kabiri cy'Abanyafurika
Johann Rupert ari mu baherwe bakomeye muri Afurika
Rwiyemezamirimo Nicky Oppenheimer ukomoka muri Afurika y'Epfo ari mu bafite agatubutse ku mugabane

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kumiro Jean 2019-09-09 02:01:50

Ariko iyi mitungo baba barayikuye he? Ni mu buryo buboneye cyangwa ni mu buryo bw’amanyanga ?

Kwamamaza