IGIHE

2013-2018: Ni iyihe ntambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rwa EDPRS II?

9 4-09-2019 - saa 12:28, Cyprien Niyomwungeri

Hashize imyaka 11 u Rwanda rushyizeho gahunda y’Imbaturabukungu ya Mbere (EDPRS I), yahereye mu 2008 ikageza mu 2012, igasiga rwesheje umuhigo mu iterambere ry’ubukungu, kugabanya ubukene ndetse n’ubusumbane mu bukungu.

Iterambere ry’ubukungu ryari ku mpuzandengo ya 8.2%, ubukene bwagabanyutse kuva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.

Iyi gahunda yakorewe mu ngata n’indi mbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), ikomoka ku cyerekezo cy’u Rwanda 2020 (Vision 2020), cyo gutuma abanyarwanda barushaho kugira ubuzima buzira umuze, kujijuka, bakagira ubukungu bwinshi ndetse n’urwego rw’ubukungu muri rusange rugahinduka bityo rukabarirwa mu bifite ubukungu buciriritse [middle income country].

Iyi mbaturabukungu biteganyijwe ko yagombaga gusiga iterambere ry’ubukungu riri ku mpuzandengo ya 11.5%, abari mu bukene bakagera munsi ya 30% by’abaturage kandi ubukungu bugashingira cyane ku nganda na serivisi ndetse hagahangwa imirimo 200 000 ku mwaka idashingiye ku buhinzi.

Ntabwo bigoye kubona byinshi byakozwe mu ishoramari ry’ibikorwa remezo bigamije kugeza amashanyarazi kuri bose, kuko u Rwanda rwari rufite megawatt 110 mu 2012, ziyongereye zigera kuri 221.9 mu 2019, aho rufite intego yo kugera kuri 586 mu 2024. Ibi bikomoka ku mishinga nka Gaz Methane, urugomero rwa Nyabarongo, imirasire y’izuba n’indi mishinga ifite umuzi muri EDPRS II.

Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yariyongereye ahanini bigizwemo uruhare na gahunda ya Made in Rwanda no kwaguka kwa RwandAir, hajyaho ibigega byo kwigira no kwiteganyiriza by’igihe kirekire kandi iterambere ry’imijyi yunganira Kigali rishyirwa mu mutima w’ibikorwa bya guverinoma.

Gahunda ya VUP na Girinka ziravugwa imyato, imihanda yarubatswe mu mijyi no mu byaro, ikoranabuhanga ririmakazwa muri serivisi no kwihangira imirimo ku buryo rimaze guhindura no koroshya ubuzima bw’abanyarwanda ku buryo bufatika.

Nubwo hari byinshi byakozwe kandi bishimwa na buri wese, hari indi mihigo itaragezweho uko byifuzwaga ari yo mpamvu twifashishije imibare na raporo zitandukanye tugiye kurebera hamwe intego za EDPRS II n’uko zagezweho mu 2018.

EDPRS II kandi yasize ingo zagerwagaho n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 17% mu 2012, ubu zigeze kuri 38%, intego ni uko zizagera kuri 52% mu 2024. Ingo zigerwaho n’amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari zari 13%, mu gihe intego ari ukugera kuri 48%.Abishimira serivisi mu 2012 bari 70.4% intego yari 85% mu 2017/2018 bari 69.3%

U Rwanda kandi ntirwasigaye inyuma mu bwikorezi bw’ingendo zo mu kirere. Ubu Sosiyete ya RwandAir igana mu byerekezo 29 birimo Guangzhou mu Bushinwa na Tel-Aviv muri Israël.

RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye [zirimo iyajyanwe ahari icyicaro muri Benin], Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Mu mwaka wa 2018/2019, RwandAir yatwaye abagenzi 1,151,300; mu gihe intego ari uko mu 2019/2020 izatwara abagera kuri 1,370,781, na ho mu 2024 bakagera kuri 2,174,744.

Mu Rwanda hari ibibuga by’indege bitanu birimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, icya Kamembe, icya Rubavu, Nemba, Huye n’icya Bugesera kiri kubakwa.

Muri byo icya Kigali na Kamembe ni byo bikora; icya Rubavu kizagurwa ndetse bamwe mu baturage b`aho kizagurirwa bahawe ingurane z’imitungo yabo. Hasigaye kwishyurwa ingurane zifite agaciro ka 178,297,287 Frw.

Umushinga wagutse wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera uri mu ikomeye ugeze kuri 26.76%. Ku ikubitiro, iki kibuga kizakira abagenzi miliyoni 1.7 mu mwaka.

Mu kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda batwara indege kandi Akagera Aviation Ltd yihaye intego yo guhugura nibura abapilote 100 mu myaka itanu.

Mu ntego za EDPRS II hari harimo kugabanya ubushomeri hibandwa ku rubyiruko. Leta yari yihaye intego yo kujya ihanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, icyakora buri mwaka siko byagiye bigenda.Hari nk’aho yagiye ihanga itageze kuri uwo mubare ahandi ikabigeraho.

Hagati ya 2017 na 2018, u Rwanda rwahanze imirimo 206 190, harimo 166 058 idashingiye ku buhinzi.

Kigali Convention Centre ni umwe mu mishinga u Rwanda rwagezeho muri EDPRS II
Isura ya KCC mu masaha y'ijoro
Imijyi yunganira Kigali yashyizwemo imbaraga nyinshi ubu henshi hubatswe imihanda ishyirwamo n'amatara
Imihanda yarubatswe mu mijyi itandatu yunganira Kigali
Amatara ku mihanda uyasanga mu mijyi hafi ya yose y'u Rwanda
Umujyi wa Rubavu wunganira Kigali ukomeje gutera imbere cyane
Gaz Methane ni undi mushinga wagize uruhare cyane mu kongera ingufu z'amashanyarazi u Rwanda rwateganyaga muri EDPRS II
Ibitaro hirya no hino byarubatswe ibindi byongererwa ubushobozi, ibi ni ibya Byumba biri mu Karere ka Gicumbi
Ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu byuzuye muri EDPRS II
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mutesi Christine 2019-09-06 03:03:31

Nfite icyizere ko uRwanda rwacu ruzagera kumihigo rugenda ruhiga abayobozi b’inzego z’ibanze nibabigira ibyabo bakareka kwegura mugihiriri buri mwanya.

2
Kagabo Pierre 2019-09-04 23:12:37

Kuri iyo mibare umenya harimo ikosa. None se abatuye imigi bageze kuri 69% koko. Ko umenya batarenze 15%

3
uwayo 2019-09-04 22:16:40

byaba byiza mutubwiye vision 2020 naho Ibya 2024 sinzi iyo mubikura pe kuko iyo gahunda ya 2024 ngirango si iy’u Rwanda keretse niba mutazi u Rwanda ko ari igihugu si ishyaka si n’umuntu

4
Chaz Kaka 2019-09-04 21:35:55

Amajyambere nimeza ariko byose bigomba kubakirwa kubunyangamugayo

5
Dieudonne Hakizayezu 2019-09-04 11:30:05

Nta kuntu ubukene bwaba bwaragabanutse hagati ya 2013 na 2018 kandi hagati aho harabayeho ibihe by’amapfa m’Uburasirazuba bw’Afrika ndetse bikagera no mu Rwanda.

Biragaragara rwose n’amaso ko mu byaro hari ikibazo cy’imirire n’abana benshi baragwingiye.

6
Analyst 2019-09-04 09:53:36

Murakoze kuduha ishusho y’ inzira ndende igihugu kimaze kugenda. Gusa nagira ngo mbasabe gusubira neza mu mibare mwadusangije mu mbonerahamwe kuko bigaragara ko hari mo udukosa kubijyanye n’ ibipimo ngero mwakoresheje. Urugero ku mashanyarazi.
Murakoze.

7
Habamesylva 2019-09-04 07:35:27

Ibyagezweho nibyinshi kandi bigaragarira amaso mu mpande zose ariko impinduka mu baturage ntizigarara abaturage banze guhinduka nababona ubufasha usang a amafaranga bahabwa bayanywera
2) ibitaro bya muhororo birashaje pe byibatswe 1930 batwubakire ibijyanye na vision naho ubundi byazagwa Ku barwayi

8
Habamesylva 2019-09-04 07:34:43

Ibyagezweho nibyinshi kandi bigaragarira amaso mu mpande zose ariko impinduka mu baturage ntizigarara abaturage banze guhinduka nababona ubufasha usang a amafaranga bahabwa bayanywera
2) ibitaro bya muhororo birashaje pe byibatswe 1930 batwubakire ibijyanye na vision naho ubundi byazagwa Ku barwayi

9
Chrina 2019-09-04 06:00:17

Ariko rwose ibitaro bya Bushenge bitagira chambres z’ababyeyi ni ikibazo gikomeye,usanga ababyeyi babyinubira

Kwamamaza